Abasesenguzi bagaragara cyane ku mbuga nkoranyambaga baribaza niba nta sano ya hafi hagati ya Televiziyo ISHEMA ya Cyuma Hassan, ikorera kuri murandasi, n’ikiswe ishyaka ISHEMA ryo rikorera mu mufuka wa “Padiri” Thomas Nahimana. Impamvu zitera benshi kwibaza icyo aya “MASHEMA” yombi apfana, ni ibitekerezo byo guhindanya isura y’u Rwanda bene yo asangiye, abantu bagakeka ko kimwe ari umuzindaro w’ikindi, cyangwa abafatanyabikorwa muri gahunda baziranyeho.
Televiziyo ISHEMA yakunze kumvikana iha ijambo abiyita ko batavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Rwanda, barimo na Thomas Nahimana. Inengwa kandi kubangamira gahunda za Leta yitwaje kuvugira abaturage, aka wawundi urusha nyina w’umwana imbabazi ! Urugero rutangwa n’abakurikiranira hafi imikorere y’ISHEMA TV, ni ibyo yatangaje ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19, aho ngo yirengagije nkana akamaro k’aya mabwiriza n’umusaruro yatanze,ikavuga ko ari uguhutaza uburenganzira bw’abaturage, imvugo ikunze gukoreshwa n’abarwanya u Rwanda.
Ubwo Niyonsenga Dieudonné alias Cyuma yafungwaga akekwaho kubangamira amabwiriza yo kwirinda COVID-19, kandi siwe wenyine wakurikiranyweho iki cyaha, Thomas Nahimana na bagenzi be ntibategereje urubanza, ahubwo bahise bemeza ko azagwa muri gereza, kuko ngo ifungwa rye rigamije kuniga itangazamakuru no kumvisha abatavuga rumwe na Leta. Aho urukiko rumugiriye umwere, muri abo “banyapolitiki” nta n’umwe wagize ubugabo bwo kuvuga ko ubutabera bw’u Rwanda bukorera mu bwigenge busesuye, binyuranye n’ibyo babushinja ko bukorera ku mabwiriza ya Leta.
Icyakurikiyeho ni ukuremera Cyuma Hassan ngo akomeze ibikorwa bye benshi babonamo kumunga gahunda za Leta. Mu batanze inkunga mbere ndetse akarusha n’abandi gutanga agatubutse, ni Thomas Nahimana, watanze hafi ibihumbi 450 by’amafaranga y’u Rwanda.Abandi bakomeje gukusanyiriza amafaranga Niyonsenga Dieudonné alias Cyuma Hassan, barimo Ingabire Victoire Cyuma yihutiye gusura akiva Mageragere, dore ko banasanganywe imikoranire ya hafi. Abandi ni abayoboke ba Jambo Asbl, urubyiruko rwiganjemo abakomoka ku bajenosideri, rwiyemeje guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu bushishozi n’ubwigenge bw’abatanze ibitekerezo ku isano iri hagati ya “ISHEMA TV” n’ishyaka ISHEMA, baragira inama Cyuma Hassan yo gukora itangazamakuru rigendera ku mahame y’umwuga , akirinda inkuru zibiba amacakubiri. Ngo azirinde kujya mu kwaha kw’abanyapolitiki akurikiye agafaranga, ejo bitazaba aka ya mbeba yakurikiye akaryoshye munsi y’ibuye ikahakura inda y’akabati.
Aramutse kandi yarahisemo kuba umuyoboro Thomas Nahimana n’abandi nkawe banyuzamo ibitekerezo bye bipfuye, ajye yibuka ko umuheto woshya umwambi bitari bujyane.