• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»IMIKINO»CHAN 2016:Congo ibaye ikipe ya kabiri ubonye itike ya 1/4

CHAN 2016:Congo ibaye ikipe ya kabiri ubonye itike ya 1/4

Editorial 22 Jan 2016 IMIKINO

Ikipe ya Congo Kinshasa iteye ikirenge kimwe muri 1/4 cy’irangiza nyuma yo kunyagira itababariye Angola 4-2 mu mukino w’umunsi wa kabiri mu itsinda rya kabiri.

-1896.jpg

Abakongomani bishimikira itsinzi

Ikipe aya Angola yaje gukina ibizi ko gutakaza inota iryo ari ryo ryose biri buyisezerere mu irushanwa yaje ihabwamo amahirwe, ariko ikaritangira itsindwa na Cameroon.

Umukino ntabwo byasabye iminota myinshi ngo icyerekezo cyawo kimenyekane, dore ko ku munota wa karindwi w’’umukino Congo yabonaga Corner yaje no kuvamo igitego cya mbere cy’izi Ngwe, ni nyuma yo gusigana kwa ba myugariro ba Angola maze Nelson Munganga akabanyeganyezanya inshundura.

Mu gihe Angola yarimo ikora ibishoboka ngo yishyure iki gitego, yaje gutsindwa icya kabiri ahanini cyagizwe uruhare runini n’uburangare bw’umunyezamu wa Angola maze Mechack Elia akamuhindukiza ku munota wa 17.

-1897.jpg

Ikipe ya Congo Kinshasa yanabonye amahirwe yo gutsinda ibindi bitego gusa iza gutegereza umunota wa 38 ubwo ku mupira yari ahawe neza na Luvumbu, Jonathan Bolingi Mpangi Merikani aza gutsinda igitego cyiza cya gatatu. Igice cya mbere cyarangiye ri ibyo bitego 3-0.

Nyuma yaho igice cya mbere kirangiriye ari bitatu ku busa, igice cya kabiri cy’umukino cyatangiranye ituze cyane bitandukanye n’icya mbere. Kugeza ku munota wa 74 w’umukino, umupira wakinirwaga ahanini mu kibuga hagati, nubwo amakipe yanyuzagamo akagerageza abanyezamu.

Ikipe ya Congo Kinshasa yaje kubona amahirwe yo gutsinda ku munota wa 75 ariko iza gutakaza umupira mu rubuga rw’amahina. Contre Attaque yavuyemo aha yaje kubyara igitego cya mbere cya Angola cyatsinzwe neza na Gelson ku munota wa 78.

Mu gihe Angola yarimo ishakisha uburyo yagaruka mu mukino neza, yaje gutsindwa igitego cya kane cy’umutwe cyatsinzwe neza na Merveille Bope Bokadi hari ku munita wa 83. Nyuma y’umunota umwe gusa, Angola yahise ibona igitego ubwo kapiteni wa Congo Kinshasa Kimwaki yitsindaga igitego kukazo gakomeye kari gakozwe na Yano.

Umukino waje kurangira ari ibitego 4-2 ndetse Congo akaguru kamwe ikaba igateye muri ¼ cy’irangiza mu gihe Ethiopie yaba idashoboye gutsinda Cameroon mu mukino ukurikiye.

M.Fils

2016-01-22
Editorial

IZINDI NKURU

Amafoto – Gisagara VC mu bagabo ndetse na UVC mu bagore begukanye igice cya mbere cy’irushanwa rya Forzza VolleyBall tournament 2021

Amafoto – Gisagara VC mu bagabo ndetse na UVC mu bagore begukanye igice cya mbere cy’irushanwa rya Forzza VolleyBall tournament 2021

Editorial 13 Dec 2021
Amakipe 20 atarimo Gisagara VC niyo azitabira imikino yo kwibuka Padiri Kayumba igiye gukinwa ku ncuro ya 12

Amakipe 20 atarimo Gisagara VC niyo azitabira imikino yo kwibuka Padiri Kayumba igiye gukinwa ku ncuro ya 12

Editorial 04 Mar 2022
FERWAFA yatangaje Gerard Buschier nk’umutoza w’Amavubi w’agateganyo akazafatanya na Mulisa Jimmy na Seninga Innocent

FERWAFA yatangaje Gerard Buschier nk’umutoza w’Amavubi w’agateganyo akazafatanya na Mulisa Jimmy na Seninga Innocent

Editorial 30 Aug 2023
APR FC yatsinze Musanze ishimangira umwanya wa mbere, Rayon Sports yafashe umwanya wa Kabiri itsinze Marine FC

APR FC yatsinze Musanze ishimangira umwanya wa mbere, Rayon Sports yafashe umwanya wa Kabiri itsinze Marine FC

Editorial 05 Feb 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame yatangije imirimo y’ikigo nyafurika giteza imbere ubumenyi bushingiye ku mibare
Mu Rwanda

Perezida Kagame yatangije imirimo y’ikigo nyafurika giteza imbere ubumenyi bushingiye ku mibare

Editorial 03 Apr 2017
Karongi : Polisi y’u Rwanda yagaruje ibyuma bikoreshwa mu kubaka imihanda byibwe
Mu Mahanga

Karongi : Polisi y’u Rwanda yagaruje ibyuma bikoreshwa mu kubaka imihanda byibwe

Editorial 01 Nov 2016
Mu minsi ya vuba Burundi 24 TV irasohora inkuru mbarankuru itangaje kuri Nkurunziza n’ababyeyi be
ITOHOZA

Mu minsi ya vuba Burundi 24 TV irasohora inkuru mbarankuru itangaje kuri Nkurunziza n’ababyeyi be

Editorial 04 Feb 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru