• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»Ese ibyo DONALD TRUMP yavuze yiyamamaza azabikora

Ese ibyo DONALD TRUMP yavuze yiyamamaza azabikora

Editorial 22 Dec 2016 ITOHOZA

Nyuma y’urugendo rurerure rwo kwiyamamariza kuba President wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika rutari rworoshye, umucuruzi w’umuherwe Donald John Trump yashoboye kwegukana intsinzi, ubu niwe uri kwitegurira kurahuririra kuba President wa 45 wa Amerika.

Abicishije mu bikorwa byo kwiyamamaza (campaign) bye yagiye akorera ahantu hatandukanye muri America, yagaragaje imigabo n’imigambi ye azageza ku banyamerika ubwo azaba ageze ku butegetsi dore ko Slogan (ikirango) ye ivuga ngo Make America Great Again ( Kongera kugira Amerika igihangange).

Dore bimwe mu byo yasezeranyije abanyamerika kuzabakorera:

1. Kubaka urukuta rutandukanya Amerika na Mexique
2. Kwirukana abantu badafite ibyangombwa baba muri Amerika
3. Kwangira Abasilamu kwinjira muri Amerika harimo n’impunzi zo muri Siriya.
4. Gusenya umutwe w’iterabwoba wa ISIS
5. Gukuraho itegeko ryemerera abantu gukuramwo inda (Abortion) no kubana bahuje ibitsina.
6. Kongera akazi muri Amerika no kugabanya imisoro.
7. Gukuraho ubwishingizi mu kwivuza bwitiriwe Obama ( Obama Care) n’ibindi…

Ese ibi yatangaje byakiriwe gute?

Nyuma rero yo gutangaza izi gahunda ze bamwe mu banyamerika zarabashimije ariko abandi zibakura umutima ariko byarangiye ababyishimiye bamutoye, none ubu icyo bamutegerejeho Ni ukureba ko azashyira mu bikorwa ibyo yabasezeranyije mu gihe ku rundi ruhande abo bitashimishije n’abo byateye ubwoba bahise batangira imyigaragambyo mu migi itandukanye yo muri Amerika.

Ubundi iyo umuntu ari kwiyamamaza agira ingamba (stratégies) akoresha kugira ngo azatorwe, bamwe rero bakibaza niba ibyo Trump yavugaga atari uburyo yakoreshaga gusa ngo atsinde amatora ariko hakaba n’abandi bavuga ko ibyo yavuze azabikora.

-5110.jpg

Obama ahana umukono na Trump muri White House

Nyuma yo gutsinda amatora uwo bari bahatanye Hilary Clinton yamwifurije intsinzi ndetse bidatinze nyuma y’iminsi ibiri atsinze yashoboye guhura na President agiye gusimbura Barrack Hussein Obama bagirana ibiganiro byamaze isaha n’igice, Donald Trump yahavuye avuga ko yungutse byinshi nyuma yo kuganira na Obama kuko burya hari igihe ibyo umuntu avuga (words) biba bihabanye cyane n’ibiriho ( reality) kandi burya ibyo abiyamamaza bakoresha ni ibikurura amarangamutima y’abantu ngo babatore ariko buryo babishyira mu bikorwa nka 50 cyangwa 60 ku ijana.

Icyo Trump avuga ku gushyira mu bikorwa ibyo yasezeranije

Mu kiganiro cyamaze iminota 60 Trump aherutse kugirana n’umunyamakuru Lesley Stahl wa Televiziyo ya CBS mu kiganiro kitwa 60 Minutes, yagize icyo avuga kuri ziriya ngingo zirindwi twavuze hejuru:

1. Yemeje ko urukuta (wall) azarwubaka ariko hakaba hashobora no kuzabaho ibice hazakoreshwa ibindi bikoresho(fence) ibi bikaba bihabanye gato nibyo yavugaga yiyamamaza. Birashoboka ko uru rukuta azatangira kurwubaka ariko biranashoboka ko atarurangiza nkuko yabitangaje kuko yanavugaga ko Mexique ariyo izarwishyura ariko President wa Mexique Enrique Peña Nieto yabiteye utwatsi.

2. Ku birebana no kwirukana abantu badafite ibyangombwa baba muri Amerika yavuze ko atazirukana abimukira Bose badafite ibyangombwa kuko nawe ubwe arabizi ko atabishobora ahubwo ko ashobora kuzacyura (deportation) abagera kuri Miliyoni 2 cyangwa 3 ariko nabo avuga ko azohereza abaregwa ibyaha by’ubwicanyi, ubujura, gucuruza ibiyobyabwenge, gufata ku ngufu n’ibindi

3. Ku birebana no kwangira abasilamu kwinjira muri Amerika yavuze ko afite inshuti nyinshi z’abasilamu ariko avuga ko nubwo hariho abasilamu beza hariho n’ababi avuga rero ko atazemerera uwo ariwe wese gupfa kwinjira muri Amerika hatabayeho igenzura rikomeye.

4. Ku birebana no gusenya umutwe w’iterabwoba wa ISIS yirinze kugira icyo abitangazaho ariko avuga ko ari bimwe mu byo baganiriyeho na Obama no kurebera hamwe uko ibigugu byo mu burengerazuba bwo hagati byagira Amahoro.

5. Ku birebana n’abashaka gukuramo inda yavuze ko atigeze ndetse atazigera abishyigikira, avuga ko n’abacamanza azashyiraho bazaba bameze nkawe kuri iyo ngingo (pro-life) gusa avuga ko bazarekera buri State uburenganzira bwayo ikaba ariyo yihitiramo icyo bashaka.

Trump yagize ati “Ndabizi ko hari ibihugu byemera itegeko ryo gukuramo inda, ndabizi neza. Ibyo sinabigenderaho rero ngo mbishyigikire n’ubwo iri tegeko rimaze imyaka 43 rigiyeho muri iki gihugu. Oya rwose ! Ushaka ko iri tegeko ryo gukuramo inda rikomeza kubaho uwo rwose ashake ikindi gihugu kibishyigikira kitari Leta Zunze Ubumwe za Amerika.”

Itegeko riha uburenganzira abagore n’abakobwa bwo gukuramo inda ryagiyeho mu mwaka w’1973 ubwo ryemezwaga n’Itegeko Nshinga ry’iki gihugu rikaba ryari rimaze imyaka 43.

Naho ibyo kubana kw’abahuje ibitsina yavuze ko ntacyo bimutwaye kuko ngo yabemereye no kubarinda muri campaign ye.

6. Ku birebana no kongera akazi yavuze ko ari byo ashyizeho umutima kandi ko yizeye ko azabigeraho kuko ngo ari byo asanzwe akora kandi abimenyereye.

7. Ku birebana na Obama Care yavuze ko atazahita ayikuraho uwo mwanya ahubwo ko azabanza gutegura ubwishingizi buzayisimbura kandi buhendutse ariko avuga ko hari n’abashobora kuzayigumana ariko ikaba yavugururwa kuko yari ifite abanyamerika bayikoresha bagera kuri Miliyoni 20, kuyikuraho hutihuti bishobora guteza ikibazo mu gihugu.

Ese Trump yaba yarahindutse Nyuma yo gutorwa?

Mu biganiro amaze gukora nyuma yo gutorwa bigaragaza ko Donald Trump yahise ahinduka akaba Umubyeyi wa bose kuko no mu Ijambo ry’intsinzi yagejeje ku banyamerika yavuze ko azaba President w’abantu bose baba muri Amerika, ku buryo ubukana yari afite bwagabanutse, bityo bikaba bivuga ko hari bimwe mu byo yavuze ashobora kutazashyira mu bikorwa mu rwego rw’ubworoherane n’Ukuri kw’ibiriho (Reality) akaba ari yo mpamvu abakristo dukwiriye gufata umwanya tukamusengera cyane kugira ngo akomeze kuyoborwa n’Imana ashobore kujya afata ibyemezo bizima kandi abyubahirize.

-5111.jpg

Perezida Donald John Trump

Benshi mu bakuru b’Ibihugu bya Afrika barimo na President w’U Rwanda bamwifurije intsinzi banamwizeza kuzakorana nawe bigaragaza ko nabo bamubonyemo ubushobozi kuko nabo ni abagabo bazi gushishoza.

Ikigaragara cyo ni uko nubwo Trump ari umu President utavugwaho rumwe na benshi ashobora kuzaha Amerika icyerekezo cyiza mu maso y’Imana no mu buzima busanzwe.

Umwanditsi wacu

2016-12-22
Editorial

IZINDI NKURU

Uganda: Gen Kale Kayihura arahakana ko yabujijwe gusohoka mu gihugu

Uganda: Gen Kale Kayihura arahakana ko yabujijwe gusohoka mu gihugu

Editorial 07 Jun 2018
Umunyamabanga Mukuru wa FPR yahaye Interahamwe ibihumbi 800 Frw ngo zihungishe abana be

Umunyamabanga Mukuru wa FPR yahaye Interahamwe ibihumbi 800 Frw ngo zihungishe abana be

Editorial 15 May 2024
Virusi ikomeye itera amakimbirane n’amacakubiri mu bayobozi b’Amatorero

Virusi ikomeye itera amakimbirane n’amacakubiri mu bayobozi b’Amatorero

Editorial 14 Mar 2017
Ikibazo cy’Ingutu hagati  DONALD TRUMP n’Itangazamakuru

Ikibazo cy’Ingutu hagati DONALD TRUMP n’Itangazamakuru

Editorial 26 Dec 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abadepite batumije Perezida Mugabe ngo asobanure ibya ruswa yahombeje Zimbabwe miliyari $15
POLITIKI

Abadepite batumije Perezida Mugabe ngo asobanure ibya ruswa yahombeje Zimbabwe miliyari $15

Editorial 20 Apr 2018
Igikorwa cyo gutoranya abakobwa bo kwinjira muri Miss Rwanda 2018 kirarimbanije
SHOWBIZ

Igikorwa cyo gutoranya abakobwa bo kwinjira muri Miss Rwanda 2018 kirarimbanije

Editorial 14 Jan 2018
Pastor Ted Wilson uyobora itorero ry’Abadivantiste ku isi yageze i Kigali mu giterane cy’amavuna
Mu Mahanga

Pastor Ted Wilson uyobora itorero ry’Abadivantiste ku isi yageze i Kigali mu giterane cy’amavuna

Editorial 13 May 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru