David Himbara wahoze ari umujyanama wa perezida w’u Rwanda mu bijyanye n’ubukungu mbere yo yo gufata iy’ubuhungiro, akomeje urugamba yiyemeje na bagenzi be bo muri RNC basebya u Rwanda ari nako banenga ibyiza rugenda rugeraho, aho kuri ubu anenga amasezerano ikipe ya Arsenal iherutse kugirana n’u Rwanda agamije kurushaho kureshya ba mukerarugendo binjiriza igihugu akayabo k’amadevize avuga ko ari inkunga u Bwongereza butera u Rwanda rugahindukira narwo rugatera inkunga iyi kipe yo mu Bwongereza.
Nk’uko bigaragara mu nkuru yanyujije ku rubuga rwe akunze kunyuzaho inkuru zisebya u Rwanda n’ubutegetsi bwarwo, Himbara avuga ko aya masezerano yateje impaka mu Bwongereza, ndetse na guverinoma y’iki gihugu ikazinjiramo.
Mu kugira icyo ivuga kuri ibi, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere Mpuzamahanga (DFID), ikaba yasohoye itangazo rivuga ko inkunga u Bwongereza butera u Rwanda igenerwa gahunda zo gufasha abantu bakeneye ubufasha cyane mu Rwanda, ndetse igamije gufasha igihugu guhagarara ku maguru yacyo.
Iri tangazo rihakana ko iyi nkunga yakoreshejwe mu gushyigikira amasezerano hagati ya Arsenal n’u Rwanda kandi DFID nta mafaranga igenera amasezerano ya Visit Rwanda ndetse ntayo igenera Ikigo cy’igihugu cy’iterambere, RDB.
Ese ibi si ukubwira abatekereza nka Himbara ko u Rwanda rufite aho rwakuye miliyoni 30 z’amapound azishyurwa mu myaka 3 mu rwego rwo gutuma Arsenal yamamaza ubukerarugendo mu Rwanda?
Nyuma y’uko ibi biganiro binenga aya masezerano bikomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga nka twitter, umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere, Clare Akamanzi, akaba yaratangaje ko abakora ibi ari abifuriza u Rwanda gukomeza kuguma aho ruri cyangwa abatazi uko ubucuruzi bukorwa.
Yagize ati “Unenga amasezerano twagiranye na Arsenal, ashingiye ko u Rwanda rukennye cyangwa ruhabwa ubufasha, ashobora kuba yifuza ko rukomeza kuba gutyo cyangwa akaba adasobanukiwe ko mu bucuruzi ubwo ari bwo bwose, imenyekanishabikorwa (publicite) ari ingenzi mu byo ikigo gitangaho amafaranga.”
Umuyobozi wa RDB, Clare Akamanzi yakira igihembo
Yongeyeho ko RDB ibona ikura umusaruro mu bukerarugendo kandi igomba kuwukoreshaho mu kubumenyekanisha kugira ngo wiyongere. Amasezerano na Arsenal, akaba ari muri uru rwego rwo kugaragaza ubukerarugendo no gushaka abasura ahantu nyaburanga u Rwanda rufite.
U Rwanda rwihaye intego yo gukuba kabiri umusaruro w’ubukerarugendo ukava kuri miliyoni 404 z’amadolari uriho ubu ukagera kuri miliyoni 800 z’amadolari mu 2024.
Umuyobozi mukuru wa RDB asobanura ko uburyo rukumbi bushoboka bwo kugera kuri iyi ntego ni ukumenyekanisha u Rwanda nk’icyerekezo gikomeye cy’ubukerarugendo, kandi bigakorwa mu buryo budasanzwe.
Ati “Ibi ntabwo bizakorwa no kwicara tugategereza, bizakorwa no gufata iya mbere tukamenyekanisha u Rwanda nk’ahantu habereye ubukerarugendo kandi bigakorwa mu buryo budasanzwe. Nimutuze mureke abantu bo ku Isi yose basure u Rwanda.”
Gusebya u Rwanda no kuruharabika ni intego za David Himbara na bagenzi be
Mu 2015, nibwo Umwanditsi Willis Shalita yeretse kongere ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, uburyo bamwe mu banyarwanda bashishikajwe no gusebya u Rwanda, ndetse bamwe, barimo Dr. David Himbara, bashyiramo akayabo ngo bahindanye isura yarwo mu ruhando mpuzamahanga.
Uyu mugabo w’Umunyarwanda ufite n’ubwenegihugu bw’Abanyamerika yahawe mu myaka 42 ishize yahishuye amabanga y’akayabo Dr. Himbara yahaye sosiyete yo muri Amerika, ngo imufashe gusebya u Rwanda ku byo rwagezeho n’abayobozi barwo.
Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika rwitwa House.gov, Dr Himbara wahoze ari umujyanama wa Perezida Paul Kagame mu by’ubukungu ngo yishyuye sosiyete y’i Washington DC akayabo k’ibihumbi 70 by’amadolari ya Amerika nka kimwe cya kane (1/4) cy’asaga ibihumbi 190 yagombaga kwishyura (ni ukuvuga miliyoni zirenga 136 z’amafaranga y’u Rwanda) mu mwaka wa 2014.
Ibyo abicisha mu bikorwa bye yise “iby’ubuvugizi ku burenganzira bwa muntu n’imiyoborere myiza” akora nk’umugishwanama.
Willis Shalita, imbere ya Kongere ya Amerika tariki ya 20 Gicurasi 2015, yerekanye ko u Rwanda rwageze kuri byinshi, ariko Abanyarwanda n’abanyamahanga bamwe ugasanga bashishikajwe no gutangaza amakuru anenga byose.
Hari mu kiganiro kigaragaza ibyo u Rwanda rwagezeho, Willis ahamya abatavuga rumwe n’u Rwanda bashatse kujyana mu cyerekezo cyabo n’ibitekerezo byabo bigamije gusenya.
Avuga ko izi politiki z’urwango zitwara akayabo kugira ngo Isi yuzuremo isura mbi y’u Rwanda, zibangamira umubano w’igihugu hagati yacyo na Amerika n’u Bwongereza, bikaba bishobora gutuma ibi bihugu bicika intege zo gufatanya n’u Rwanda mu rugamba rw’iterambere rwiyemeje.
Yagize ati “Abantu bafite uburenganzira bwo kubikora, mu gihe biteganywa n’amategeko. Ariko mfite amatsiko yo kumenya ubatera inkunga. …mwebwe ababyizera mugenzura gute ukuri kuri mu byo bavuga?”
Ibinyoma bitandukanye kandi ngo bitangazwa n’abayobozi b’ishyaka RNC (Rwandan National Congress) ritavuga rumwe n’ubutegetsi kandi ritanemewe mu Rwanda, rinashyigikira FDLR, umutwe w’abarwanyi washinzwe n’abasize bakoze Jenoside mu Rwanda.
Mbere y’iki kiganiro, abagize RNC batangije urubuga kuri internet rugamije kunenga ibyiza u Rwanda rwagezeho bavuga ko mu Rwanda hakenewe demokarasi.
Imbere ya Kongere, Willis yerekana uburyo u Rwanda rwahereye ku busa nyuma yo gusenywa na Jenoside yakorewe Abatutsi, ubuyobozi buriho bugakora akazi gakomeye, bwunga Abanyarwanda, amahanga agatungurwa, abakekwaho Jenoside bagakurikiranwa, u Rwanda rukesa imihigo itandukanye irimo kugira abagore benshi mu nteko n’ibindi.
Iki gihugu kandi ngo cyagiye kigaragaza mu bijyanye korohereza abashoramari, aho abakora ibyegeranyo bitandukanye basanga kiri ku mwanya mwiza.
Yagaragaje kandi ko u Rwanda ruza ku mwanya wa gatanu ku Isi mu bihugu bitanga ubafasha mu kugarura amahoro ahabaye ibibazo by’umutekano muke, rwoherezayo abasirikare n’abapolisi n’abandi bakora ibikorwa by’ubutabazi.
Mu bindi ngo ni uko igihugu gikomeje ibikorwa byo kwihesha agaciro birimo kugarura abakobwa n’abana baba bagiye gucuruzwa mu mahanga n’ibindi.
Willis yanerekanye ko u Rwanda rukomeje kugirirwa icyizere n’amahanga, aho abenshi mu banyamahanga barimo Abanyamerika bakomeje kuza kuhatura bakanahakorera ibikorwa byabo by’ishoramari. Yatanze urugero ko Abanyamerika basaga ibihumbi 100 basuye u Rwanda mu mwaka ushize.
Yasoje abwira Dr Himbara ko gukomeza gukwirakwiza ibinyoma bye no kwemeza ababyumva ko ari ukuri bizamutwara imbaraga zidasanzwe ndetse n’akayabo n’imitungo ye.
Mu mwaka ushize mu kwezi kwa 10, U Rwanda rwahawe kimwe mu bihembo bikomeye ku isi bizwi nka “World Travel Awards” nk’igihugu cya mbere muri Afurika gisurwa cyane bitewe no kureshya ba mukerarugendo. Ese u Rwanda ruteganya kongera amafaranga ava muri uru rwego birakwiye ko rwicara rukarekeraho rudakomeje kumenyekanisha ahantu nyaburanga hakwiye gusurwa?
U Rwanda rwahawe kimwe mu bihembo bikomeye ku isi bizwi nka “World Travel Awards” nk’igihugu cya mbere muri Afurika gisurwa cyane.
Peres
Ahubwo ibi birakora akantu.
Mwebwe nta bajyana ma mugira Ariko?