Komisiyo y’Igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside (CNLG) yongeye kugaragaza abantu ishinja gukora jenoside nyamara ubu bakaba barahawe ubwugamo mu bihugu byo hanze aho bidegembereza.
Umujyanama mu mategeko muri CNLG, Dr Bideri Diogene avuga ko mu Ishuri ry’i Zaza mu 1973 Abanyeshuri b’Abahutu birukanye Abatutsi kandi ibyo byose bigakorwa n’abigishaga muri icyo kigo.
Uwitwa Ndangari Christopher uvuka mu cyahoze ari Komine Cyumba i Byumba, wigishaga icyiciro rusange muri iryo shuri yari ku isonga mu kubiba ingengabitekerezo n’urwango ndetse no kwirukana no kwica abanyeshuri mu ishuri rikuru ry’i Zaza.
Ibi nyamara yaje kubihemberwa agirwa Umunyamabanga mukuru muri Ministeri y’Uburezi ku butegetsi bwa Habyarimana.
Dr Bideri ati : “Muri Jenoside, Ndangari Christopher yari Umuyobozi Mukuru w’amashuri makuru n’ubushakashatsi muri Ministeri y’uburezi akaba n’umwe mu bari bagize Komite Nyobozi y’ishyaka MRND ku rwego rwa Perefegitura ya Byumba.
Ubu ari mu Bubiligi aho yakomereje ubuzima bwe aho yahungiye ubutabera. Undi witwa Kamali Izake wakomokaga i Gitarama muri Komine Nyabikenke yigishaga muri Ecole Normale i Zaza ni muramu wa Bagosora. Uyu yakoze jenoside ahungira mu Bufaransa aho yaherewe ubwenegihugu bwaho ariko akaba ashakishwa n’ubutabera bw’u Rwanda nubwo ubufaransa bukimwimanye”.
Ibi Dr Bideri Diogene aheruka kubitangaza, ubwo hibukwaga abakozi b’ibyahoze ari Perefegitura na za Supurefegitura zahujwemo Intara y’Iburasirazuba.
Dr Bideri yakomoje ku zindi ngero nyinshi, yahurijeho n’umutangabuhamya Kaberege Anastase wacikiye ku icumu i Rwamagana aho yari umukozi muri Supurefegitura ya Rwamagana.
Dr Bideri Diogene