Leta ya Congo Kinshasa yateye utwatsi ikemezo cy’Umuryango wa Africa yunze Ubumwe kiyisaba kwitondera gutangaza mu buryo bwa burundu amajwi y’ibyavuye mu matora ya Perezida kugira ngo hirindwe imvururu zishobora kuvuka.
Itangazo rigenewe abanyamakuru nyuma y’inama yo ku wa kane tariki 17 Mutarama, yatumijwe na Perezida uyoboye Africa yunze Ubumwe, Paul Kagame yafatiwemo umwanzuro usaba ko ibyavuye mu matora yo muri Congo Kinshasa biba biretse gutangazwa.
Iyi nama yitabiriwe na bamwe mu ba Perezida bo mu muryango wa SADC ariko Joseph Kabila yari ahagarariwe kuko atayitabiriye.
Ibyavuye mu matora bizatangazwa nyuma y’Ikimezo cy’Urukiko rushinzwe kurengera itegeko nshinga rwaregewe gusuzuma ubuziranenge bw’amajwi by’agateganyo yatangajwe mbere akagira Félix Tshisekedi uwatsinze abandi babiri bari bahatanye.
Biteganyijwe ko Urukiko rutangaza ikemezo cyarwo kuri uyu wa gatanu cyangwa ejo ku wa gatandatu, ku kirego cyatanzwe na Martin Fayulu wahabwaga amahirwe.
Umuvugizi wa Leta ya Congo, Lambert Mende yagize ati “Sintekereza ko uwo ari we wese afite uburenganzira bwo guha amabwiriza urukiko. Sinizeye neza ko Umuryango wa Africa yunze Ubumwe usobanukiwe neza imikorere y’Ubutabera bwa Congo Kinshasa.”
Yongeyeho ati “Nta gihugu na kimwe ku isi cyakwemera ko ubutabera bwacyo bukoreshwa n’abantu bavuye hanze.”
Mu itangazo ryasohowe n’Umuryango wa Africa yunze Ubumwe (AU) nyuma y’inama yo ku wa kane nimugoroba, harimo ko izohereza itsinda ry’abantu barimo Perezida w’Umuryango na Perezida wa Komisiyo ya Au na bamwe mu Bakuru b’Ibihugu bakajya kuganira n’abavugwa mu matora yabaye muri Congo Kinshasa hirindwa ko hazavuka imvururu.
Mende yavuze ko iryo tsinda ry’intumwa za AU zihawe ikaze muri Congo Kinshasa ariko ngo ntacyo bizahindura ku byari byateganyijwe ku migendekere y’amatora.
Felix Tshisekedi ni we watangajwe nk’uwatsinze amatora mu majwi y’agateganyo akaba yari afite agera kuri 38%, ariko Martin Fayulu wabaye uwa kabiri, na we yigamba ko ari we watsinze amatora n’amajwi 60%, akemeza ko Tshisekedi yagiranye amasezerano na Perezida Joseph Kabila.
Emmy
Ahaaaa ibyo abanyafrica biranze! Nuburenganzira bwabo ariko bakwiye Kwirinda icyatuma bacanamwo abaturage bakahasiga ubuzima.Democratie yabanyafrica =imvururu ubwicanyi kandi abanyapolitike bigaramiye!!!!!bajye babareka babe aribo bajya mu mihanda nabana nimiryango yabo.Ewe Africa waragowe!
Isi
Abana babanyepolitiki baba muli africa se? Ujya kubona mugonganiye mu kabyiniro Mulibi bihugu byibwotamasimbi.
Barya amaturo yabarwana shyaka.
Bizakunda bigoranye