• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»CNLG: Haribazwa impamvu hafunzwe umwe kandi imishahara ica mu bantu benshi?

CNLG: Haribazwa impamvu hafunzwe umwe kandi imishahara ica mu bantu benshi?

Editorial 22 Aug 2016 Mu Mahanga

Polisi y’u Rwanda ivuga ko kugeza ubu mu iperereza iri gukora hamaze kumenyekana amafaranga miliyoni 25 bikekwa ko yanyerejwe n’umukozi wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside (CNLG) aho yahembaga abakozi ba baringa.

Ntagengerwa afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Remera aho ngo kugira ngo afatwe ari ubuyobozi bwa CNLG bwamenyesheje Polisi.

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu mu Mujyi wa Kigali, SP Hitayezu Emmanuel, yabwiye ikinyamakuru Izubarirashe cyatangaje iyi nkuru ko Ntagengerwa Vestine wari ushinzwe abakozi (Human Resource Officer) akurikiranweho ibyaha bibiri; icyo kunyereza umutungo wa Leta n’icyo gukoresha inyandiko mbimbano agamije kunyereza umutungo wa Leta.

Inzego zibishinzwe ntiziradutangariza igihe ayo mafaranga yatangiye kunyerezwa ndetse n’umubare w’abakozi ba baringa bagiye bahembwa ako kayabo.

Gusa SP Hitayezu avuga ko ubu polisi ikiri gukora iperereza ngo imenye igihe ibyo byaha byatangiye gukorerwa ndetse n’umubare nyawo w’amafaranga yanyerejwe.

Yagize ati “Ni byo bigikorwaho iperereza kubera ko hari igenzura ryakozwe turacyarikorera isesengura kugira ngo tube twamenya ibi byaha byabaye mu gihe kingana gutya, gusa icyo nababwira ni uko tumukurikiranyeho ibyo byaha bibiri.”

Yakomeje agira ati “Umubare (nyakuri w’amafaranga yanyerejwe) ntabwo nahita mbabwira nonaha kubera ko uko iperereza rigenda rikorwa ni ko tugenda tubona ibimenyetso bishya, turacyabikoraho iperereza. Kugeza ubu imibare tumaze kubona aragera kuri miliyoni 25. ”

Kuki hafashwe umukozi umwe kandi imishahara isinywaho n’abantu benshi?

Ubusanzwe kugira ngo imishahara muri Leta itegurwe ica ku bantu batandukanye, aho biva ku mukozi ushinzwe abakozi agakora urutonde rw’abakozi bagomba guhembwa n’amafaranga bagomba guhembwa, bikajya ku mukozi ushinzwe ingengo y’imari, bikahava bijya ku muyobozi ushinzwe ubutegetsi n’imari nyuma bigashyikirizwa umuyobozi w’ikigo akaba ari we ushyiraho umukono wa nyuma.

None ko binyura muri izi nzira zose ariko hakaba harafashwe umuntu umwe byatewe n’iki? Ese abasinyaga kuri iyo mishahara bose ntibabonaga ko ku rutonde hariho amazina y’abagiye guhembwa atari abakozi ba CNLG?

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr Bizimana Jean Damascene, ari na we usinya wa nyuma, yirinze kugira byinshi abwira Izubarirashe dukesha iyi nkuru mu magambo make aravuga ati “Ndumva ibyo ntabijyamo, njye nta kosa numva mfite, yaba njye yaba abambanjirije nta kosa ubuyobozi bwa CNLG bufite cyangwa se abandi bakozi bafite.”

-3770.jpg

Dr Bizimana Jean Damascene

-3769.jpg

Umukozi ushinzwe abakozi muri CNLG Ntagengerwa Vestine ari mu gihome

Dr Bizimana agira ati “Igenzura ni twe twarikoze, ntabwo ryakozwe n’abantu bavuye hanze, dusanga harimo amakosa koko akorwa n’umukozi, dusanga ayo makosa arimo icyaha noneho duhita tubishyikiriza inzego z’ubugenzacyaha. Icyaha cyose iyo kiba abantu bagira igihe cyo kukinenga. Ugikora ni we umenya igihe yagitangiriye, ariko igihe cyo kumenyekana ntawe ukigena, keretse nyine igihe igenzura ribaye rikabyerekana.”

Umuvugizi wa Polisi avuga ko impamvu ari Ntagengerwa wafashwe wenyine kandi imishahara isinywaho n’abantu batandukanye ari uko bafite ibimenyetso bigaragaza ko ari we wakoze inyandiko mpimbano agamije kunyereza umutungo wa Leta. Gusa ahamya ko bakomeje iperereza, aho nibabona n’undi waba yarabigizemo uruhare na we yakurikiranwa.

Source : Izuba rirashe

2016-08-22
Editorial

IZINDI NKURU

Bagiye gukemura iby’abandi bibagirwa gukemura iby’iwabo-Perezida Kagame

Bagiye gukemura iby’abandi bibagirwa gukemura iby’iwabo-Perezida Kagame

Editorial 27 Jun 2016
Ibyo utamenye kuba Jenosideri umunani batifuzwa n’igihugu na kimwe harimo n’ibicumbikiye imiryango yabo

Ibyo utamenye kuba Jenosideri umunani batifuzwa n’igihugu na kimwe harimo n’ibicumbikiye imiryango yabo

Editorial 09 Feb 2022
AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

Editorial 14 Mar 2025
Mu Rwanda : RGB irashima intambwe imaze guterwa  mu iterambere ry’Itangazamakuru

Mu Rwanda : RGB irashima intambwe imaze guterwa mu iterambere ry’Itangazamakuru

Editorial 23 Jan 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Paul Kagame yakurikiye isozwa rya Tour du Rwanda 2023, ryegukanywe na Henok Mulubrhan

Editorial 26 Feb 2023
Ibintu 7 bituma PASTOR RICK WARREN akunda u Rwanda
ITOHOZA

Ibintu 7 bituma PASTOR RICK WARREN akunda u Rwanda

Editorial 02 Oct 2016
Kagame avuga kuri Makuza: “Namumenye mu bihe bibi kandi mumenya nk’umugabo muzima”
Mu Mahanga

Kagame avuga kuri Makuza: “Namumenye mu bihe bibi kandi mumenya nk’umugabo muzima”

Editorial 07 Nov 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru