• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

You are at :Home»Amakuru»Eugène Clément NAHIMANA wafashije abajenosideri guhungira mu Bubiligi ni muntu ki?

Eugène Clément NAHIMANA wafashije abajenosideri guhungira mu Bubiligi ni muntu ki?

Editorial 02 Dec 2022 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Ububiligi ni kimwe mu bihugu by’i Burayi bicumbikiye umubare munini w’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Abo nibo birirwa bagoreka amateka, kubera ipfunwe ry’ibyo bakoze cyangwa ibyakozwe n’abo mu miryango yabo. Ese ubundi bageze bate aho mu Bubiligi, ko tuzi ko bitorohera Abanyafurika kujya mu Burayi? Dore amateka ya Eugène Clément Nahimana wabibafashijemo.

Mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Eugène Clément Nahimana yari atuye mu Bubiligi, ndetse akaba yari umuvugizi w’abarwanashyaka ba MRND muri icyo gihugu.

Nyuma ya Jenoside, Eugène Clément Nahimana yashakiye abari mu butegetsi bwa Yuvenali Habyarimana no muri Leta y’Abatabazi  ibyangombwa byabafashije kwinjira mu Bubiligi, ndetse anabashakira abanyamategeko babafashije kubona ubuhungiro. Byaranaboroheye kuko bari bafite amafaranga y’igihugu bari bamaze gusahura, dore ko isanduku ya Leta bayiteruye uko yakabaye. 

Kubera ko hari abajenosideri batari bafite ubushobozi bwabageza i Burayi, Eugène Clément Nahimana yashinze icyiswe ”Fédération Espoir-Afrique,  Asbl FEDA”, anakiyobora kuva mu mwaka w’1996 kugeza mu mwaka wa 2015, iyo FEDA ikaba yarakusanyije amamiliyoni atabarika y’amafaranga, akoreshwa mu kwinjiza abajenosideri mu Bubiligi, no kuhabatungira. 

FEDA yafatanyije n’andi mashyirahamwe asaga 30 gushyigikira bikomeye abajenosideri n’imiryango yabo, anabafasha kudakurikiranwa n’ubutabera. Muri yo twabuga nka COCOF, ORBEM ubu yitwa ACTIRIS,  amashyirahamwe ashingiye ku idini gatolika, n’andi agizwe n’Ababiligi bo mu bwoko bw’Abafulama(Flamands).

Eugène Clément Nahimana yari inshuti magara n’abahoze mu butegetsi mu Bubiligi, nk’abagore bitwa Rika de Backer na Brigitte Growels bari abaminisitiri, banagize uruhare mu kwinjiza abajenosideri mu Bubiligi. Mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, aba bagore banafashije Eugène Clément Nahimana gukusanya imisanzu yohererezwaga radiyo rutwitsi ya RTLM, anyuze kuri konti y’uwo Nahimana.

Eugène Clément Nahimana yagarutsweho muri raporo ya Sena y’Ababiligi yakozwe ku ruhare rw’icyo gihugu muri Jenoside uyakorewe Abatutsi, ndetse ari ku rutonde rw’Abanyarwanda bahozwaho ijisho n’inzego z’iperereza mu Bubiligi, kubera ibikorwa byabo bigamije kubangamira ubutabera.

Eugène Clément Nahimana kandi yanagize uruhare mu ishingwa ry’amashyirahamwe nka JAMBO Asbl, agamije gutagatifuza abajenosideri, guhahakana Jenoside yakorewe Abatutsi, no gusebya ubuyobozi bw’uRwanda.  Ni umwe mu banyotewe no kugarura mu Rwanda “ubutegetsi bw’Abahutu” nk’uko babyivugira. 

Igitangaje, amwe muri ayo mashyirahamwe  nka Jambo Asbl aterwa inkunga na Leta y’ububiligi, mu gihe nyamara ingingo ya 114 mu gitabo cy’amategeko mpanabyaha y’Ububiligi , yamagana ikanaha uhakana n’upfobya jenoside mu buryo ubwo ari bwo bwose.

Biragoye kumenya umubare nyakuri w’abajenosideri baba mu Bubiligi. Ikizwi gusa ni uko babarirwa mu bihumbi, bake cyane muri bo bakaba baraburanishijwe kubera uruhare rwabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Uherutse kuburanishwa ni Fabien Neretse wanakatiwe igifungo cy’imyaka 25, icyakora ababikurikiranira hafi,   nk’umucamanza   Damien Vandermeersch wanagize uruhare ngo izo manza nkeya zibe, bafite impungenge ko benshi muri abo bajenosideri batazigera bashyikirizwa inkiko, urebye uburyo icyo gihugu kibigendamo biguruntege.

2022-12-02
Editorial

IZINDI NKURU

Lt Gen Tumukunde na Gen Kandiho bashinjwe gukorera iyicarubozo Rutagungira

Lt Gen Tumukunde na Gen Kandiho bashinjwe gukorera iyicarubozo Rutagungira

Editorial 06 Dec 2017
Imibanire y’uRwanda-Uganda: Ushobora guhisha ukuri ariko ntiwaguhindura

Imibanire y’uRwanda-Uganda: Ushobora guhisha ukuri ariko ntiwaguhindura

Editorial 08 Aug 2019
Mbere yo kwerekeza mu Misiri Ikipe y’Igihugu ya Handball yashyikirijwe ibendera

Mbere yo kwerekeza mu Misiri Ikipe y’Igihugu ya Handball yashyikirijwe ibendera

Editorial 09 Jan 2024
Umunyarwandakazi wakoreraga Volcano i Burundi afunzwe ashinjwa ubutasi

Umunyarwandakazi wakoreraga Volcano i Burundi afunzwe ashinjwa ubutasi

Editorial 09 Jan 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Doing Business 2018: U Rwanda rwanikiye ibihugu bya Afurika mu gukora amavugurura yoroshya ishoramari
Mu Rwanda

Doing Business 2018: U Rwanda rwanikiye ibihugu bya Afurika mu gukora amavugurura yoroshya ishoramari

Editorial 01 Nov 2017
Nyuma ya Arsenal, u Rwanda rwatangiye gukorana na Paris Saint Germain muri gahunda ya Visit Rwanda
IMIKINO

Nyuma ya Arsenal, u Rwanda rwatangiye gukorana na Paris Saint Germain muri gahunda ya Visit Rwanda

Editorial 04 Dec 2019
Abapolisi babiri bacunga umutekano mu muhanda bafashwe bakira ruswa
Mu Mahanga

Abapolisi babiri bacunga umutekano mu muhanda bafashwe bakira ruswa

Editorial 27 Apr 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru