• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Dr Sila Cehreli, impuguke mu by’amateka  akaba n’umushakashatsi muri Kamunuza ya Marmara, muri Turikiya, aragaragaza ko abiyita abahanga nka Judi  Rever, amateka azabagayira ubuswa n’ubugome mu guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

Dr Sila Cehreli, impuguke mu by’amateka  akaba n’umushakashatsi muri Kamunuza ya Marmara, muri Turikiya, aragaragaza ko abiyita abahanga nka Judi  Rever, amateka azabagayira ubuswa n’ubugome mu guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

Editorial 28 Dec 2020 Amakuru, INKURU NYAMUKURU

Uyu mugore ukomoka muri Turkiya , umuhanga cyane mu mateka , akaba n’umushakashatsi  mu bjyanye na politiki mpuzamahanga, amaze gusohora imbanzirizamushinga y’igitabo yitegura gushyira ahagaragara muri Mutarama 2021, kivuguruza, mu buryo bucukumbuye cyane,ubugome buvanze n’ubuswa umunyakanadakazi, Judi Rever , yandikanye igitabo”L’éloge du sang”,gihakana kikanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ku buryo bugaragarira buri wese. Muri iyo  mpanzirizamushinga twashoboye kubonera kopi, Sila Cehreli, aravuga ko icyo agamije ari ukwereka isi yose uburyo Judi Rever yokamwe n’urwango, kugeza n’aho yitiranya  nkana abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, abayikorewe n’abayihagaritse isi yose irebera. Agendeye ku buhamya bwatanzwe n’abantu bafitiwe icyizere ku rwego mpuzamahanga, ku nyandiko n’ubushakashatsi isi yose yahaye agaciro, Sila Cehreli, aravuga ko azasenya yivuye inyuma ibinyoma bya Judi Reva, we washingiye ibitakaragasi bye ku batangabuhamya batabaho, ku magambo y’abicanyi  bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, n’ ay’ abahoze muri RPF-Inkotanyi bakaza kuyivamo kubera ubuhemu bunyuranye.

Umuhanga Sila Cehreli ngo ntiyumva uburyo umuntu wiyita umunyamakuru w’igitangaza nka Judi Rever,  yasohora igitabo kizasomwa n’isi yose, ibigikubiyemo ari ibipapirano, bishingiyue gusa ku marangamutima n’urwago afitiye uRwanda , abayobozi barwo bakuru, n’abarokotse Jinoside yakorewe Abatutsi . Mu gitabo we yise “L’éloge de la Haine”,  uyu mushakashatsi  akaba n’umwarimu  muri Kaminuza Mpuzamahanga ya Marmara muri Turkiya, ngo yiteguye kwerekana ,urupapuro ku rundi, ko Judi  Rever nta kindi agendereye uretse gutagatifuza abicanyi, dore ko ngo ibyo yanditse yabibwiwe ahanini n’abo ba rukarabankaba, nka Théoneste Bagosora, Colonel Anatole Nsengiyumva, Eriezel Niyitegeka n’abandi bahamijwe icyaha cya Jenoside n’ibindi byaha ndengakamere byibasiye inyokomuntu, ndetse Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rukabibahanira.

Madamu Dr  Cehreli ati:”Namwe nimunyumvire abantu Judi Reva akesha ibyo yanditse mu ngirwagitabo ye, mumbwire agaciro bikwiye guhabwa”. Mu mahomvu menshi Judi Reva adahwema gukwirakwiza, agerageza kwerekana ko ubwicanyi  bwakorewe Abatutsi mu bice bitandukanye , bwakozwe n’ingabo za RPF-Inkotanyi, yewe no mu bice byagenzurwaga n’ingabo za Leta y’icyo gihe. Urugero ni nk’aho avuga ko Abatutsi baguye mu Bisesero(Kibuye), bishwe na FPR inkotanyi, yirengagije ko bishwe ako karere k ‘uburengerazuba kose kakigenzurwa na EX-FAR ndetse n’abasirikari b’uBufaransa bari  mu cyiswe “Zone Turquoise”.

Dr Sila Cehreli asobanura ko ikindi kimenyetso cy’ umugambi mubisha wa Judi Rever wo gushaka gusiga icyasha ingabo zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi, ari uko hari amafoto yita ay’ “Abahutu bishwe na FPR-Inkotanyi “, kandi abashakashatsi n’abatangabuhamya badafite aho babogamiye, baragaragagaje ko ahubwo ayo mafoto ari ay’ Abatutsi bizwi neza ko bishwe n’Interahamwe n’abasirikari ba Leta.Ikindi, ngo hari abo yita Abahutu bishwe na FPR-Inkotanyi, bikaza kugaragara ko bakiriho, abandi bakaba barishwe n’urw’ikirango mu myaka ya za 95-96.

Ntabwo ari Dr Seli Cehreli  unenga cyane ibivugwa na Judi Rever, kuko  ubu ahanganye  n’Umufaransa Guillaume Ancel wari umusirikari muri “Opération Turquoise”,   abadepite mu nteko zishinga amategeko mu bihugu binyuranye, imiryango mpuzamahanga irwanya Jenoside n’irondabwoko,  iharanira uburenganzira bw’Abahohotewe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, abashakashatsi, abanyamateka, n’abandi benshi bashyira mu gaciriro, batumva ukuntu umuntu yakwikora akagorera amateka abantu bose bafiteho ukuri.  Igitabo cya Seli Cehreli cyatangiye kuvugisha amangambure abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, kitaranasohoka. Akagabo gahimba akandi kataraza, Judi Rever n’abo basangiye ikinyoma bahame hamwe bajye ku Karubanda!

2020-12-28
Editorial

IZINDI NKURU

Perezida Kagame yakanguriye Abatuye Iburasirazuba gutinyuka gusohokera muri EPIC Hotel

Perezida Kagame yakanguriye Abatuye Iburasirazuba gutinyuka gusohokera muri EPIC Hotel

Editorial 02 Mar 2018
Byasabye imikino 9 ya shampiyona kugirango ikipe ya Gorilla FC ibone amanota 3 imbumbe imaze gutsinda Gasogi United

Byasabye imikino 9 ya shampiyona kugirango ikipe ya Gorilla FC ibone amanota 3 imbumbe imaze gutsinda Gasogi United

Editorial 18 Dec 2021
Nyuma y’imyaka 7 akinira APR FC, Buregeya Prince yatandukanye n’ikipe y’Ingabo z’Igihugu

Nyuma y’imyaka 7 akinira APR FC, Buregeya Prince yatandukanye n’ikipe y’Ingabo z’Igihugu

Editorial 14 Jun 2024
Burundi: Bamwe mu bakekwaho kuzasimbura Perezida Nkurunziza, barigamba ubwicanyi  [ VIDEO ]

Burundi: Bamwe mu bakekwaho kuzasimbura Perezida Nkurunziza, barigamba ubwicanyi [ VIDEO ]

Editorial 10 Oct 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Burundi: Igisiga cyari gihitanye amagana y’abasirikare b’uburundi bari mu ndege imana ikinga akaboko.
INKURU NYAMUKURU

Burundi: Igisiga cyari gihitanye amagana y’abasirikare b’uburundi bari mu ndege imana ikinga akaboko.

Editorial 17 Jan 2018
INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA
INKURU NYAMUKURU

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Editorial 20 May 2023
Icyumweru cyo Kwibuka cyasojwe
Mu Mahanga

Icyumweru cyo Kwibuka cyasojwe

Editorial 15 Apr 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru