• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • APR FC na Rayon Sports zabonye itike yo gukina imikino Nyafurika zizahurira ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro 2025   |   01 May 2025

  • INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA   |   01 May 2025

  • Perezida Ndayishimiye yabaye wa mwana murizi udakurwaho urutozi   |   01 May 2025

  • Tariki ya 30 Mata 1994: Umunsi w’Amaraso muri Jenoside Aho Abasirikare ba Leta bakomeje gutsemba abatutsi   |   30 Apr 2025

  • Dusobanukirwe neza Umusesabagina-nterahamwe  Uzabakiriho Alfred Antoine wiyita Gitifu Sebatware   |   29 Apr 2025

  • Ku busabe bwa APR FC na Rayon Sports, Imikino yo kwishyura ya 1/2 cy’igikombe cy’Amahoro yashyizwe muri Sitade Amahoro   |   29 Apr 2025

You are at :Home»IMIKINO»CHAN 2016:Tunisie na Guinea zaguye miswi mutsinda C

CHAN 2016:Tunisie na Guinea zaguye miswi mutsinda C

Editorial 19 Jan 2016 IMIKINO

Ibitego bibiri bya Akaichi ku ruhande rwa Tunisia n’ibindi bibiri bya Camara Agogo ku ruhande rwa Guinea, ni byo bibonetse mu mukino wa mbere wo mu itsinda C kuri uyu wa Mbere tariki ya 18 Mutarama 2016, aho amakipe yombi anganyije 2-2.

-1858.jpg
Abakinnyi ba Tunisie bameze gutsindwa igitego

Ni umukino wabimburiye iyindi yose izakinirwa kuri stade Regional ya Nyamirambo muri CHAN y’uyu mwaka, iri kuba ku nshuro ya kane hano mu Rwanda. Tunisia imaze kwegukana iri rushanwa inshuro imwe, mu 2011 ubwo ryaberaga muri Sudani mu nshuro imwe rukumbi yarikinnye mu myaka yashize, yatangiye yugarira bikomeye imbere ya Guinea yakinaga CHAN ku nshuro ya yo ya mbere.

Tunisia yabonye koruneli ya mbere ku munota wa 4, ku mupira wari uhinduwe na Mathlouthi ariko barawurenza. Ku munota wa 8, Guinea yabonye amahirwe y’igitego ku buryo bukomeye bwa Alseny Camara Agogo ariko umupira uca hejuru y’izamu.

-1859.jpg
Abakinnyi ba Guinea barigaragaje cyane

Tuniziaya yakomeje kotsa igitutu Guinea, ibona koruneli ebyiri zitagize icyo zitanga.
Guinea na yo yanyuzagamo igasatira ariko igasanga ubwugarizi bwa Tunisia bugizwe na Bergali, Ben Amor, Maâloul na Boughattas, buhagaze neza.

Ku munota wa 21, arebana n’izamu rya Tunisia, Haba yananiwe kwinjiza umupira mu rushundura, ari nako umupira ujya muri koruneli nyuma yaho myugariro wa Tunisia yari awukozeho. Sily national, ikipe y’igihugu ya Guinea yakomeje gusatira bikomeye, obona koruneli zitandukanye ariko bikomeza kwanga.

Tunizia yabonye coup-franc yo ku murongo w’urubuga rw’amahina rwa Guinea ubwo Conde yakoreraga ikosa kuri Akaichi. Bguir yahannye iri kosa ariko ishoti yateye rigarurwa n’urukuta. Nyuma y’amasegonda make, Ahmed Akaichi yacomotse muri bamyugariro ba Guinea, ahagurutsa abafana bake ba Tunisia bari i Nyamirambo ku munota wa 33.

Tunisia yongeye kubona amahirwe budateye kabiri, ariko Akaichi arobye umunyezamu wa Guinea, umupira ukubita umutambiko w’izamu usubira mu kibuga.
Guinea yasimbuje hakiri kare ubwo Mohamed Youla yinjiraga mu mwanya wa Conde wavunitse. Abanya Guinea bahushije uburyo bw’igitego bwari bubonywe na Sylla Iyanga.

-1860.jpg
Rutahizamu wa Guinea Camara wigaragaje cyane

Ku munota wa 40 w’umukino, Camara Agogo wari wahushije uburyo butandukanye mu minota yabanje yishyuye igitego cya Guinea ku mupira wari uhinduwe na Sylla Iyanga wakinaga imbere ku ruhande rw’ibumoso.

