• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»POLITIKI»Cyril Ramaphosa uhabwa amahirwe menshi yo kuyobora Afurika y’Epfo ni muntu ki?

Cyril Ramaphosa uhabwa amahirwe menshi yo kuyobora Afurika y’Epfo ni muntu ki?

Editorial 25 Dec 2017 POLITIKI

Ishyaka rimaze imyaka 23 ku butegetsi bwa Afurika y’Epfo, ANC, riherutse gutora Cyril Ramaphosa w’imyaka 65 ngo ariyobore, bimuhesha n’amahirwe menshi yo kuzayobora iki gihugu asimbuye Perezida Jacob Zuma, mu matora ateganyijwe mu 2019.

Ramaphosa ntabwo ari mushya muri politiki kuko asanzwe ari Visi Perezida wa Afurika y’Epfo, kuva muri Gicurasi 2014. Ni umwe mu mpirimbanyi zarwanyije politiki y’ivangura (Apartheid), akaba umushoramari w’umuherwe ukomeye. Imwe mu ntego ze zikomeye ni ukurwanya ruswa yazahaje ubukungu bwa Afurika y’Epfo.

Mu 1952 nibwo Ramaphosa yavukiye i Soweto mu Majyepfo y’Iburengerazuba bwa Johannesburg. Yize amategeko muri Kaminuza ya North i Turfloop, aho yaje kuyobora ishyirahamwe ry’abanyeshuri bigaga ibijyanye na politiki.

Mu myaka ya 1980 yabaye Umunyamabanga Mukuru w’Ihuriro ry’abacukuzi b’amabuye y’agaciro (NUM), ariyobora imyaka icyenda. Mu 1991, Ramaphosa yabaye Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka ANC, aho yahagarariye iri shyaka mu biganiro byatumye Afurika y’Epfo igera kuri demokarasi ivuye mu butegetsi bw’agatsiko k’abazungu.

Ubwo yayoboraga NUM, yarwanyije akarengane kakorerwaga abirabura abasha no guhosha amakimbirane yarangwaga hagati y’ubwoko bw’Aba-Zulu n’aba-Xhosa. Ubu bunararibonye bwaramufashije cyane no mu biganiro byo guharanira demokarasi.

Ramaphosa, yagize uruhare rukomeye mu gukora Itegeko Nshinga rya Afurika y’Epfo rishingiye ku kurwanya politiki y’ivangura.

Imigendekere myiza y’ibiganiro byo kurwanya ivangura yatumye Mandela ajya ku butegetsi mu 1994, iba intsinzi ya mbere y’ishyaka ANC mu matora ya mbere anyuze mu mucyo mu 1994. Iki gihe yahise aba Umudepite.

Mu 1999 Mandela yifuje ko Ramaphosa amusimbura ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu ariko ashyirwaho igitutu n’itsinda ry’abayobozi muri ANC bituma atoranya Thabo Mbeki, warwanyije ivangura ari mu buhungiro.

Uyu mugabo ni umwe mu baherwe muri Afurika y’Epfo, afite ikigo cy’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ya Platinum, kitwa Lonmin. Ibinyamakuru Forbes Africa na Bloomberg bigaragaza ko umutungo we ubarirwa muri Miliyoni 450 z’amadolari ya Amerika.

Ramaphosa yashakanye n’umugore w’umucuruzi Nomazizi Mtshotshisa, baratandukana nyuma ashakana na, Tshepo Motsepe, mushiki w’umuherwe w’umucukuzi w’amabuye y’agaciro, Patrice Motsepe. Afite abana bane.

2017-12-25
Editorial

IZINDI NKURU

Iran yataye muri yombi Ambasaderi w’u Bwongereza

Iran yataye muri yombi Ambasaderi w’u Bwongereza

Editorial 13 Jan 2020
Imvugo z’Uburyarya no kwivuguruza kw’Abanyapolitiki biyita ko bari muri Opposition

Imvugo z’Uburyarya no kwivuguruza kw’Abanyapolitiki biyita ko bari muri Opposition

Editorial 26 Dec 2016
Abashinwa Bahize kurandura burundu Ubushomeri mu Rwanda

Abashinwa Bahize kurandura burundu Ubushomeri mu Rwanda

Editorial 10 Sep 2023
Perezida Kagame na Idriss Déby wa Chad barasura Guinea

Perezida Kagame na Idriss Déby wa Chad barasura Guinea

Editorial 23 Apr 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ibihugu bitera inkunga impunzi muri Uganda byikomye imicungire idahwitse y’impunzi, ruswa ikabije n’ihohotera rishingiye ku gitsina birangwamo
INKURU NYAMUKURU

Ibihugu bitera inkunga impunzi muri Uganda byikomye imicungire idahwitse y’impunzi, ruswa ikabije n’ihohotera rishingiye ku gitsina birangwamo

Editorial 15 Dec 2018
Minisitiri Musoni yatashye amazi n’amashanyarazi byatanzwe na Polisi y’u Rwanda
Mu Rwanda

Minisitiri Musoni yatashye amazi n’amashanyarazi byatanzwe na Polisi y’u Rwanda

Editorial 23 May 2017
Ikipe ya APR FC yatangaje ko umukinnyi wayo Niyonzima Olivier uzwi nka Sefu atirukanywe.
Amakuru

Ikipe ya APR FC yatangaje ko umukinnyi wayo Niyonzima Olivier uzwi nka Sefu atirukanywe.

Editorial 13 Jun 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru