Polisi yashyikirije ubushinjacyaha dosiye ya Uwamwezi Josephine, uzwi cyane ku izina rya Nyiragasazi, watawe muri yombi ubwo mu rugo rwe hafatirwaga imbunda esheshatu.
Umuvugizi w’Ubushinjacyaha, Nkusi Faustin, amaze kubwira Ikinyamakuru Izuba Rirashe dukesha iyi nkuru ko bakiriye iyi dosiye kuri uyui wa Gatatu tariki 13 Mata 2016.
Izi mbunda eshanu nini n’akandi gato zafashwe zibitse rwihishwa mu rugo Nyiragasazi yabagamo, kuwa 4 Mata 2015.
Nkusi yabwiye Iki kinyamakuru ati “Polisi yamaze gushyikiriza dosiye ubushinjacyaha, ku Rukiko rw’Ibanze rwa Nyarugunga; icyo ubushinjacyaha bugiye gukora ni ukumubaza ku cyaha aregwa, bukamumenyesha ibyo yemerewe n’amategeko, twayakiriye uyu munsi.”
Yakomeje agira ati “Icyaha aregwa ni icy’ubufatanyacyaha mu gutunga intwaro mu buryo butemewe n’amategeko.”
Iki cyaha, mu gitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda, kiri mu mutwe wa gatanu w’ibyaha bihungabanya umudendezo w’igihugu.
Gihanwa n’ingingo ya 671 ivuga ku gutunga intwaro, kuyicuruza, kuyikora, guhindura ibimenyetso by’intwaro, gukwirakwiza no kwinjiza intwaro.
Iyi ngingo igira iti “Umuntu wese utunga intwaro, uyitiza, uyitanga, uhindura ibimenyetso byayo mu buryo ubwo ari bwo bwose, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku mwaka umwe (1) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atatu (300.000) kugeza kuri miliyoni eshatu (3.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.”
Ubwo izi ntwaro zafatwaga, Polisi y’u Rwanda yavuze ko izi mbunda zari eshanu n’akandi gato, ariko ko ari izikoreshwa mu guhiga inyamanswa.
Polisi yavuze ko Nyiragasazi yisobanuye avuga ko izi ntwaro zari iz’umugabo we w’Umutaliyani batandukanye.
Nyiragasazi bamutambikanye
Nubwo ari izo guhigishwa bwose, Polisi yavuze ko uwo zafatanywe agomba gukurikiranwa, kuko yari azitunze “nta kintu kigaragaza ko yari yemerewe kuzitunga.”
Amakuru avuga ko ubwo abandi babarurirwaga ku bikorwa byabo ahanyuzwa umuhanda uhuza igice cya Kacyiru no kwa Polisi Denis, bemeye ingurane ariko Nyiragasazi yigira igufa arayanga ndetse yanga no kwimuka, yirengagije ko umuhanda ari ibikorwa rusange; mu gihe we yashakaga amafaranga menshi y’ikirenga nk’ugurisha umucuruzi.
Leta yakomeje ibikorwa byayo, bigera aho abubakaga umuhanda basenya inzu y’inyuma yo kwa Nyiragasazi yari ibangamiye ibikorwa byo kwagura umuhanda basangamo izo mbunda atari yarigeze atangaho amakuru ko zibitse iwe.
Uko kwanga gutanga amakuru abikinisha nk’ibintu byoroshye bitumye dosiye ye imubyarira amazi nk’ibisusa.
Umwanditsi wacu