• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Congo-Kinshasa: FDLR yagabye igitero muri Rutshuru, abayobozi barasaba ingabo za Congo gukaza umutekano

Congo-Kinshasa: FDLR yagabye igitero muri Rutshuru, abayobozi barasaba ingabo za Congo gukaza umutekano

Editorial 01 Sep 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, ITOHOZA

Ingabo z’umutwe w’iterabwoba wa FDLR ugizwe na bamwe mubagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, bagabye igitero mu gace ka Binza, mu birometero 30 uvuye Kiwanja mu karere ka Rutshuru aho bangije ibintu byinshi.

Kuva ingabo za Kongo FARDC zihagurukira ibikorwa byo kurwanya imitwe yitwara gisirikari mu bitero bikomeye byiswe ‘Tempête de l’Ituri’  aho inyeshyamba za Kayumba Nyamwasa zakubitiwe ahareba inzega, umuyobozi wazo Maj Habib Mudhathiru yarafashwe naho ushinzwe ibikorwa bya gisirikari Capt Eddy Sibo yarishwe inyeshyamba zabo zirenga 200 zihasiga ubuzima. Inyeshyamba za Kayumba zikaba zaraguwe gitumo na FARDC ubwo bari mu nzira bashaka kwihuza na FDLR.

Inyshyamba za FDLR zimaze imyaka zica abaturage muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo

Mu gitero FDLR yagabye kuri uyu wa Gatanu ushize, amaduka umunani, imodoka ebyiri ndetse n’amazu atatu byaratwitswe. Umudepite wo mu ntara y’amajyaruguru Elie Nzaghani yamaganye icyo gitero aho yasabye inzego z’umutekano kongera ingufu mu kuwubungabunga harebwa inyungu z’abaturage kuko FDLR yabasahuye utwabo.

FARDC mu minsi ishize yagabye ibitero kuri FDLR muri gahunda yayo yo kurandura imitwe y’iterabwoba, mu turere twa Rutshuru na Nyiragongo. Byaba bishoboka ko iki gitero cya FDLR cyaba ari ukwihimura ku baturage.

Umudepite Elie Nzaghani, yasabye ko mu gihe ingabo za FARDC zaba zigaba ibitero kuri FDLR mu misozi no mu mashyamba, haba izindi ngabo zirinda abaturage aho basigaye kuko hari igihe FDLR ikwira imishwaro bagahungira mu baturage bakabica.

Mu cyumweru gishize, abarwanyi bakekwa kuba aba FDLR bishe abantu babiri,  batandatu barakomereka, babiri batwarwa bunyago muri ako gace FDLR yagabyemo igitero ku munsi w’ejo.

Mu kwezi k’Ukuboza umwaka ushize, inyeshyamba za FDLR zakomwe mu nkokora n’ifatwa ry’umuvugizi wabo La Forge Bazeye Fils uzwi ku mazina nyayo nka Ignace Nkaka ndetse n’ushinzwe iperereza Col Theophile aka Abega bavuye mu gihugu cya Uganda aho bari batumiwe na Leta ya Uganda ngo bahuzwe n’indi mitwe irwanya u Rwanda.

2019-09-01
Editorial

IZINDI NKURU

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Editorial 01 Oct 2024
Iyo ubujenosideri n’ubujura bihuriye mu muntu aba Inyangabirama

Iyo ubujenosideri n’ubujura bihuriye mu muntu aba Inyangabirama

Editorial 06 Oct 2022
Biravugwa ko FDLR n’igisirikare cya Congo bahawe ikiraka cyo kurwanirira Perezida Nkurunziza w’u Burundi

Biravugwa ko FDLR n’igisirikare cya Congo bahawe ikiraka cyo kurwanirira Perezida Nkurunziza w’u Burundi

Editorial 20 Aug 2017
Umuryango Hult  African Business Club wo muri Kaminuza ya Hult, mu mujyi wa Boston muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika,urasaba imbabazi ku kuba waribeshye ugafata Rusesabagina nk’intwari, ndetse ukanashimira abawufashije kumenya ubugome bwe.

Editorial 26 Feb 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Areruya Joseph na bagenzi be bakiriwe i Kigali nka Yezu i Galileya – AMAFOTO
IMIKINO

Areruya Joseph na bagenzi be bakiriwe i Kigali nka Yezu i Galileya – AMAFOTO

Editorial 24 Jan 2018
‘ Afurika yabanye n’u Rwanda mu gihe twari tubakeneye’- Kagame
Mu Rwanda

‘ Afurika yabanye n’u Rwanda mu gihe twari tubakeneye’- Kagame

Editorial 17 Aug 2017
Akabaye icwende ntikoga
POLITIKI

Akabaye icwende ntikoga

Editorial 04 Jan 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru