Abenshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga cyane cyane X bamenyereye Umugome ugira amagambo Gatanyamiryango uwiyita Gitifu Sebatware Udatinya kuvuga ko ari Interahamwe kabombo ya Parmehutu, Intego ye ntayindi ni uguhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi nko gusohoza umugambi wo kugira abere (Gutagatifuza) ababyeyi be bakoze hasi bakica abatutsi, ndetse n’abandi ba Ruharwa b’interahamwe
Ubundi amazina ye nyakuri yitwa Alfred Antoine Uzabakiriho akaba ubu atuye ahitwa Aalst-Flemish Region-Belgium, Ni mwene Bernard Uzabakiliho na nyina Antoinette Nyirabakungu, inshingano ashinzwe akaba ari we ushinzwe icengezamatwara muri cya cyari kibumbiyemo abana b’interahamwe cyitwa Jambo asbl aho nkuzobereye mudasobwa yirirwa ayikoresha mu gukwirakwiza urwango mu bakoresha imbuga nkoranyambaga
Mu bindi wamenya ni uko Se umubyara na Nyina, bakoreye Jenoside mu cyahoze ari Perefegitura ya Butare muri Segiteri Ngoma, Serire ya Kabutare (mu mujyi wa Butare-Huye) ,aho nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi baje gukatirwa n’inkiko Gacaca, Maze Se Berrnard Uzabakiliho akatirwa imyaka 30 naho Nyina Nyirabakungu akatirwa 25.
Avuka mu muryango w’abana 4 gusa, aho se Bernald Uzabakiliho Yavutse 1948 avukira mu karere ka Nyamasheke aho se yaje kuminuza mu butabire mu byo bita Maîtrise en chimie yakuye Pointier mu gihugu cy’Ubufaransa(France)1976 nk’umuntu wari uvuye kwiga wanasogongeye ku buryohe bw’iringaniza yaje gushyingirwa mu mwaka w’ 1978
Uzabakiriho mu mwaka w’1976 kugeza 1993 yari Umwarimu muri IPN (Instutut Pédagogique National du Rwanda no muri UNR (University National du Rwanda) aho kandi yari mu ishyaka rya MDR ya Faustin Twagiramungu , mu mwaka w’2003 kugeza kuwa 8 Ugushyingo 2006 yigishaga kuri Ecole de filles I Nyamasheke.
8 Ugushyingo 2006 yafatanywe n’umugore we, bafungwa n’urukiko Gacaca rwa Cellule Kabutare secteur Ngoma (Butare) maze aza kugwa muri Gereza.
Konti (account) ye ya X bigaragara ko yayifunguye muri Kanama 2020 nirwo rubuga yisararangaho agatambutsaho uburozi bw’urwango kandi ni ibintu yerura ashize amanga ari nacyo kigaragaza ko yariye uburozi bw’amacakubiri koko ibyo bituma Abanyarwanda mu ngeri zitandukanye bamwibazaho yewe bamwe bakamwitirira abandi bantu, gusa kuri iyi nshuro iperereza rya gihanga rimaze igihe rikorwa n’abazobereye mu gutahura ibyaha bikoreshwa ikoranabuhanga n’urusobe rwa mudasobwa rigaragaza ko uwiyise “Gitifu Sebatware” amazina ye y’ukuri ari Uzabakiriho Antoine.
Ikindi dukwiye kumenya ni uko leta y’Ubumwe bw’abanyarwanda yahaye Uzabakiliho Antoine amata akayanga akaruka amaraso kuko guhera mu mwaka w’ 2005 kugeza 2008 yakoreye mu biro bikuru by’Umukuru w’Igihugu nabwo akora mu by’ikoranabuhanga kuri mudasobwa (IT)agasanga ntayima iyayo akabara maze umuyaga uhushye tubona ubwambure bw’Inkoko niko gusanga igobe rya Jambo asbl
Uyu Uzabakiriho ni umwe mu nkingi za mwamba z’agatsiko ka Jambo ASBL gahuriza hamwe intagondwa z’abana babarizwa hirya no hino i Burayi aho bakomoka ku bajenosideri baticuza kuba baragize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Muri Jambo ASBL, Uzabakiriho abarizwa mu ishami rishinzwe gucengeza amatwara ku mbuga nkoranyambaga cyane ko ari umwe mu bacunga ndetse bagashyira amakuru by’umwihariko ku rubuga rwa murandasi rw’aka gatsiko, akaba ahabwa izina ry’akazi rya ‘webmaster’.
Mu gukora ibyo, Uzabakiriho ahera ku kuba yarize ibijyanye ni Ikoranabuhanga (Information Technology, Administration and Management) mu Rwanda.
Ubugome n’amacakubiri byokamye uyu Uzabakiriho kugera ubwo yiyunga kuri Jambo ASBL abikomora kuri se umubyara, Uzabakiriho Bernard, umujenosideri wakatiwe akanafungwa ariko akaza gupfa tariki ya 11 Nyakanga muri 2013.
Uzabakiriho wihishe mu mazina ya Gitifu Sebatware kugirango abibe amacakubiri ndetse anahembere urwango mu Banyarwanda ni umwambari wa Jambo Asbl kandi ni na gihamya ko iri tsinda ari igobe ry’abana b’Abajenosideri banze guta umugambi wari mu babyeyi babo wo gutandukanya Abanyarwanda.
Urubyiruko ndetse n’abanyarwanda b’ingeri zitandukanye muri rusange nta kindi basabwa uretse gucagura ibyiza bindi biri kuri Murandasi aho gutora ibyo babonye bahabwa n’izi nterahamwe zifite umugambi wo gutanya abanyarwanda ngo basubize igihugu mu icuraburindi.