• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Evode Imena yagaramye ibyo guha Isoko n’ Ibyangombwa kampani JDJ (Jovia+Diana+Joseph) y’abagore (Jovian na Diana) b’abagabo bakoranaga muri MINIRENA

Evode Imena yagaramye ibyo guha Isoko n’ Ibyangombwa kampani JDJ (Jovia+Diana+Joseph) y’abagore (Jovian na Diana) b’abagabo bakoranaga muri MINIRENA

Editorial 15 Feb 2017 Mu Mahanga

Kuri uyu wa 15 Gashyantare 2016 Evode Imena n’abo baregwa mu rubanza rumwe, bagejejwe ku Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ruri i Nyamirambo, mu rubanza ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Ubushinjacyaha buhagarariwe n’abashinjacyaha babiri, bwasobanuriye Urukiko uko ngo aba bagabo batatu bakoranaga na Evode muri MINIRENA, bakoze ibyaha by’itonesha hirya no hino mu gihugu.

Evode Imena yari Umunyamabanga wa Leta muri MINIRENA ushinzwe Ubucukuzi bw’Amabuye y’agaciro. Kayumba Francis na Kagabo Jacques baregwa hamwe, ubushinjacyaha buvuga ko na bo bakoranaga muri iyi minisiteri icyo gihe.

Rumwe mu ngero ubushinjacyaha bwatanze, ni nk’aho ngo Kagabo yagiye i Nduba mu Karere ka Gasabo akahasanga ahantu hashobora gucukurwa, akora raporo, abwira Umugore we n’umugore wa mugenzi we Kayumba ko bashobora gushinga Kampani igahabwa isoko ryo kuhacukura.

Abo bagore (Jovian na Diana) ngo baje gushinga iyo kampani bayita JDJ (Jovia+Diana+Joseph), ubundi ngo Evode Imena asinya iteka riyemerera iryo soko abizi neza ko ari kampani y’abagore b’abagabo bakorana.

Ubushinjacyaha buvuga ko Kayumba nk’umuntu wari ukuriye komite yemeza iby’itangwa ry’amasoko, yumvishije bagenzi be ko JDJ ari yo kampani igomba guhabwa iryo soko, iremezwa.

Evode ashinjwa ko yanasinye iryo teka mu gihe nka Minisitiri atari agifite ububasha

Ubushinjacyaha buvuga ko umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe umutungo kamere (RNRA) yandikiye Evode amumenyesha ko iyo Kampani yahawe isoko mu buryo budakurikije amategeko, aramusuzugura.

Kuko ngo iyo Kampani itari igamije ubucukuzi, nyuma yo guhabwa isoko ryo gucukura icyo kirombe ngo beneyo bahise bayigurisha, bayigurisha Kampani yitwa KNM ku madolari ibihumbi 20, barayagabana.

Evode yagaramye ibyaha byose aregwa

Evode Imena yahakaniye urukiko ko yari azi bariya bagore (Jovia na Diana), avuga ko n’abagabo babo bari abakozi b’Ikigo cy’Igihugu cy’umutungo Kamere (RNRA), atari aba MINIRENA nk’uko ubushinjacyaha bubivuga.

Avuga ko MINIRENA ifite abakozi basaga 40, RNRA ikagira abasaga 400, ati “namenya nte umugore wa buri mugabo?”

Avuga ko ibyo gutanga ibyangombwa kuri Kampani y’abo bagore byigiwe muri RNRA, ikigo cyari gishamikiye kuri MINIRENA abagabo babo bakoragamo, bibona kuzanwa muri MINIRENA, bigejejwe muri MINIRENA na bwo bibanza kwigwaho n’abashinzwe ubucukuzi, bamaze kubyemeza abona kubisinya, akavuga ko nta buriganya yabigizemo.

Ku kijyanye n’ibaruwa ubushinjacyaha buvuga ko yandikiwe n’umuyobozi wa RNRA, Byabarema Michael, amumenyesha ko kampani ya KNM idakwiye guhabwa uburenganzira bwo gucukura ahari haratsindiwe na Kampani ya JDJ , akayisuzugura, Evode na byo yabigaramye, avuga ko iyo baruwa ntayo azi.

Avuga ko no kuba ubushinjacyaha buvuga ko yanditswe muri Kamena 2014, mu gihe ubusabe bwo transfert hagati ya JDJ na KNM yo yanditswe muri Kanama 2014, ni ukuvuga mbere y’amezi abiri, na byo ubwabyo bisobanuye ko ibyo aregwa bidafite ishingiro.

Avuga ko ikindi cyerekana ko abeshyerwa, ari uko muri Nyakanga 2014 ubuyobozi bwa RNRA bwanditse ibaruwa bugaragaza ko nta kibazo iyo transfert yakorwa, akavuga ko iyo baruwa ivugwa yanditswe muri Kanama 2014 imugira inama yo kutemera ko iyo transfert ikorwa, ntayo azi.

Ubushinjacyaha bunamushinja icyaha cy’impapuro mpimbano, ngo hari amabaruwa afite amatariki ateje urujijo, nk’aho ibaruwa isaba ikintu runaka usanga yaranditswe nyuma y’iyisubiza, aha ariko Evode akavuga ko ibyo byabazwa abakora muri Secretariat kuko ari bo bashyira amatariki ku mabaruwa, ko adakwiye kubibazwa nka Minisitiri.

-5750.jpg

Evode yatawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda ku wa gatanu tariki ya 27 Mutarama 2017.

Source: Izuba rirashe

2017-02-15
Editorial

IZINDI NKURU

Gufotora mu ndege byaciwe! Urw’amenyo kuri Sosiyete y’indege muri Uganda kubera gutanga amatike yandikishijwe intoke, no kugabura agatogo mu ndege, bakayirukamo

Gufotora mu ndege byaciwe! Urw’amenyo kuri Sosiyete y’indege muri Uganda kubera gutanga amatike yandikishijwe intoke, no kugabura agatogo mu ndege, bakayirukamo

Editorial 28 Aug 2019
CNLG iramagana Leta y’u Burundi ikomeje gupfobya Jenoside

CNLG iramagana Leta y’u Burundi ikomeje gupfobya Jenoside

Editorial 26 Aug 2016
Tariki 22 Ugushyingo 2021, i Paris mu Bufaransa hatangiye urubanza rwa Claude Muhayimana ukurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Tariki 22 Ugushyingo 2021, i Paris mu Bufaransa hatangiye urubanza rwa Claude Muhayimana ukurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Editorial 22 Nov 2021
Mu Burundi, muri ba basirikari 500 bavanywe muri Kongo mu mpera z’umwaka ushize hasigaye ngerere

Mu Burundi, muri ba basirikari 500 bavanywe muri Kongo mu mpera z’umwaka ushize hasigaye ngerere

Editorial 22 Jan 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Tshisekedi ntazavuge ko atagiriwe inama.Dore Perezida wa Sudani y’Epfo, Salva Kiir, asubiye i Kinshasa kumukura ku izima.
Amakuru

Tshisekedi ntazavuge ko atagiriwe inama.Dore Perezida wa Sudani y’Epfo, Salva Kiir, asubiye i Kinshasa kumukura ku izima.

Editorial 24 Mar 2024
Kigali: Umuhesha w’inkiko w’umwuga yatawe muri yombi akekwaho ubwambuzi bushukana
HIRYA NO HINO

Kigali: Umuhesha w’inkiko w’umwuga yatawe muri yombi akekwaho ubwambuzi bushukana

Editorial 25 Jun 2018
Abayobozi batatu barahiriye inshingano nshya
INKURU NYAMUKURU

Abayobozi batatu barahiriye inshingano nshya

Editorial 10 Apr 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru