• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO: Police Volleyball yafunguye irerero ryayo muri Lycée de Kigali   |   26 Jun 2025

  • Victoire Ingabire: Yahisemo kuba Umugaragu w’abifuza gusubiza u Rwanda habi   |   25 Jun 2025

  • Tuyishime Placide uzwi nka Trump yakoze ihererekanyabubasha na Nsengiyumva Richard umusimbuye mu kuyobora Musanze FC   |   25 Jun 2025

  • Uko Opération Turquoise Yakamye Ikimasa Mu Rwanda   |   25 Jun 2025

  • Amerika na Israel batangaje ibikomeye ku ntambara na Iran: “Ni igihe cyo guhitamo amahoro cyangwa kurimbuka”   |   24 Jun 2025

  • Intambara ziri kubera ku Isi muri iki gihe: Ingaruka, Impamvu n’Impungenge Mpuzamahanga   |   24 Jun 2025

You are at :Home»Amakuru»Ese Televiziyo ISHEMA  ya Niyonsenga Dieudonné alias  Cyuma yaba ifitanye isano n’ingirwashyaka ISHEMA rya Thomas  Nahimana?

Ese Televiziyo ISHEMA  ya Niyonsenga Dieudonné alias  Cyuma yaba ifitanye isano n’ingirwashyaka ISHEMA rya Thomas  Nahimana?

Editorial 18 Mar 2021 Amakuru, ITOHOZA

Abasesenguzi bagaragara cyane ku mbuga nkoranyambaga baribaza niba nta sano ya hafi  hagati ya Televiziyo  ISHEMA ya Cyuma Hassan, ikorera kuri murandasi, n’ikiswe ishyaka ISHEMA ryo rikorera mu mufuka wa “Padiri”  Thomas Nahimana. Impamvu zitera  benshi kwibaza  icyo  aya “MASHEMA” yombi  apfana, ni ibitekerezo  byo guhindanya isura y’u Rwanda bene yo asangiye,  abantu bagakeka ko kimwe ari umuzindaro w’ikindi, cyangwa abafatanyabikorwa muri gahunda baziranyeho.

Televiziyo ISHEMA yakunze kumvikana iha ijambo abiyita ko batavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Rwanda, barimo na  Thomas Nahimana. Inengwa kandi kubangamira gahunda za Leta yitwaje kuvugira abaturage, aka wawundi urusha nyina w’umwana imbabazi ! Urugero rutangwa n’abakurikiranira hafi imikorere y’ISHEMA TV, ni ibyo yatangaje ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19, aho ngo yirengagije nkana akamaro k’aya mabwiriza n’umusaruro yatanze,ikavuga ko ari uguhutaza uburenganzira bw’abaturage, imvugo ikunze gukoreshwa n’abarwanya u Rwanda.

Ubwo Niyonsenga Dieudonné alias  Cyuma yafungwaga akekwaho kubangamira amabwiriza yo kwirinda COVID-19, kandi siwe wenyine wakurikiranyweho iki cyaha, Thomas  Nahimana na bagenzi be ntibategereje urubanza, ahubwo bahise bemeza ko azagwa muri gereza, kuko ngo ifungwa rye rigamije kuniga itangazamakuru no kumvisha abatavuga rumwe na Leta. Aho urukiko rumugiriye umwere, muri abo “banyapolitiki” nta n’umwe wagize ubugabo bwo kuvuga ko ubutabera bw’u Rwanda bukorera mu bwigenge busesuye, binyuranye n’ibyo babushinja ko bukorera ku mabwiriza ya Leta.

Icyakurikiyeho ni ukuremera Cyuma Hassan ngo akomeze ibikorwa bye benshi babonamo kumunga  gahunda za Leta. Mu batanze inkunga mbere ndetse akarusha n’abandi gutanga agatubutse, ni Thomas Nahimana, watanze hafi  ibihumbi 450 by’amafaranga y’u Rwanda.Abandi bakomeje gukusanyiriza  amafaranga Niyonsenga Dieudonné alias Cyuma Hassan, barimo Ingabire Victoire Cyuma yihutiye gusura akiva Mageragere, dore ko banasanganywe imikoranire ya hafi. Abandi ni abayoboke ba Jambo Asbl, urubyiruko rwiganjemo abakomoka ku bajenosideri, rwiyemeje guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu bushishozi  n’ubwigenge bw’abatanze ibitekerezo ku isano iri hagati ya “ISHEMA TV” n’ishyaka ISHEMA, baragira inama Cyuma Hassan yo gukora itangazamakuru rigendera ku mahame y’umwuga , akirinda inkuru zibiba amacakubiri. Ngo azirinde kujya mu kwaha kw’abanyapolitiki akurikiye agafaranga, ejo bitazaba aka ya mbeba yakurikiye akaryoshye munsi y’ibuye ikahakura inda y’akabati.

Aramutse kandi yarahisemo kuba umuyoboro Thomas Nahimana n’abandi nkawe banyuzamo ibitekerezo bye bipfuye, ajye yibuka ko umuheto woshya umwambi bitari bujyane.

2021-03-18
Editorial

IZINDI NKURU

Amavubi yitegura guhura na Nigeria mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi 2026, akomeje imyiteguro n’abakinnyi bose bahamagawe

Editorial 18 Mar 2025
Agahuru k’Abajenosideri mu Bubiligi Kahiye, Batatu Batawe muri Yombi na Marcel Sebatware Dosiye ye Ishyikirizwa Ubutabera

Editorial 03 Oct 2020
“Demokarasi yanyu irababereye, nimuyigumanire, twe muduhe amahoro”-Tito Rutaremara abwira ba mpatsibihugu

Editorial 18 Jul 2024
Ikipe ya AS Kigali yatangaje ko Mike Muteebi ari umutoza wayo mushya naho Bugesera FC itangaza Ndayiragije Etienne

Editorial 19 Jan 2022

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

21 May 2025
AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru