Martin Fayulu wabaye uwa kabiri mu majwi y’agateganyo yatangajwe na Komisiyo y’amatora (CENI), yatangaje ko atanyuzwe n’ibyatangajwe ndetse agiye kujuririra urukiko rurinda itegeko nshinga kuko yatsinze amatora n’amajwi 61%.
Amajwi y’agateganyo y’ibyavuye mu matora ya Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yerekana ko Félix Tshisekedi, yatsinze n’amajwi 38.57%, Fayulu agira 34.8% naho Emmanuel Ramazani Shadary ushyigikiwe na Perezida Kabila agira 23.8%.
Kuri uyu wa Gatanu Fayulu yabwiye abamushyigikiye bari bakoraniye ku cyicaro cy’ishyaka MLS rya Jean Pierre Bemba ko ejo azatanga ikirego mu rukiko rurinda itegeko nshinga asaba ko amajwi yakongera akabarurwa.
Ati “Kuri uyu wa Gatandatu turajya mu rukiko rurinda itegeko nshinga gusaba ko amajwi yasubirwamo akabarurwa.”
Yakomeje agira ati “Turabizi ko urukiko rurinda itegeko nshinga rurimo abantu ba Kabila ariko ntidushaka kumuha (Kabila) amahirwe n’itsinda rye yo kuvuga ngo ntitwakurikije amategeko. Turashaka gukora ibyo dushoboye byose tukabona ibyavuye mu matora by’ukuri”.
Abo ku ruhande rwa Fayulu bavuga ko ari we watsinze ndetse yagize n’amajwi 61%.