Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, biravugwa ko ishobora gusaba u Rwanda kuyiha Gen.Laurent Nkunda n’abahoze ari abarwanyi ba M23, kugira ngo yemere kohereza LaForge Fils Bazeye wari umuvugizi wa FDLR n’Umuyobozi wari ushinzwe ubutasi muri uyu mutwe.
Mu ntangiriro z’iki Cyumweru nibwo hamenyekanye amakuru y’uko LaForge Fils Bazeye na Lieutenant-Colonel Abega bo muri FDLR igizwe ahanini n’abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, batawe muri yombi n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC.
Bafatiwe ku mupaka wa Bunagana bavuye i Kampala ku wa 15 Ukuboza. Kuwa Gatatu boherezwa i Kinshasa.
Bagifatwa, Leta y’u Rwanda yahise igaragaza ko ishaka ko boherezwa nkuko byatangajwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga, Olivier Nduhungirehe abinyujije kuri Twitter.
Umuvugizi w’Ingabo za RDC, Major Guillaume Djike, yabwiye AFP ko abarwanyi bose ba “FDLR bagomba koherezwa mu Rwanda” bityo ko “n’aba bizakorwa.”
Icyakora, umwe mu basirikare bakuru muri RDC yabwiye Jeune Afrique ko Leta ye ititeguye gupfa kohereza abo bantu.
Yagize ati “Kubohereza bisaba ibiganiro n’urundi ruhande.”Yavuze ko hazazamo na dosiye ya Gen.Laurent Nkunda wahoze ayoboye umutwe urwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (CNDP) uba mu Rwanda ndetse n’abahoze ari abarwanyi ba M23.
Aba bose RDC yagiye isaba ko boherezwa ngo bakurikiranwe ku byaha byo guhonyora uburenganzira bwa muntu bakekwaho gukorera mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Nkunda yatawe muri yombi muri Mutarama 2009 nyuma yo guhungira mu Rwanda ubwo ingabo ze zari zisumbirijwe n’iza Congo zifatanyije n’iz’u Rwanda.
Yatawe muri yombi nyuma y’imirwano yatangiye mu 2008 igakura abasaga ibihumbi 250 mu byabo mu burasirazuba bwa Congo.
Ntacyo u Rwanda rwifuje kuvuga ku makuru yo gutanga Gen NKunda kugira ngo ruhabwe abayobozi ba FDLR bafashwe.
Bazeye na Abega bafashwe bavuye i Kampala gutegura ibikorwa bigamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Leta ya Congo ibashinja ibyaha birimo; guhonyora uburenganzira bwa muntu muri RDC no gutunga ikarita y’itora binyuranyije n’amategeko, kuko igenewe abanye-Congo gusa.