Ibirori byari bimaze imyaka igera kuri itanu bitegerejwe n’Abanyarwanda, byatangiye none kuwa Gatandatu tariki ya 16 Mutarama 2015 bitangijwe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.
Bayisenge Emery yafunguye amazamu
Amavubi yihariye igice cya mbere
Igice cya kabiri, Côte d’Ivoire yagaragaje imbaraga nyinshi
Ku munota wa 60, Bayisenge yarase penaliti
Ku munota wa 74, Côte d’Ivoire yahushije igitego
Ku munota wa 88, Côte d’Ivoire yateye umutambiko w’izamu
Ni mu mukino ufungura irushanwa ry’ibihugu ku bakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo, CHAN, wahuje u Rwanda na Côte d’Ivoire.
Hari hashize kandi igihe kirekire Stade Amahoro ituzura abafana impande zose kuva u Rwanda rwatsindwa na Ghana tariki ya 5 Nzeli 2015.
Umukino ugitangira, Amavubi yasatiye bikomeye itangira no kubona uburyo bw’ibitego ari nako abakinnyi b’imbere bari bayobowe na Tuyisenge Jacques bakoreshaga amakosa ba myugariro ba Côte d’Ivoire.
Ibi byaje gutuma ku munota wa 15 w’umukino ku ikosa ryari rikorewe Iranzi Jean Claude hatangwa Coup-Franc yaje gutsindwa na Bayisenge Emery.
Stade Amahoro yose yahise ihaguruka, amashyi n’impundu byumvikana impande n’impande. Vuvu Zela zivuga mu majwi atandukanye, amafirimbi n’ingomba bifata bugwate Remera yose kumanuka ukagera hepfo iyo za Kimironko.
Cyari cyo gitego cya mbere cy’irushanwa, maze abafana batangiye umukino batizeye ikipe yabo batangira kubona ko bashobora kurarana akanyamuneza.
Mu gice cya kabiri, Côte d’Ivoire yatangiye isatira ku buryo bukomeye ishaka kwishyura igitego yari yatsinze ku munota wa 15. Ihusha amahirwe menshi y’igitego harimo umupira watewe ku mutambiko w’izamu ku munota wa 88, igitego cyari cyabazwe aho rutahizamu w’inzovu za Côte d’Ivoire yananiwe gutsinda asigaranye n’umuzamu Ndayishimiye Eric.
Penaliti itavuzweho rumwe
Ku munota wa 60 Amavubi yabonye penaliti itavuzweho rumwe nyuma yaho umusifuzi wo kuruhande avuze ko umuzamu wa Côte d’Ivoire yakoreye ikosa Tuyisenge Jacques ubwo barimo bahanganira umupira wari utewe uturutse kuri corner.
Iyi penaliti yaje guterwa na Bayisenge Emery washakaga igitego cye cya kabiri mu mukino ariko aza umuzamu wa Côte d’Ivoire ayikuramo.
Amavubi yari yabanje mu kibuga
Ndayishimiye Eric, Ombalenga Fitina, Ndayishimiye Celestin, Bayisenge Emery, Rwatubyaye Abdul, Nshimiyimana Amran, Mukunzi Yannick, Habyarimana Innocent, Iranzi Jean Claude, Tuyisenge Jacques, Usengimana Danny.
Umwanditsi wacu