Mbere y’uko bajya mu karuhuko, Guinea yongeye kubona andi mahirwe ubwo Bangourra yahinduraga umupira ariko Haba umutwe we ntiwakundira.
Sankhon yateye ishoti rikomeye mu minota y’inyongera ahana ikosa rya Tunisia, ariko umuzamu Jridi awushyira muri koruneli.

Ku munota wa 50, Tuniziya yabonye igitego cya kabiri cyatsinzwe na Akaichi nyuma yo kwiruka agasiga ab’inyuma ba Guinea, anyuze ku ruhande rw’iburyo maze umunyezamu Keita wa Guinea, ahindukiye asanga incundura zinyeganyega.
Tuniziya yongeye kubona andi mahirwe ariko noneho Keita abasha kugarura umupira wari utewe na Rejaibi.

Aboubacar Kyle yabuze amahirwe yo kwishyurira Guinea ubwo umupira yateraga wagarurwaga na Mathlouthi, abenshi bakikanga ko yawugaruje ukuboko, maze umusifuzi yemeza koruneli itagize icyo itanga.
Guinea yihariye igice cya kabiri cyabonestemo guhusha ibitego byabazwe ku mpande zombi.

Ku mupira wari uvuye muri Corner ya Daouda Camara, Alseny Camara Agogo yatsinze igitego cyo kunganya ku munota wa 83 w’umukino.
Impande zombi zakomeje gushaka igitego cy’intsizi ariko iminota 90 y’umukino irangira banganya ibitego 2-2.

Uyu mukino ugiye gukurikirwa n’uhuza Nigeria na Niger, ibihugu by’ibituranyi mu burengerazuba bwa Afurika, byisanze hamwe mu itsinda rya gatatu.

Abakinnyi babanjemo ku mpande zombi:

Tunisia: 1 R. Jridi, 21 Z. Derbali, 12 A. Maâloul, 4 Z. Boughattas, 14 M. Ben Amor, 13 K. Aouadhi, 15 M. Manser, 11 A. Rejaibi, 18 S. Bguir, A. Akaïchi, 17 H. Mathlouthi
Umutoza: Henry Kasperczak

Guinea: 16 A. Keita, 13 Alseny Camara, 21 I. Conde, 23 Aboubacar Leo Camara, 3 I. Bangoura, 8 I. Soumah, 6 I. Sankhon, 12 Aboubacar Sylla Iyanga, 7 B. Haba, 15 Alseny Camara Agogo, 17 D. Camara
Umutoza: Luis Miguez Fernández

M.Fils

2016-01-19
Editorial

IZINDI NKURU

AMAFOTO: Minisitiri wa Siporo, Nyirishema Richard yasuye Amavubi yitegura kwerekeza muri Libya

AMAFOTO: Minisitiri wa Siporo, Nyirishema Richard yasuye Amavubi yitegura kwerekeza muri Libya

Editorial 30 Aug 2024
Kiyovu SC yahize gutsinda AS Kigali ikerekana ko aribo banyamujyi, ibyo wamenya ku munsi 17 wa shampiyona y’u Rwanda ikomeza

Kiyovu SC yahize gutsinda AS Kigali ikerekana ko aribo banyamujyi, ibyo wamenya ku munsi 17 wa shampiyona y’u Rwanda ikomeza

Editorial 16 Feb 2022
REG VC na APR WVC begukanye igikombe cy’irushanwa ry’ubutwari 2023 mu mukino wa Volleyball

REG VC na APR WVC begukanye igikombe cy’irushanwa ry’ubutwari 2023 mu mukino wa Volleyball

Editorial 30 Jan 2023
Itangazamakuru ry’imikino mu Rwanda ritagira rutangira amaherezo rizaturoha aho tutazikura!

Itangazamakuru ry’imikino mu Rwanda ritagira rutangira amaherezo rizaturoha aho tutazikura!

Editorial 03 Aug 2021

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024
Mu rwego rwo guhangana n’inzara yugarije Abarundi, Perezida Ndayishimiye yageneye ikilo cy’inyama buri mukozi wo mu biro bye.

Mu rwego rwo guhangana n’inzara yugarije Abarundi, Perezida Ndayishimiye yageneye ikilo cy’inyama buri mukozi wo mu biro bye.

18 Jun 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru