Mu gikombe cya Afurika cy’abakina imbere mu bihugu byabo, CHAN 2018, Maroc yafunguye irushanwa inyagira Mauritania ibitego bine ku busa kuri uyu wa Gatandatu; Amavubi y’u Rwanda yo aritegura kwisobanura na Nigeria kuri uyu wa Mbere.
Mu mukino ufungura CHAN 2018 Maroc yari imbere y’abafana bayo yatanze isomo rya ruhago kuri Mauritania iyinyagira ibitego 4-0.
Ni umukino utari woroshye kuko iminota 45 ya mbere yarangiye impande zombi zinganya ubusa ku busa ndetse bisaba iminota 66 kugira ngo Ayoub El Kaabi amene urukuta rwa Mauritania yari yihagazeho.
Nyuma y’iki gitego cya mbere, umukino waberaga kuri Stade Mohamed V iri mu mujyi wa Casablanca wahise uhindura isura, abasore ba Mauritania bacika intege biha amahirwe Maroc ku munota wa 72 Ismail El Haddad ashyiramo igitego cya kabiri, Kaabi ashyiramo icya gatatu ku wa 80’ mbere y’uko Achraf Bencharki ashyiramo icya kane mu minota w’inyongera.
Uyu niwo mukino wonyine wabaye kuri uyu wa Gatandatu, hategerejwe indi igomba guhuza Guinea na Sudani na zo ziri mu itsinda A saa 16h30 zo mu Rwanda; mu Itsinda B, Cote d’Ivoire ikaza guhura na Namibia saa 18h30 naho saa 21h30 Zambia ikaza kuba ihanganye na Uganda.
Itsinda C ririmo Amavubi ryo rizakina kuwa Mbere Libya yisobanura na Equatorial Guinea saa 18h30 naho u Rwanda ruzakina saa 21h30 ruhanganye na Nigeria.
Mu myaka itatu ishize, Maroc yagombaga kwakira irushanwa ry’igikombe cya Afurika, CAN 2015, ariko iza kubyanga ku munota wa nyuma itanga impamvu zo gutinya icyorezo cya Ebola cyacaga ibinti icyo gihe, biba ngombwa ko CAF yitabaza Guinée équatoriale nk’igisubizo cya nyuma kugira ngo irushanwa ribe.
Ibi byatumye Maroc ifatirwa ibihano birimo kutazongera kwitabira iri rushanwa inshuro ebyiri zitaha ndetse inacibwa amande ya miliyoni y’amadolari ya Amerika.
Mu mpera za 2017 ubwo byagaragaraga ko Kenya yari yahawe kwakira CHAN 2018 yabigendagamo biguruntege, Maroc yasabye ko yahabwa iri rushanwa ikaritegura.