• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»POLITIKI»DR.Congo yanze ikemezo cya AU cyo ‘kuba iretse gutangaza’ ibyavuye mu matora
Lambert Mende avuga ko nta gihugu cyakwemera ko ubutabera bwacyo bukoreshwa n’abantu bo hanze

DR.Congo yanze ikemezo cya AU cyo ‘kuba iretse gutangaza’ ibyavuye mu matora

Editorial 18 Jan 2019 POLITIKI

Leta ya Congo Kinshasa yateye utwatsi ikemezo cy’Umuryango wa Africa yunze Ubumwe kiyisaba kwitondera gutangaza mu buryo bwa burundu amajwi y’ibyavuye mu matora ya Perezida kugira ngo hirindwe imvururu zishobora kuvuka.

Itangazo rigenewe abanyamakuru nyuma y’inama yo ku wa kane tariki 17 Mutarama, yatumijwe na Perezida uyoboye Africa yunze Ubumwe, Paul Kagame yafatiwemo umwanzuro usaba ko ibyavuye mu matora yo muri Congo Kinshasa biba biretse gutangazwa.

Iyi nama yitabiriwe na bamwe mu ba Perezida bo mu muryango wa SADC ariko Joseph Kabila yari ahagarariwe kuko atayitabiriye.

Ibyavuye mu matora bizatangazwa nyuma y’Ikimezo cy’Urukiko rushinzwe kurengera itegeko nshinga rwaregewe gusuzuma ubuziranenge bw’amajwi by’agateganyo yatangajwe mbere akagira Félix Tshisekedi uwatsinze abandi babiri bari bahatanye.

Biteganyijwe ko Urukiko rutangaza ikemezo cyarwo kuri uyu wa gatanu cyangwa ejo ku wa gatandatu, ku kirego cyatanzwe na Martin Fayulu wahabwaga amahirwe.

Umuvugizi wa Leta ya Congo, Lambert Mende yagize ati “Sintekereza ko uwo ari we wese afite uburenganzira bwo guha amabwiriza urukiko. Sinizeye neza ko Umuryango wa Africa yunze Ubumwe usobanukiwe neza imikorere y’Ubutabera bwa Congo Kinshasa.”

Yongeyeho ati “Nta gihugu na kimwe ku isi cyakwemera ko ubutabera bwacyo bukoreshwa n’abantu bavuye hanze.”

Mu itangazo ryasohowe n’Umuryango wa Africa yunze Ubumwe (AU) nyuma y’inama yo ku wa kane nimugoroba, harimo ko izohereza itsinda ry’abantu barimo Perezida w’Umuryango na Perezida wa Komisiyo ya Au na bamwe mu Bakuru b’Ibihugu bakajya kuganira n’abavugwa mu matora yabaye muri Congo Kinshasa hirindwa ko hazavuka imvururu.

Mende yavuze ko iryo tsinda ry’intumwa za AU zihawe ikaze muri Congo Kinshasa ariko ngo ntacyo bizahindura ku byari byateganyijwe ku migendekere y’amatora.

Felix Tshisekedi ni we watangajwe nk’uwatsinze amatora mu majwi y’agateganyo akaba yari afite agera kuri 38%, ariko Martin Fayulu wabaye uwa kabiri, na we yigamba ko ari we watsinze amatora n’amajwi 60%, akemeza ko Tshisekedi yagiranye amasezerano na Perezida Joseph Kabila.

2019-01-18
Editorial

IZINDI NKURU

Uko Kambanda yemereye urukiko ko Guverinoma ye ari yo yakoze Jenoside

Uko Kambanda yemereye urukiko ko Guverinoma ye ari yo yakoze Jenoside

Editorial 09 Apr 2020
Gizenga wabaye Minisitiri w’Intebe kuri Leta ya Joseph Kabila yapfuye

Gizenga wabaye Minisitiri w’Intebe kuri Leta ya Joseph Kabila yapfuye

Editorial 25 Feb 2019
Abatazi Tshisekedi baramubarirwa: Noneho yanze kwakira Intumwa y’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’Uburayi ngo atamubwira ibyo gusenya FDLR

Abatazi Tshisekedi baramubarirwa: Noneho yanze kwakira Intumwa y’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’Uburayi ngo atamubwira ibyo gusenya FDLR

Editorial 11 Oct 2024
Abarwanyi 44 ba FDLR n’imiryango yabo bahawe igihe ntarengwa cyo kuba batashye mu Rwanda

Abarwanyi 44 ba FDLR n’imiryango yabo bahawe igihe ntarengwa cyo kuba batashye mu Rwanda

Editorial 27 Apr 2018

2 Ibitekerezo

  1. Emmy
    January 19, 201911:30 am -

    Ahaaaa ibyo abanyafrica biranze! Nuburenganzira bwabo ariko bakwiye Kwirinda icyatuma bacanamwo abaturage bakahasiga ubuzima.Democratie yabanyafrica =imvururu ubwicanyi kandi abanyapolitike bigaramiye!!!!!bajye babareka babe aribo bajya mu mihanda nabana nimiryango yabo.Ewe Africa waragowe!

    Subiza
  2. Isi
    January 21, 201912:40 pm -

    Abana babanyepolitiki baba muli africa se? Ujya kubona mugonganiye mu kabyiniro Mulibi bihugu byibwotamasimbi.
    Barya amaturo yabarwana shyaka.
    Bizakunda bigoranye

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

album ya  The Ben igiye kumurikirwa mu Bubiligi
IMIKINO

album ya The Ben igiye kumurikirwa mu Bubiligi

Editorial 05 Jan 2016
Gabiro : Perezida Kagame yahuye n’itsinda ryamufashije kunoza amavugurura akenewe muri AU
Mu Rwanda

Gabiro : Perezida Kagame yahuye n’itsinda ryamufashije kunoza amavugurura akenewe muri AU

Editorial 27 Feb 2017
Hatahuwe uko Rujugiro Tribert, akoresha Itangazamakuru mu rwego rwo gusigiriza isura ye arimo kunyereza imisoro mu bihugu by’Afurika
ITOHOZA

Hatahuwe uko Rujugiro Tribert, akoresha Itangazamakuru mu rwego rwo gusigiriza isura ye arimo kunyereza imisoro mu bihugu by’Afurika

Editorial 17 Jan 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru