• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

You are at :Home»HIRYA NO HINO»China and Rwanda igitabo cya Gerard Mbanda

China and Rwanda igitabo cya Gerard Mbanda

Editorial 21 Jun 2019 HIRYA NO HINO, Mu Rwanda, POLITIKI

China and Rwanda  n’igitabo  cya Gerard Mbanda ,  ushinzwe ishami ry’itangazamakuru mu kigo cy’igihugu cy’imiyoborere (RGB), akaba yarabaye n’ikegera cya mbere muri Ambasade y’u Rwanda muri Kenya, igihe kitari gito nyuma y’uko yari umwe mu bayobozi ba Television y’u Rwanda . Mbanda akaba yarabaye umukada kurugamba rwo kubohora Igihugu rwa RPF-Inkotanyi, aho yari umwe mu banyamakuru ba Radio Muhabura.

China and Rwanda n’igitabo cyambere mu mateka kivuga ku Bushinwa n’u Rwanda . Umutwe w’iki gitabo ugira uti : ” Ubuyobozi bukora neza bw’u Rwanda n’u Bushinwa ni urufunguzo ku miyoborere izana impinduka”. Iki gitabo cyamurikiwe Abanyarwanda n’Abashinwa kuri uyu wa Kane tariki 20 Kamena 2019 muri Marriott Hotel i Kigali.

Gerald Mbanda avuga ko ari cyo cya mbere cye gisohotse ariko ko atari bwo bwa mbere agira igitekerezo cyo kwandika kuko hari icyo yari yatangiye mu 1995 ntigisohoke ariko akaba afite gahunda yo kugisubukura.

Gerald Mbanda yinjiye mu ruhando rw’abanditsi b’ibitabo

Mbanda avuga ko mu myaka ya za 70 (1970) akiri muto mu myaka icumi n’indi, se yakundaga gusoma ibinyamakuru byo mu Bushinwa kandi akaba ariwe abituma ku Iposita, bituma akura akunda inyandiko kandi yiyumvamo igihugu cy’u Bushinwa, ari nabyo mu bitumye asohora iki gitabo kigaragaza uko imiyoborere myiza y’ubuyobozi bw’u Rwanda n’ubw’u Bushinwa yatumye impinduka mu bukungu zishoboka.

Agira ati, “U Bushinwa ni igihugu nkurikirana cyane ariko bivuye kuri Papa, yakundaga gusoma ibinyamakuru byo mu Bushinwa bikaza mu iposita, ni jyewe yatumaga kubimuzanira. Byabaga byanditse mu Giswahili jye ntakizi ariko yarasomaga akansobanurira. Bituma nkomeza gukurikirana imizamukire y’icyo gihugu. Mu by’ukuri ni igihugu niyumvamo kuko nabonaga ko ari igihugu cy’abantu bafite icyerekezo, bakunda igihugu kandi bakomera ku muco wabo”.

Mbanda anenga ababyeyi batabonera umwanya abana babo ngo babaganirize, avuga ko bidakwiye kuko kubarekurira ikoranabuhanga bakuramo n’ibibi byinshi, bamwe bibeshya ko ari iterambere.

Prof. Ndabaga Eugene, umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda wasomye iki gitabo, ashima imiterere yacyo igaragaza ingufu u Rwanda rufite n’iz’u Bushinwa bufite, mu rwego rwo kwisuzuma bakareba ibibazo bafite bakabikemura bakoresheje umuco wabyo.

Uretse abitabiriye imurika ryacyo, iki gitabo cyanashimwe na Senateri Tito Rutaremara na Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, RAO Hongwei, wanishimiye ko ari cyo gitabo cya mbere kivuga ku mibanire y’u Bushinwa n’u Rwanda.

2019-06-21
Editorial

IZINDI NKURU

Iya 10 Gicurasi 1994: Perezida Mitterand yavugiye amagambo kuri televiziyo ashyigikora abakoraga jenoside

Iya 10 Gicurasi 1994: Perezida Mitterand yavugiye amagambo kuri televiziyo ashyigikora abakoraga jenoside

Editorial 10 May 2018
Umuhanzi Diamond arashinjwa ubusambanyi imihanda yose, Miss Burundi 2012 nawe yavuze ko yamuteye  inda y’Impanga aramutererana

Umuhanzi Diamond arashinjwa ubusambanyi imihanda yose, Miss Burundi 2012 nawe yavuze ko yamuteye inda y’Impanga aramutererana

Editorial 24 Sep 2017
Perezida wa Tanzania Magufuli yirukanye abakozi ba Leta ibihumbi 10 bahawe akazi badakwiye gukora

Perezida wa Tanzania Magufuli yirukanye abakozi ba Leta ibihumbi 10 bahawe akazi badakwiye gukora

Editorial 29 Apr 2017
Urwego rw’ubutabera ni urwego rwiyubatse cyane kandi vuba: Prof Rugege

Urwego rw’ubutabera ni urwego rwiyubatse cyane kandi vuba: Prof Rugege

Editorial 15 Jan 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC bwahuye n’abahagarariye abafana mbere y’umukino ubanza wa CAF Champions League na Pyramids
Amakuru

Ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC bwahuye n’abahagarariye abafana mbere y’umukino ubanza wa CAF Champions League na Pyramids

Editorial 25 Sep 2025
…mba mpahira igihugu n’Abanyarwanda . Ababinenga n’ababivuga uko bidakwiye, batuma nshaka gukora ibibirenze- Perezida Kagame
POLITIKI

…mba mpahira igihugu n’Abanyarwanda . Ababinenga n’ababivuga uko bidakwiye, batuma nshaka gukora ibibirenze- Perezida Kagame

Editorial 02 Mar 2016
Rubavu: Uwiyitaga umuvuzi gakondo yatawe muri yombi  kubera kwiha ububasha ku mirimo itari iye
Mu Mahanga

Rubavu: Uwiyitaga umuvuzi gakondo yatawe muri yombi kubera kwiha ububasha ku mirimo itari iye

Editorial 22 Nov 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru