Amakuru dukesha abari bahibereye, arahamya ko mu ntangiriro z’iki cyumweru, ahitwa Kichanga muri Kivu y’ Amajyaruguru, FDLR yakubiswe ikibatsi cy’umuriro gikaze, maze 10 mu barwanyi bayo barayamanika, bahita bishyira mu maboko y’ Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, FARDC. Umubare w’abahasize agatwe ntiwatangajwe, gusa abaduhaye amakuru yizewe bemeza ko imirambo yari myinshi cyane.
Abo barwanyi barimo n’ufite ipeti rya Major kandi, bashyikirije FARDC imbunda nyinshi zirimo RPG, Sub-mashine gun na AK47. Iki rero ni ikindi kimenyetso ko uyu mutwe w’iterabwoba wa FDLR uri mu marembera, kuko nta munsi wira abarwanyi bawo batishwe nk’udushwiriri, abadafashwe mpiri bakishyira mu maboko ya FARDC yahagurukiye kubahashya.
Aka kaga FDLR irimo kariyongera ku macakubiri amaze igihe yaramunze FDLR ubwayo, abayobozi bayo bakaba bagiye kumarana, bapfa ibisahu bambura abaturage b’ Abanyekongo n’imisanzu basaruza mu Nterahamwe n’ibigarasha biba hirya no hino ku isi.
Ikindi gitumye FDLR irushaho kujya mu manegeka, ni uko umutwe wa Mai Mai-Nyatura wayitabaraga rwahinanye nayo isigaye ku izina, nyuma y’aho izo nyeshyamba z’Abanyekongo zigiraniye amasezerano na FARDC yo gushyira intwaro hasi.
Amakuru ava aho i Kichanga kandi aravuga ko abo barwanyi ba FDLR bari mu maboko ya FARDC bazoherezwa mu Rwanda, nk’abandi benshi bagiye bafatirwa ku rugamba bakoherezwa i Mutobo, kugirango bagangahurwe, bavanwemo ubugome n’ingengabitekerezo batorejwe mu mashyamba ya Kongo.