Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, CNLG iravuga ko u Budage bukomeje kuba intangarugero mu guhana abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
CNLG ivuga ko ibindi bihugu by’i Burayi birimo n’u Bufaransa, byagombye gufata urugero ku Budage rwo guhana abagize uruhare muri Jenoside.
Iyi Komisiyo yo kurwanya Jenoside kandi iravuga ko kuba Urukiko rw’Ubujurire mu Budage rwatakiye Onesphore Rwabukombe gufungwa burundu, ari ikimenyetso gikomeye cy’uko u Budage buha agaciro Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994.
Kuri uyu wa kabiri tariki ya 29 Ukuboza 2015 nibwo Urukuko rukuru rw’i Frankfurt mu Budage, rwakatiye Onesphore Rwabukombe wahoze ari Burugumesitiri w’icyahoze ari Komini Muvumba gufungwa burundu kubera uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994.
Mu kiganiro ikinyamakuru Izuba Rirashe cyagiranye n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr Bizimana Jean Damascène, yavuze ko u Rwanda rwishimiye uyu mwanzuro.
Dr Bizimana yavuze ko Onesphore Rwabukombe yagize uruhare mu kwica abatutsi bitari muri Jenoside gusa, ahubwo ngo yatangiye uyu mugambi guhera mu mwaka wa 1990.
Dr Bizimana yagize ati “Ibyakozwe n’Urukiko rw’ubujurire byahujwe neza n’ibyo uyu mugabo yakoze, kuko guhera mu mwaka wa 1990 yagize uruhare rukomeye muri Byumba aho yatotezaga, ndetse akica Abatutsi. Hagati kandi y’umwka wa 1992-1993 nabwo yagiye atoranya Abahutu b’Interahamwe bagahabwa imyitozo n’intwaro zo kwica Abatutsi.”
Dr Bizimana kandi aravuga ko Rwabukombe yafatanyije n’uwitwa Gatete Jean Baptiste mu kwica Abatutsi bari bahungiye kuri Kiliziya ya Kiziguro, ibi akaba yarabikoze nyuma yo guhunga muri Muvumba ahari hamaze gufatwa n’ingabo z’Inkotanyi.
CNLG iravuga ko ibyakozwe n’u Budage bikwiye kubera urugero ibindi bihugu birimo u Bufaransa, abona bucumbagira mu gucira imanza abasize bahekuye u Rwanda.
Yagize ati “u Budage buratanga urugero rwiza, ibindi bihugu bihuriye mu muryango w’ubumwe bw’ibihugu by’iburayi birimo u Bufaransa byagombye gukurikiza iby’iki gihugu gikora, ibihugu nk’u Bubirigi nabyo byagombye gudacibwa intege n’amafaranga bitanga mu kuburanisha imanza nk’izi kuko ubu urabona iki gihugu kirimo gucika intege.”
U Budage kandi bwashimiwe mu kuba bwarakatiye abandi banyarwanda babiri barimo Murwanashyaka Ignace wahoze ari umuyobozi w’umutwe wa FDLR imyaka 13 na Straton Musoni wari umwungirije nawe ahanishwa igifungo cy’imyaka umunani kubera ibyaha byibasiye inyoko muntu by’intambara FDLR bayoboraga yakoreye ku baturage bo mu Burasirazuba bwa bwa Congo Kinshasa.
Hari abandi banyarwanda bagishakishwa mu Budage
Uretse Rwabukombe wakatiwe gufungwa burundu, Dr Bizimana yabwiye iki kinyamakuru ko hari abandi banyarwanda bakiri mu Budage kandi bagize uruhare muri Jenoside.
Dr Bizimana Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG (Ifoto/Ububiko)
Aba barimo Maniragaba Baributsa, wahoze ari umwarimu mu ishuri rya Nyakinama, akaba yaranahoze mu ishyaka rya CDR.
Ngo yagendaga atanga imbunda muri Butare zo kwica Abatutsi.
Undi ni Shyirambere Barahira na we wagize uruhare mu gushinga ishyaka rya CDR, nubwo ngo atayikoze ariko kuba yaragize uruhare mu gushinga iri shyaka, ni uko yari afite amatwara nk’ayaryo.
Izuba rirashe