Mu gihe Leta ya Kinshasa n’abafatanyabikorwa barimo n’u Bufaransa bakomeje gusaba ko Ikibuga cy’Indege cya Goma cyongera gukora vuba, ubuyobozi bwa AFC/M23 bufite mu maboko umujyi n’ibikorwaremezo byose biwugize, bwatangaje ko gufungura ikibuga bitashoboka hatitawe ku byerekeye umutekano n’imiterere y’ikibuga muri iki gihe. Uyu mutwe ushimangira ko ikibazo kidashobora gukemurwa n’itangazo rya politiki, ahubwo usaba kureba uko ibintu bihagaze ku butaka, haba ku by’umutekano, ku bikorwaremezo no ku mikorere y’ikibuga ubwacyo.
AFC/M23 ivuga ko icy’ingenzi cya mbere ari ugusukura ikibuga hakoreshejwe inzobere, kuko ngo hari mine n’ibindi bisasu byasizwe n’ingabo za FARDC n’abo bafatanyije igihe bahungaga. Ibi bituma ubuso bw’ikibuga n’ibikikije bidashobora kwakira indege nta kibazo cy’umutekano kibaye.
Ikindi kibazo gikomeye cyagaragajwe ni uko inzu y’igenzura ry’indege (tour de contrôle) itagikora na gato. Ibikoresho byose byifashishwa mu gutumanaho, gukurikirana indege, gucunga urujya n’uruza, ndetse n’amatara yi mbere y’ikibuga yose yarangiritse cyangwa yarasahuwe. Ubu nta mashini, nta radar, nta mudasobwa cyangwa ikindi gikoresho cy’umurimo gisigaye. Ibi bivuze ko nta ndege ishobora gutembera ku kibuga cyabuze ibikoresho byose by’ingenzi bituma indege iguruka neza kandi mu mutekano.
AFC/M23 yanavuze ko abakozi b’inzobere bashinzwe ibibuga by’indege, barimo abakurikirana indege, abashinzwe gutanga amabwiriza ku butaka, n’abatekinisiye, bahunze umujyi wa Goma. Igikorwa cyo kugarura ikibuga mu buryo gikeneye itsinda rishya ry’abakozi bizewe kandi bashoboye. Ubuyobozi bw’uyu mutwe buvuga ko ritazemera ko ikibuga gikorerwaho n’abantu batizewe mu gihe umutekano w’abaturage n’indege ushobora guhungabana mu gihe cyose.
Mu rwego rwa politiki, AFC/M23 ishimangira ko nta kimenyetso na kimwe cyerekana ko ikibuga gishobora gufungurwa hadakiriwe uburenganzira bwayo, kuko ariyo ifite ububasha ku kibuga n’umujyi wose muri iki gihe. Bavuga ko kuba hari abavuga ko ikibuga gishobora gufungurwa batabajije ubuyobozi bwa M23 ari “ukwirengagiza ukuri cyangwa kutumva uko ibintu bihagaze”.
Ubuyobozi bw’uyu mutwe bunavuga ko hagomba kubanza kubakwa icyizere hagati ya Kinshasa n’AFC/M23 kugira ngo ikibuga kitazakoreshwa nk’umuryango winjirirwamo ibikorwa by’igisirikare bihishe inyuma y’indege zivuga ko zizanye ubufasha cyangwa abagenzi nyamara zije kugaba ibitero.
AFC/M23 inasaba ko habaho agahenge gahamye kandi kagakurikiranywa n’inzego mpuzamahanga, harimo n’ihagarikwa ry’ibitero by’indege za drone n’iza Sukhoï zoherezwa na Leta ya Kinshasa. Nyuma, M23 yabasha gukuraho zimwe mu ntwaro zirinda ikirere zashyizwe hafi y’umujyi, bityo ikirere kikoroherezwa ingendo z’indege z’abaturage n’iz’ubutabazi zigasubukurwa.
Ku rundi ruhande, AFC/M23 ivuga ko muri Goma nta mpunzi zikiri mu nkambi, ahubwo hari ikibazo cy’ubukungu cyakomotse ku gufungwa kwa banki no kudaheruka kwishyura abarimu n’abandi bakozi ba Leta. Bityo isaba ko banki zifungurwa byihutirwa. Ivuga ko aho ubufasha bw’ubutabazi bukenewe cyane ari mu bice bya Rutshuru, aho abaturage benshi bamaze kugaruka ariko bakabura serivisi z’ibanze.
Ubuyobozi bwa AFC/M23 bunibukije ko u Rwanda rutigeze rwanga gutiza ikibuga cy’indege cya Kigali cyangwa icya Rubavu mu bikorwa by’ubutabazi, nk’uko rwabikoze kenshi mu gufasaha ingabo za SADC n’abacanshuro hamwe n’ibikoresho byabo gusubira iwabo.
Mu gusoza, AFC/M23 ivuga ko abaturage bose bifuza ko ingendo zo mu kirere zongera gukorwa hagati ya Goma, Kinshasa, Lubumbashi, Beni na Butembo, kuko byagabanya ibiciro ku masoko ndetse bigasubiza ubuzima umujyi. Ariko yongera kwibutsa ko ibyo byose bitashoboka hatitawe ku mutekano. Kugeza ubu, gufungura Ikibuga cy’Indege cya Goma bizaterwa n’uburyo ibyo byose byagaragajwe bizashyirwa mu bikorwa.




