• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Eng. Didier Sagashya n’abandi bakozi babiri b’Umujyi wa Kigali batawe muri yombi

Eng. Didier Sagashya n’abandi bakozi babiri b’Umujyi wa Kigali batawe muri yombi

Editorial 17 Nov 2017 Mu Rwanda

Nyuma y’aho yirukaniwe ku mwanya w’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umujyi wa Kigali, Eng. Didier Sagashya, ari mu maboko ya Polisi aho we n’abandi bakozi babiri bakurikiranyweho ibyaha birimo konona inyandiko.

Ku mugoroba wo kuri wa 14 Ugushyingo 2017 , Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwirukanye ku kazi uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umujyi, Didier Sagashya bumuziza ko yategetse abakozi babiri kujya mu biro by’undi mukozi akababwira guca amadosiye, aho ayaciwe amaze kumenyekana ari ane arebana n’ibijyanye n’inyubako z’Umujyi wa Kigali.

Perezida w’Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali, Me Rutabingwa Athanase yavuze ko amakosa Eng. Sagashya yakoze akomeye mu kazi.

Ati “Yahagaritswe kubera amakosa y’akazi yamugaragayeho twabonye atari ayo kwihanganirwa […] hari ibyo yakoraga atagishije inama abandi bayobozi, ugasanga afitemo gusuzugura abamuyobora.Twe twasanze iyo migirire yamungaga imikorerere y’umujyi, dusanga umujyi utatera imbere abantu bakora gutyo.”

Icyo gihe Me Rutabingwa yakomeje atangaza ko abakozi bafatanyije na Sagashya gukora icyo cyaha bahise batangira gukurikiranwa na Polisi; byatumye dushaka kumenya uko undi we byaba byifashe.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Theos Badege, yatangaje ko hashize iminsi ibiri Eng. Didier Sagashya na we ari gukurikiranwa n’ubugenzacyaha bwa Polisi.

Ati “Ari mu maboko ya Polisi kuva ku wa Gatatu tariki 15. Ibi byakozwe mu iperereza ry’ibanze ry’igikorwa n’imyitwarire igize icyaha.”

Asobanura ibyaha Sagashya akurikiranyweho, ACP Badege yagize ati “Icya mbere ni kuzimangatanya ibimenyetso gisobanurwa n’ingingo 571 mu gika cya kabiri no konona inyandiko kigaragara mu ngingo 609. Ibyo bikorwa byakozwe ari Umuyobozi mu Mujyi wa Kigali kandi bikorerwa mu buyobozi bw’Umujyi wa Kigali muri uyu mwaka. Ari kumwe n’abakozi babiri b’Umujyi wa Kigali.”

Abo bakozi babiri barimo Merard Mpabwanamaguru na Twahirwa Enos bombi bakaba bakurikiranyweho icyaha kimwe na Eng. Didier Sagashya.

Ingingo ya 571 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko gutwika, kurigisa, guhisha cyangwa kwangiza ku buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko ya Leta cyangwa bwite cyangwa ikindi kintu cyashoboraga koroshya itahurwa ry’icyaha, imenyekana ry’abatangabuhamya cyangwa ihanwa ry’abakoze icyaha.

Uwakoze iki cyaha ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe kugeza ku myaka itatu n‘ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atatu kugeza kuri miliyoni imwe.

Naho ingingo ya 609 ivuga ko umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y‟ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwa icyarangije kwemeranywa, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu kugeza ku myaka irindwi n’ihazabu y‟amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atatu kugeza kuri miliyoni eshatu.

Eng. Sagashya yatsindiye umwanya wo kuba Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umujyi wa Kigali muri Gashyantare uyu mwaka, nyuma y’imyaka ibiri ari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imyubakire (Rwanda Housing Authority, RHA).

 

2017-11-17
Editorial

IZINDI NKURU

Abayobozi bakuru ba Polisi z’u Rwanda na Uganda baganiriye ku kurwanya ibyaha ndengamipaka

Abayobozi bakuru ba Polisi z’u Rwanda na Uganda baganiriye ku kurwanya ibyaha ndengamipaka

Editorial 17 Aug 2016
Tariki ya 6 Mata Ijoro rya nyuma ku Baperezida Babiri ryabaye Imbarutso rwitwazo rwa Jenoside yakorewe Abatutsi -Menya amatariki  Mabi ku Batutsi mu Rwanda 1994

Tariki ya 6 Mata Ijoro rya nyuma ku Baperezida Babiri ryabaye Imbarutso rwitwazo rwa Jenoside yakorewe Abatutsi -Menya amatariki Mabi ku Batutsi mu Rwanda 1994

Editorial 06 Apr 2025
Uganda igiye kwakira abakuru b’ibihugu bagize umuhora wa ruguru

Uganda igiye kwakira abakuru b’ibihugu bagize umuhora wa ruguru

Editorial 18 Apr 2016
CHAN 2018 : Uganda Cranes  yasesekaye  i Kigali

CHAN 2018 : Uganda Cranes yasesekaye i Kigali

Editorial 17 Aug 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame yasabye Abanyafurika gucika ku ngeso yo gusigara inyuma
Mu Mahanga

Perezida Kagame yasabye Abanyafurika gucika ku ngeso yo gusigara inyuma

Editorial 15 May 2016
Umunyarwanda yiciwe muri Uganda
Mu Mahanga

Umunyarwanda yiciwe muri Uganda

Editorial 21 Mar 2019
ULK Gisenyi: Ku Nshuro Ya 12 Abasaga 300 Bahawe Impamyabumenyi [ AMAFOTO ]
INKURU ZAKUNZWE CYANE

ULK Gisenyi: Ku Nshuro Ya 12 Abasaga 300 Bahawe Impamyabumenyi [ AMAFOTO ]

Editorial 31 Mar 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru