• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Emmanuel Neretse, reka kwigira impuguke muri politiki y’akarere kandi ntayo uzi

Emmanuel Neretse, reka kwigira impuguke muri politiki y’akarere kandi ntayo uzi

Editorial 18 Nov 2022 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Mu gihe Abanyekongo bahagaritse umutima kubera imirwano ikomeje guca ibintu hagati ya M23 n’igisirikare cya Kongo (FARDC), ba rusahuriramunduru nka Emmanuel Neretse barajwe ishinga no gukwiza ibihuha n’icengezamatwara ya Permehutu, ryuje ingengabitekerezo ya Jenoside.

Isi yose izi neza ko M23 ari umutwe ugizwe n’Abanyekongo biganjemo abavuga ikinyarwanda (Rwandaphones), bakaba bagaragaza ko barwanira uburenganzira bwabo bambuwe nk’abenegihugu, aho bicwa uko bwije n’uko bukeye, imitungo yabo igasahurwa, n’inka zabo zigatemagurwa. 

Uyu Emmanuel Neretse wari ufite ipeti rya Majoro mu gisirikari cya Habyarimana, EX-FAR.  Yategetse ikigo cya gisirikari cya Kami, ayobora batayo ya mbere i Muvumba, ndetse ashingwa imyitwarire(igayitse) mu  ngabo zatsinzwe,   ari nazo zaje kuvamo umutwe w’iterabwoba wa FDLR, ukorera mu mashyamba ya Kongo.

Kimwe n’abandi bari abatoni ku butegetsi bwa Habyarimana, nyuma yo gukubitwa inshuro bakayabangira ingata berekeza mu yahoze ari Zaire ya Mobutu, batangiye gushaka uko bakwikuraho ikimwaro n’ipfunwe batewe n’amaraso bamennye, maze bahimba ibinyoma bigamije guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kandi yemejwe n’Umuryango w’Abibumbye.

Yifashishije ibinyamakuru by’abahezanguni n’abajenosideri, Neretse arimo gukwirakwiza inyandiko z’ibinyoma, ahakana ko M23 ari umutwe w’ Abanyekongo, ko ngo ahubwo ari u Rwanda rwateye Kongo, akanavuga ko u Rwanda “…rwitwaza Jenoside yakorewe Abatutsi rugateza umutekano muke mu bihugu by’abaturanyi”.

Uretse ko n’igisirikari yize nta buhanga yigeze akigaragazamo, uyu Neretse yabaye impuguke mu bya politiki ryari, ku buryo yihandagaza agasobanura ibibera mu Karere k’Ibiyaga Bigari yituramiye mu Bubiligi? Si umunyamateka, si umunyapolitiki kandi ntaba mu Karere ngo nibura avuge ibyo abona.

Abo mu Burengerazuba bw’Isi nibo bamuhaye umwanya yandika ingirwa bitabo zigamije guharabika Letay’u Rwanda, nyamara ari uguhuma amaso abamwumva, kandi ubwicanyi buri gukorerwa Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda bugaragarira buri wese.

Guhuza ubwo bwicanyi n’u Rwanda ni amanjwe kuko ntaho bihuriye. Uretse ko nta n’ibimenyetso aba bavuzanduru berekana, u Rwanda rwasobanuye kenshi ko nta nyungu rufite mu bibera muri Kongo. Icyakora Abanyarwanda bashobora gutabariza ikiremwamuntu kiri kwicwa urw’agashinyaguro, kuko bazi amahano yakozwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Ibyo ni ibintu buri wese ufite umutima akwiye gukora.

Emmanuel Neretse, nk’umwe mu bahoze muri Leta yarimbuye imbaga y’abarenga miliyoni, ntiyagira umutima wo gutabariza abicwa. Ni yompamvu no kubona hari igikorwa icyo ari cyo cyose ngo ubwo bwicanyi bwamaganwe kandi buhagarikwe, bimubuza amahwemo, akarara amajoro ahimba ibinyoma byatuma kitagerwaho.

Kimwe mu bimenyetso bigaragaza neza ko Neretse ashobora no kuba yarataye umutwe ndetse ibyo avuga bidakwiye guhabwa agaciro, ni ukuntu yahuje u Rwanda n’igeragezwa ryo guhirika ubutegetsi mu Burundi mu 2015.

Ni gute ibikorwa byabereye mu Burundi, bigakorwa n’Abarundi bikanaburizwamo n’Abarundi abyitirira u Rwanda? Ese ni umuvugizi wa Guverinoma y’u Burundi ngo nibura abe ari we uyivugiye, ko yo nta na rimwe yigeze ibitangaza cyangwa ngo binahwihwiswe?

Neretse saza neza utanduranya! Nta bushobozi ufite bwo guhuma amaso isi ngo ntibone ubwicanyi burimo gukorerwa Abanyekongo bavuga ikinyarwanda , ndetse bukagirwamo uruhare n’abajenosideri ba FDLR musangiye ubugome. Gusibanganya ibimenyetso bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu byarabananiye. Mwaratsinzwe ku manywa y’ihangu mukinafite imbaraga z’umubiri, ubu imvi zabaye uruyenzi sibwo warurwana.

Ku  myaka 67 uhiritse ku isi nta cyiza  wamariye Igihugu cyakubyayem nta n’icyo urwifuriza. Ese wumva uzasigira uwuhe murage ab’ aho ukomoka, i Mukingo mu Majyaruguru?

Nk’uko ntacyo byakumariye kugira  uruhare mu itangizwa rya FDU-Inkingi, mugamije guhungabanya  umutekano w’u Rwanda  n’Abanyarwanda, n’izi nkuru n’ibitabo by’ibinyoma ukomeza gusakaza ntacyo bizageraho usibye kuguheza ishyanga, ukagwa ku gasi nk’utagira gakondo.

 

2022-11-18
Editorial

IZINDI NKURU

Madame wa Perezida wa Bénin yasuye Isange One Stop Center

Madame wa Perezida wa Bénin yasuye Isange One Stop Center

Editorial 09 Nov 2016
Igiswahili kiziye igihe-Malonga

Igiswahili kiziye igihe-Malonga

Editorial 14 Feb 2017
Ndimbati Aloys washakishwaga ku byaha bya Jenoside, yarapfuye

Ndimbati Aloys washakishwaga ku byaha bya Jenoside, yarapfuye

Editorial 14 Nov 2023
Uganda : Abimenyereza ubunyeshyamba ba FDLR,  mu bihuru bya Kisoro

Uganda : Abimenyereza ubunyeshyamba ba FDLR, mu bihuru bya Kisoro

Editorial 10 May 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Imyiteguro yo kwakira CHAN irarimbanije kuri stade Amahoro
IMIKINO

Imyiteguro yo kwakira CHAN irarimbanije kuri stade Amahoro

Editorial 13 Jan 2016
Ambasade y’u Rwanda muri Uganda iratabariza  Umunyarwanda  Fidel Gatsinzi ufungiwe ahantu hatazwi nyuma yo gushimutwa na CMI ashinjwa ubutasi
INKURU NYAMUKURU

Ambasade y’u Rwanda muri Uganda iratabariza Umunyarwanda Fidel Gatsinzi ufungiwe ahantu hatazwi nyuma yo gushimutwa na CMI ashinjwa ubutasi

Editorial 16 Dec 2017
Umurinzi wa Perezida Nkurunziza yirashe ahita apfa
Mu Rwanda

Umurinzi wa Perezida Nkurunziza yirashe ahita apfa

Editorial 07 Aug 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru