Nyuma y’ibura rya Ben Rutabana bikekwa ko yaguye muri Uganda yicishijwe na Frank Ntwali ku mabwiriza ya Kayumba Nyamwasa na CMI,amakuru Rushyashya yabashije kubona kuva muri Uganda, aratangaza ko uwitwa Charles Lwanga, uyu akaba ari Umunyamabanga Mukuru wa RNC muri Uganda, yanditse ibaruwa igenewe Jerome Nayigiziki, Umuhuzabikorwa mukuru wa RNC, amumenyesha ko hashyizweho icyo bise “Intara ya Uganda” n’abantu 15 bagize komite nshingwabikorwa yayo.
“Nyuma y’imyaka myinshi Intara ya Uganda ikorana n’urwego ruhuza ibikorwa ku rwego rw’intara, abayobozi ku rwego rw’uturere ndetse n’abandi bayobozi bateraniye mu nama y’iminsi ibiri kuva kuwa 12-13 Ugushyingo 2019 I Kampala, aho komite nshingwabikorwa y’intara yatowe ngo iyobore inahuze ibikorwa bya RNC muri Uganda,” ibi akaba ari ibikubiye muri iyo baruwa yashyizweho umukono na Lwanga ku itariki 13 Ugushyingo 2019.
Iyi baruwa ikomeza ivuga ko iyi nama yaje ikurikira izindi nyinshi zatangiye mu mwaka ushize zahamagariraga gushinga komite nshingwabikorwa y’intara, ngo bizere guhuza ibikorwa neza no kubicunga.
Komite yashyizweho iyobowe na Pasiteri Deo Nyirigira (Umuhuzabikorwa), bivugwa ko yifashishije itorero rye AGAPE rifite icyicaro I Mbarara, amaze imyaka myinshi ashakira RNC abarwanyi. Urusengero rwe akaba ari rwo abajyanwaga mu gisirikare muri RDC bakusanyirizwagamo mbere yo koherezwa mu bigo by’imyitozo.
Mwibuke ko hari itsinda ry’impunzi z’Abanyarwanda Nyirigira yari yashatse afatanyije n’Urwego rw’ubutasi mu gisirikare cya Uganda [CMI], ryafatiwe ku mupaka wa Uganda na Tanzania mu Ukuboza 2017.
Abantu bose batowe bari basanzwe bakorera RNC muri Uganda, ari nabo bashimuta abanyarwanda basanzwe bakorera imirimo yabo ya buri munsi muri Uganda kandi abo ninabo bakorana bya hafi na CMI mu kwinjiza abantu mu mutwe witwaje intwaro biganjemo Abanyarwanda baba muri Uganda.
Benshi muri aba Banyarwanda banze kwifatanya na RNC ariko bagiye batabwa muri yombi na CMI ikabakorera iyicarubozo ritandukanye.
Amakuru yizewe atugeraho akaba avuga ko CMI itagira uruhare mu itegurwa ry’izo nama ahubwo inategeka ugomba kuba muri komite. Urugero rutangwa ni urwa Col. CK Asiimwe, ukuriye ishami rishinzwe kurwanya iterabwoba muri CMI bivugwa ko yatanze inama yo kudahyira muri iyo komite Sulah Nuwamanya na Prossy Bonabaana kubera ko bananiwe kugabana amashiling akurwa mubikorwa byo kwinjiza abarwanyi binyujishwe mu mushinga “Self Worth Initiative” [SWI] ari nawo wifashishwa mu gushaka abayoboke.
Indi makuru akavuga ko impamvu ngo ari uko aba bafite akandi kazi gakomeye ko kwirirwa bakwirakwiza propaganda zibasira u Rwanda ku mbuga nkoranyambaga. Aba bakaba baramenyekanye cyane kubera ibikorwa nk’ibi bagiye bakorera kuri facebook no mu kinyamakuru The New Vision. giterwa inkunga muri ibi bikorwa na Rujugiro Tribert, biciye muri Sulah Nuwamanya.
Muri uyu mwaka itsinda ry’abarwanyi 25 ba P5. ryatawe muri yombi rifatiwe ku rugamba muri Congo mbere yo koherezwa mu Rwanda kuburanishwa. Aba ngo ni bamwe mu itsinda ryahuye n’akaga mu rugamba rwaguyemo bagenzi babo basaga 100 abandi bagafatwa barimo Major (Rtd) Habib Mudhatiru, kuri ubu uvumira kugahera Kayumba Nyamwasa kubera ukuntu yabashoye mukaga akabima ubufasha kugeza ubwo bicwa n’inzara amafaranga bagewe ari gucuruzwa na Rosette Kayumba, Frank Ntwali n’Alexis uhagarariye ubucuruzi bwa Kayumba muri Mozambike.
Ngiyo ingirwa Komite Nshingwabikorwa ya RNC muri Uganda
1.Deo Nyirigira – Umuhuzabikorwa
2.Frank Ruhinda – Umuhuzabikorwa wa mbere wungirije
3.Moris Udahemuka – Umuhuzabikorwa wa kabiri wungirije
4.Charles Lwanga – Umunyamabanga Mukuru
5.Patrick Tumwine – Ushinzwe umutungo
6.Christopher Busigo – Komiseri ushinzwe ‘mobilization’
7.Enock Asiimwe – Komiseri ushinzwe ubukada
8.Dr Gideon Rukundo – Komiseri ushinzwe itumanaho n’itangazamakuru
9.Dr Sam Ruvuma – Komiseri ushinzwe dipolomasi,akaba na mwene wabo na Museveni
10.Anne Furaha – Komiseri ushinzwe abagore
11.Baker Kwesiga – Komiseri ushinzwe urubyiruko
12.John Ndinazo – Komiseri ushinzwe kubaka ubushobozi
13.Peka Africa – Komiseri ushinzwe igenamigambi
14.Emmanuel Mutarambirwa – Komiseri ushinzwe amatora n’imyitwarire
15.Mediatrice Muhawenimana – Komiseri ushinzwe Ubumwe n’Ubwiyunge
Ibi bikaba bivugwa mu gihe u Rwanda rwakomeje gushinja Uganda gucumbikira no gufasha abashaka guhirika ubutegetsi buriho ariko Uganda ikabihakana na n’ubu umubano w’ibihugu byombi ukaba ugiye kumara imyaka itatu urimo agatotsi katarangira no gucengacengana gukabije kwa Museveni.