• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

You are at :Home»Amakuru»“Clarisse Kayisire wiyise Ariane Mukundente, aho gufasha abe kwivana mu bukene n’ibindi bibazo batewe na Jenoside, atanga akayabo mu gushyigikira abajenosideri.” – Umusomyi wa Rushyashya

“Clarisse Kayisire wiyise Ariane Mukundente, aho gufasha abe kwivana mu bukene n’ibindi bibazo batewe na Jenoside, atanga akayabo mu gushyigikira abajenosideri.” – Umusomyi wa Rushyashya

Editorial 06 Jun 2021 Amakuru, INKURU ZAKUNZWE CYANE, Mu Mahanga

Clarisse Kayisire ni mwene Innocent Sharangabo wo mu karere ka Nyaruguru, mu Ntara y’amajyepfo. Ubu uwo mugore atuye Ottawa muri Canada, aho asigaye yiyita Ariane Mukundente, kugirango ajijishe abamubona ku mbuga nkoranyambaga, atuka Igihugu cyamubyaye, ari nako ashyigikira abajenosideri, kandi bitari bikwiye.

Ubwasama bwa Clarisse Kayisire yabutangiye akiri muto, dore ko yari yaranze kubana n’ababyeyi be, arabihakana kubera ko bari abakene. Ibi byatumye akurira kwa nyinawabo w’umubikila muri”Petites soeurs de Jesus”, ari nawe wamwishyuriye amashuri, ariko no mu biruhuko ntiyashoboraga kujya gusura iwabo muri Nyaruguru.

Benshi mu bavandimwe ba Clarisse Kayisire”Mukundente” barishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ari naho bitangariza abamuzi neza, bamubona mu bikorwa bishyigikira abajenosideri n’abayihakana bakanayipfobya, kandi yarahitanye abo mu muryango we. Ni akamaramaza wa mugani w’abaturanyi b’Abarundi!

Uyu mugore ugira isoni nke, ni umwe mu bakunda kwitabira ibiganiro bya Ingabire Victoire kuri “Zoom”, ndetse akanatangaza ko ashimishwa cyane no kuganira na Ingabire Victoire, ukibaza ikindi azamukomoraho uretse guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi uretse ubugome n’uburozi yirirwa atamika Abanyarwanda. Kuba Ingabire Victoire yarabaswe n’ingengabitekerezo ya jenoside, ntibibuza Clarisse Kayisire alias Ariane Mukundente, kumubyinirira ”Tantine”.

Ubwo uwitwa René Mugenzi, inkiko zo mu Bwongereza zamukatiraga urumukwiye amaze guhamwa n’ubujura, Clarisse Kayisire yabaye ku isonga mu gukusanya amafaranga yo kwishyura abanyamategeko ba René Mugenzi, atitaye ku kuba uyu Mugenzi nta kindi arisha uretse guharabika u Rwanda n’abayobozi barwo, akirirwa akwiza ko mu Rwanda habaye jenoside ebyiri.

Clarisse Kayisire ni umufana n’umufatanyabikorwa ukomeye wa Aimable Karasira, uyu utinyuka kuvuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi itateguwe, iyamamazamatwara iboze asangiye n’abandi bahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi. Aho Karasira afatiwe ngo aryozwe ayo mahano, Clarisse Kayisire yasimbukiye ku isunzu ry’inzu, ateza ubwega avuga ko Karasira ari “impirimbanyi ya demokarasi n’uburenganzira bwa muntu.”

Hari amakuru yizewe avuga ko Clarisse Kayisire ari umwe mu bohererezaga Aimable Karasira amafaranga kugirango akomeze yangize, dore ko ubwo RIB yasakaga urugo rwa Karasira yahasanze akavagari k’amadolari n’andi mafaranga akoreshwa mu mahanga, atashoboye gusobanura inkomoko yayo.

Ikibabaje nyamara, abavandimwe 2 ba Clarisse Kayisire barokotse, ntawavuga ko bihagije n’ubwo birwanaho. Nyamara mushiki wabo ntabareba n’irihumye, ahubwo amafaranga akayihera ababagize imfubyi. Umwe muri bo ubu aba i Kiziguro mu Ntara y’Uburasirazuba, akaba inyangamugayo cyane, ku buryo utamenya ko avukana n’uyu mugore gito. Ni bya bindi bavuga ngo”inda ibyara mweru na muhima”.

Iyo urebye imigirire ya Clarisse Kayisire n’iya musaza we, uhita ubona ari nka Robert Kajuga wari shefu w’Interahamwe zamaze Abatutsi, n’umuvandimwe we Wycliff Kajuga wahizwe n’izo nterahamwe, kubw’amahirwe akazirokoka!!

Rulinda Edmond Michel.
Umusomyi wa Rushyashya.

2021-06-06
Editorial

IZINDI NKURU

Nyuma yo gutandukana na Haringingo, Police FC yasinyishije Francis Nuttall Elliot ukomoka mu Bwongereza nk’umutoza mukuru akazakorana na Kirasa Alain

Nyuma yo gutandukana na Haringingo, Police FC yasinyishije Francis Nuttall Elliot ukomoka mu Bwongereza nk’umutoza mukuru akazakorana na Kirasa Alain

Editorial 07 Sep 2021
Imyaka 21 y’Ubwicanyi bwa Gatumba: Ubutabera Bwaratinze, CNDD-FDD Ikomeje Kubangamira Kwibuka

Imyaka 21 y’Ubwicanyi bwa Gatumba: Ubutabera Bwaratinze, CNDD-FDD Ikomeje Kubangamira Kwibuka

Editorial 13 Aug 2025
POLISI FC YATSINZE MUKURA VICTORY SPORT IGITEGO 1-0

POLISI FC YATSINZE MUKURA VICTORY SPORT IGITEGO 1-0

Editorial 18 Apr 2016
Perezida Trump yabwiye Kim Jong un ko itisubiyeho yagira ibyago nk’ibya Gaddafi wa Libya

Perezida Trump yabwiye Kim Jong un ko itisubiyeho yagira ibyago nk’ibya Gaddafi wa Libya

Editorial 19 May 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umurenge wa Remera niwo wahize indi mu bukangurambaga bw’isuku n’umutekano uhembwa Imodoka
Mu Mahanga

Umurenge wa Remera niwo wahize indi mu bukangurambaga bw’isuku n’umutekano uhembwa Imodoka

Editorial 25 Dec 2016
Twagiramungu yongoye guta ibaba avugira umuzunguzayi amwita intungane
Mu Mahanga

Twagiramungu yongoye guta ibaba avugira umuzunguzayi amwita intungane

Editorial 17 May 2016
Benin: Umuhanzi Bikindi Simon waririmbye indirimbo “Nanga Abahutu” yitabye Imana
Mu Mahanga

Benin: Umuhanzi Bikindi Simon waririmbye indirimbo “Nanga Abahutu” yitabye Imana

Editorial 16 Dec 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru