• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»CHAN2018: Amavubi asezerewe na Uganda Cranes

CHAN2018: Amavubi asezerewe na Uganda Cranes

Editorial 20 Aug 2017 Mu Rwanda

Umukino wo kwishyura wakinwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 19 Kanama 2017, ubera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo guhera ku isaha ya saa cyenda n’igice z’umugoroba.

Mu mukino wo kwishyura Amavubi yatsinze 2-0 .Ikipe y’u Rwanda yasabwaga gutsinda ibitego 3 cyangwa kurenzaho kuko mu mukino ubanza yari yandiwe muri Uganda 3-0.

Kuva umupira ugitangira, Amavubi yakinnye nta gihunga afite ndetse bakarusha ikipe ya Uganda guhererekanya umupira no kugera imbere y’izamu inshuro nyinshi.

Igitego cya mbere cyatsinzwe na Yannick Mukunzi ku munota wa 7, Manzi Thierry atsinda icya 2 ku munota wa 16 atsindishije umutwe ku mupira wari uvuye kuri koloneli. Ikipe y’Amavubi yakomeje gushakisha igitego cya 3 ariko igice cya mbere kirinda kirangira bikiri 2-0.

Mu gice cya kabiri , Amavubi yaje ashakisha igitego cya 3 ariko bikomeza kwanga.

Aimable Nsabimana yasimbuwe na Nshuti Innocent ukina ataha izamu ku munota wa 65 byahise bituma Kayumba Sother na Manishimwe Emmanuel basa nabasubira inyuma barekera Biramahire Christophe(Abeddy), Nshuti Innocent na Nshuti Dominique Savio akazi ko gusatira izamu. Muhire Kevin ni we wakomeje gukina inyuma y’abataha izamu.

Kubwo gutinza umukino, ku munota wa 71 Watenga Isma, nyezamu wa Uganda yabonye ikarita y’umuhondo. Ku munota wa 72, Mutyaba watsinze ibitego 2 mu mukino ubanza, yahaye umwanya Mucuurezi Paul.

Ku munota wa 83, Mugisha Gilbert ukina ataha izamu na we yinjiye mu kibuga asimbuye Iradukunda Eric bakunda kwita Radu wakinaga yugarira izamu ariko akananyuzamo akazamuka.

Ku munota wa 85 byashobokaga ko Uganda ibona Penaliti nyuma y’aho Mucuurezi yari akoreweho ikosa mu rubuga rw’amahina ariko umusifuzi wo hagati ukomoka muri Sudani ntiyayitanga.

Mu minota y’inyongera, Muhire Kevin yahaye umwanya Nshimiyimana Imran ariko ntibyagira icyo bihindura.

CHAN 2018 izabera muri Kenya hagati ya Mutarama 11 na tariki 2 Gashyantare 2018. Ni inshuro ya 2 yikurikiranya igihugu cya Uganda cyitabira iri rushanwa kuko ubwo iri rushanwa riheruka kubera mu Rwanda Uganda nabwo yari yabonye itike ariko iviramo mu majonjora y’amatsinda.

Ababanjemo ku mpande zombi:

Rwanda: Ndayishimiye Eric Bakame (C), Manzi Thierry , Nsabimana Aimable , Imanishimwe Emmanuel, Iradukunda Eric(Radu) Kayumba Soter , Mukunzi Yannick , Bizimana Djihad , Muhire Kevin , Nshuti Dominique Savio , na Biramahire Christophe Abedy .

-7678.jpg

Uganda: Watenga Isma Bin Abdul , Muwanga Benard (C), Wakiro Nico Wadada, Muleme Isaac, Awany Dennis Timothy , Musamali Paul, Karisa Milton , Waiswa Moses , Derrick Nsibambi , Mutyaba Muzamiru na Kagimu Shafik .

-7677.jpg

2017-08-20
Editorial

IZINDI NKURU

Amafoto – Haringingo Francis watandukanye na Police FC yerekeje muri Kiyovu SC ku masezerano y’imyaka ibiri asabwa gutwara igikombe

Amafoto – Haringingo Francis watandukanye na Police FC yerekeje muri Kiyovu SC ku masezerano y’imyaka ibiri asabwa gutwara igikombe

Editorial 09 Jul 2021
Kigali : Perezida Kagame aratanga ikiganiro muri Transform Afurika 2017

Kigali : Perezida Kagame aratanga ikiganiro muri Transform Afurika 2017

Editorial 10 May 2017
Aimable Karasira yavanye he ubudahangarwa butuma adakurikiranwa ngo ahanirwe uburozi aroha mu baturage?

Aimable Karasira yavanye he ubudahangarwa butuma adakurikiranwa ngo ahanirwe uburozi aroha mu baturage?

Editorial 24 May 2021
RDF yasobanuye iby’umuturage warashwe n’uko yatemye imbunda n’umuhoro

RDF yasobanuye iby’umuturage warashwe n’uko yatemye imbunda n’umuhoro

Editorial 24 Jul 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Burundi: Perezida Nkurunziza yashinze ishyirahamwe ry’Abahutu
Mu Rwanda

Burundi: Perezida Nkurunziza yashinze ishyirahamwe ry’Abahutu

Editorial 16 Apr 2017
Judith Heard ukomoka mu Rwanda yafungiwe muri Uganda kubera amafoto y’ubwambure
HIRYA NO HINO

Judith Heard ukomoka mu Rwanda yafungiwe muri Uganda kubera amafoto y’ubwambure

Editorial 01 Aug 2018
Kuki Mwenda ashyigikiye Museveni wazambije umubano n’u Rwanda?
INKURU NYAMUKURU

Kuki Mwenda ashyigikiye Museveni wazambije umubano n’u Rwanda?

Editorial 13 Sep 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru