Uyu IHORAHABONA Jean de Dieu bita “Jado”, ubundi akomoka mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu, ariko ubu akaba atuye i Kinyinya mu karere ka Gasabo.
Ihorahabona “Jado” nibwo akiva muri gereza ya Mageragere, aho yari afungiye icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano, ariko amagambo amuvamo aragaragaza ko atigeze agororoka, ahubwo avanyeyo imigambi mibisha iruta iyo yajyanyeyo, yiganjemo gusebya Igihugu n’ubuyobozi
Ubuvunderi bwa Ihorahabona abunyuza ku mizindaro ikorera kuri YouTube, cyane cyane icyiswe “Umwenegihugu” n’ikindi ngo ni ” Imbarutso ya demokarasi”.
Ubucukumbuzi buratugaragariza ko iyo miyoboro y’ibitutsi ari iy’inkozi z’ibibi zirimo Ingabire Victoire Umuhoza(IVU), n’abandi bahagurukiye kwangisha Leta abaturage.
Mu gihe isi yose yari yugarijwe na Covid-19, abaturarwanda twafashe ingamba zo guhashya icyo cyorezo, zirimo no kwipimisha igihe tugiye ahahurira abantu benshi, mu rwego rwo kwirinda no kurinda abandi.
Ihorahabona”Jado” we yigize incakura ngo irusha abandi ubwenge, aho ageze akerekana icyemezo gihimbano, abeshya ko yipimishije Covid-19, byahe byo kajya.
Ya minsi 40 y’umujura rero yarashyize iragera, maze Ihorahabona afatirwa muri ubwo buriganya, ndetse Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rumuhanira gukoresha inyandiko mpimbano. Nguko uko yajyanywe muri gereza ya Mageragere, aho yamaze amezi 13, ndetse acibwa ihazabu ya miliyoni 3 z’amafaranga y’u Rwanda.
Akirekurwa tariki 07 Gicurasi 2024, aho kwicuza icyaha no kwiyemeza kuba umuturage muzima, feri ya mbere Ihorahabona yayifatiye muri ba bakwizampuha, Umwenegihugu n’Imbarutso ya Demokarasi, maze si ugukoronga yiva inyuma, mbese yerekana ko yabonye abatoza beza, barimo shebuja Cyuma Hassan na nyirabuja IVU.
Mu biganiro byinshi “Jado” amaze guhitisha kuri iyo mizindaro, ahakana kuba yarafatanywe igihanga akabinanirwa, ahubwo ati:”Nazize akagambane ka FPR-Inkotanyi, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali , Pudence Rubingisa, n’abandi bagizi ba nabi bifuzaga kuncecekesha, nyuma yo kunyambura umutungo wanjye muri Kangondo”.
Uretse gusebanya abigambiriye, Jado ahuza ate ibibazo bya Kangondo na FPR-Inkotanyi? Iyo ashinja FPR kuba yarazanye amapiki yo kumusenyera, koko yabibonera ibimenyetso? Uwo Meya Rubingisa se ngo wamusenye agahembwa kuba Guverineri, yari afite iyihe nyungu mu kwangaza abaturage?
Tudashatse kuzura akaboze nk’uyu mubeshyi, twibutse gusa ko abaturage bimuwe Kangondo na Kibiraro batujwe mu Busanza, mu mazu aruta kure ayo mu kajagari babagamo (nabo ubwabo bahitaga BANNYAHE).
Bahawe ingurane y’amacumbi ajyanye n’icyerekezo cy’Umujyi wa Kigali kandi adashyira ubuzima bwabo mu kaga, ndetse bahabwa ibyangombwa bihamya ko ari ayabo bwite.
Abataranyuzwe bagannye inkiko, maze mu minsi ishize zanzura ko bahabwa ingurane y’amafaranga nk’uko bigenwa n’itegeko.
Uretse uwitwa SHIKAMA Jean de Dieu wagereranyije gusenya Bannyahe na Jenoside yakorewe Abatutsi, agahanirwa icyaha cyo kuyipfobya, nta wundi muturage wigeze azizwa kutishimira kwimurwa Kibiraro cyangwa Kangondo, izwi nka Bannyahe.
Ibi bisobanuye ko Ihorahabona Jado yihisha inyuma y’iki kibazo abeshya ko ari cyo yazize, ariko mu by’ukuri ari mu mugambi asangiye n’abamukoresha, wo gusebya ubuyobozi.
Nimutekereze umuntu wihanukira akemeza ko ngo 85% by’abantu bafunze mu Rwanda barengana! Ntimumbaze uko yakoze ubwo bushakashatsi!
Ihorahabona Jado avuga ashize amanga ko mu Rwanda nta butabera buhari, ngo ahubwo” abanyabubasha batanga amabwiriza yo gukandamiza abanyantegenke”! Jado ati:”Igihugu kitagira ubutabera ntaho gitandukaniye n’ igihuru”, akongera ati:”Iyi si Leta y’Ubumwe, ahubwo ni Leta ya bamwe”.
Abaturusha ubuhanga mu isesenguramvugo, muzatubwire aho uyu Ihorahabona atandukaniye n’ ibigarasha n’interahamwe zibiba amacakubiri, zikagera aho zita abayobozi bw’uRwanda “agatsiko k’abavantara”?
Mu isebanya rye kandi, Ihorahabona Jean de Dieu “Jado” yemeza ko RIB irajwe ishinga no gufungira abantu amaherere, ngo kuko kuva RIB yashingwa umubare w’abari mu magereza wikubye inshuro nyinshi.
Ibi yemeza nabyo ntituzi uko yabikoreye ubushakashatsi. Gusa anagaragaza ubujiji, kuba atazi ko RIB ari urwego rugenza ibyaha gusa, inkiko zikaba ari zemeza abahamwa n’ibyo byaha n’ ababifungirwa, nazo kandi zishingiye ku mategeko.
Mu kwanzura, iyo witegereje usanga Ihorahabona Jean de Dieu “Jado” yiyenza ngo yongere afungwe, maze inkotsa ze zivuze induru ngo mu Rwanda nta bwinyagamburiro mu kugaragaza ibitagenda. Ntaho yaduhishe ubwo yivugiraga ku mugaragaro urutonde rw’abanyamakuru ahuruza buri gihe uko agonganye n’amategeko.
Icyo twamubwira, kimwe n’abandi bagizwe ibikoresho, ni uko umunsi amategeko yaberetse ko adakinishwa, aba babashora mu byaha ntawe uzanabagemurira.
Umuheto woshya umwambi bitari bujyane!