• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rayon Sports ifite imyenda ya miliyoni 260 Frw, ikeneye miliyoni 200 Frw yo kugura abakinnyi   |   05 Dec 2025

  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Dosiye ya Nyiragasazi yamubyariye amazi nk’ibisusa

Dosiye ya Nyiragasazi yamubyariye amazi nk’ibisusa

Editorial 15 Apr 2016 Mu Mahanga

Polisi yashyikirije ubushinjacyaha dosiye ya Uwamwezi Josephine, uzwi cyane ku izina rya Nyiragasazi, watawe muri yombi ubwo mu rugo rwe hafatirwaga imbunda esheshatu.

Umuvugizi w’Ubushinjacyaha, Nkusi Faustin, amaze kubwira Ikinyamakuru Izuba Rirashe dukesha iyi nkuru ko bakiriye iyi dosiye kuri uyui wa Gatatu tariki 13 Mata 2016.

Izi mbunda eshanu nini n’akandi gato zafashwe zibitse rwihishwa mu rugo Nyiragasazi yabagamo, kuwa 4 Mata 2015.

Nkusi yabwiye Iki kinyamakuru ati “Polisi yamaze gushyikiriza dosiye ubushinjacyaha, ku Rukiko rw’Ibanze rwa Nyarugunga; icyo ubushinjacyaha bugiye gukora ni ukumubaza ku cyaha aregwa, bukamumenyesha ibyo yemerewe n’amategeko, twayakiriye uyu munsi.”

Yakomeje agira ati “Icyaha aregwa ni icy’ubufatanyacyaha mu gutunga intwaro mu buryo butemewe n’amategeko.”

Iki cyaha, mu gitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda, kiri mu mutwe wa gatanu w’ibyaha bihungabanya umudendezo w’igihugu.

Gihanwa n’ingingo ya 671 ivuga ku gutunga intwaro, kuyicuruza, kuyikora, guhindura ibimenyetso by’intwaro, gukwirakwiza no kwinjiza intwaro.

Iyi ngingo igira iti “Umuntu wese utunga intwaro, uyitiza, uyitanga, uhindura ibimenyetso byayo mu buryo ubwo ari bwo bwose, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku mwaka umwe (1) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atatu (300.000) kugeza kuri miliyoni eshatu (3.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.”

Ubwo izi ntwaro zafatwaga, Polisi y’u Rwanda yavuze ko izi mbunda zari eshanu n’akandi gato, ariko ko ari izikoreshwa mu guhiga inyamanswa.

Polisi yavuze ko Nyiragasazi yisobanuye avuga ko izi ntwaro zari iz’umugabo we w’Umutaliyani batandukanye.

-2670.jpg

Nyiragasazi bamutambikanye

Nubwo ari izo guhigishwa bwose, Polisi yavuze ko uwo zafatanywe agomba gukurikiranwa, kuko yari azitunze “nta kintu kigaragaza ko yari yemerewe kuzitunga.”

Amakuru avuga ko ubwo abandi babarurirwaga ku bikorwa byabo ahanyuzwa umuhanda uhuza igice cya Kacyiru no kwa Polisi Denis, bemeye ingurane ariko Nyiragasazi yigira igufa arayanga ndetse yanga no kwimuka, yirengagije ko umuhanda ari ibikorwa rusange; mu gihe we yashakaga amafaranga menshi y’ikirenga nk’ugurisha umucuruzi.

Leta yakomeje ibikorwa byayo, bigera aho abubakaga umuhanda basenya inzu y’inyuma yo kwa Nyiragasazi yari ibangamiye ibikorwa byo kwagura umuhanda basangamo izo mbunda atari yarigeze atangaho amakuru ko zibitse iwe.

Uko kwanga gutanga amakuru abikinisha nk’ibintu byoroshye bitumye dosiye ye imubyarira amazi nk’ibisusa.

Umwanditsi wacu

2016-04-15
Editorial

IZINDI NKURU

Impunzi z’Abarundi ziri mu Rwanda  kwimurirwa mu bindi bihugu

Impunzi z’Abarundi ziri mu Rwanda kwimurirwa mu bindi bihugu

Editorial 13 Feb 2016
Abapolisi 50 bahuguwe ku gukusanya no kurinda ibimenyetso by’ahabereye icyaha

Abapolisi 50 bahuguwe ku gukusanya no kurinda ibimenyetso by’ahabereye icyaha

Editorial 14 Apr 2016
Kigali: Umugabo afunzwe akekwaho kwica umugore we wamushinjaga ubusambanyi

Kigali: Umugabo afunzwe akekwaho kwica umugore we wamushinjaga ubusambanyi

Editorial 13 Sep 2016
Umunani bafunzwe bazira kugerageza guha ruswa abapolisi

Umunani bafunzwe bazira kugerageza guha ruswa abapolisi

Editorial 16 Jan 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier
ITOHOZA

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

Editorial 14 Oct 2017
FERWAFA yihanganishije abanya-Brazil kubw’impanuka y’indege yahitanye abakinnyi babo
IMIKINO

FERWAFA yihanganishije abanya-Brazil kubw’impanuka y’indege yahitanye abakinnyi babo

Editorial 30 Nov 2016
Minisitiri w’intebe Murekezi na Rucagu, abagabo batarya iminwa mu kuvuga amateka yabo mbere no mugihe cya Jenoside .
Amakuru

Minisitiri w’intebe Murekezi na Rucagu, abagabo batarya iminwa mu kuvuga amateka yabo mbere no mugihe cya Jenoside .

Editorial 22 Apr 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru