• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»IMIKINO»Ferguson wahoze atoza Manchester United yajyanywe mu bitaro igitaraganya
Sir Alex Ferguson wabaye umutoza wa Manchester United imyaka 27 ari mu bitaro

Ferguson wahoze atoza Manchester United yajyanywe mu bitaro igitaraganya

Editorial 06 May 2018 IMIKINO

Sir Alex Ferguson wabaye umutoza wa Manchester United imyaka 27 akayihesha ibikombe byinshi, kuri uyu wa Gatandatu tariki 5 Gicurasi yajyanywe mu bitaro igitaraganya nyuma yo gufatwa n’indwara ituma amaraso avira mu bwonko.

Ikinyamakuru Daily Mail cyanditse ko Ferguson w’imyaka 76 yagize impanuka yitura hasi iwe mu rugo ahita ajyanwa ku bitaro bya Macclesfield District igitaraganya atangira kwitabwaho n’abaganga nyuma aza koherezwa ku bindi bitaro bya Salford Royal.

Yahise ajyanwa kubagwa kubera ikibazo yari yagize cyo kuvira mu bwonko gusa umuryango we waje gutangaza ko byagenze neza kandi hari icyizere ko azakira.

Ikipe ya Manchester United yahoze atoza ndetse n’ubu akaba umwe mu bavuga rikijyana, yasohoye itangazo ivuga ku kubagwa kwa Sir Alex Ferguson.

Muri iryo tangazo, yanavuze ko mbere y’uko ikibazo uyu musaza yagize gitangazwa mu binyamakuru, abakinnyi ba Manchester United babanje kubimenyeshwa.

Ferguson yari amaze iminsi ameze neza ndetse mu mpera z’icyumweru gishize yari umushyitsi mukuru ku mukino wa shampiyona Manchester United yakiriyemo Arsenal ndetse icyo gihe akaba yaranashyikirije impano umutoza Arsene Wenger bahoze bahangana cyane nawe uzatandukana na Arsenal uyu mwaka nurangira.

Amakipe nka Manchester City, Chelsea, Tottenham Hotspur, Swansea City na Arsenal zahise zimwifuriza kumererwa neza kimwe n’abakinnyi benshi barimo abakinira Manchester United ubu n’abo mu gihe cyahise nka Cristiano Ronaldo na Wayne Rooney, Thiery Henry wahoze akinira Arsenal, kapiteni wa Manchester City Vincent Kompany n’abandi.

Ferguson ni umwe mu batoza bakomeye babayeho mu mateka ya ruhago ku Isi dore ko yasezeye muri Manchester United ku itariki ya 08 Gicurasi 2013 , hari nyuma y’imyaka 27 muri iyi kipe akaba yaratoje imikino 1500 atwara ibikombe bigera kuri 38 harimo ibya shampiyona 13, Champions League bibiri n’ibindi.

2018-05-06
Editorial

IZINDI NKURU

FERWAFA yashimangiye ko ingengabihe y’Amarushanwa ya 2024-2025, izatangizwa n’umukino wa APR FC na Police FC

FERWAFA yashimangiye ko ingengabihe y’Amarushanwa ya 2024-2025, izatangizwa n’umukino wa APR FC na Police FC

Editorial 19 Jun 2024
Ikipe y’Igihugu y’Umukino wo Koga irabarizwa muri Tanzania aho igiye gukina Irushanwa rya CANA ZONE 3 Swimming Championship

Ikipe y’Igihugu y’Umukino wo Koga irabarizwa muri Tanzania aho igiye gukina Irushanwa rya CANA ZONE 3 Swimming Championship

Editorial 17 Nov 2022
Chris Froome watwaye Tour de France enye, yageze mu Rwanda ari kumwe n’ikipe ye ya Israel–Premier Tech

Chris Froome watwaye Tour de France enye, yageze mu Rwanda ari kumwe n’ikipe ye ya Israel–Premier Tech

Editorial 16 Feb 2023
Sunrise FC yahaye amasezerano abakinnyi 6 barimo Mukokotya watsinze ibitego byinshi muri Mukura VS

Sunrise FC yahaye amasezerano abakinnyi 6 barimo Mukokotya watsinze ibitego byinshi muri Mukura VS

Editorial 29 Jun 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Opening Remarks by President Kagame at the Broadband Commission Meeting New York
POLITIKI

Opening Remarks by President Kagame at the Broadband Commission Meeting New York

Editorial 19 Sep 2016
Ko uriye umusaza aruka imvi, ibigarasha byariye umwana “Djibril” byo bizaruka iki?
Amakuru

Ko uriye umusaza aruka imvi, ibigarasha byariye umwana “Djibril” byo bizaruka iki?

Editorial 17 Sep 2024
Urubyiruko rwo mu karere ka Gakenke rwigishijwe ku gukumira no kwirinda ibyaha
Mu Mahanga

Urubyiruko rwo mu karere ka Gakenke rwigishijwe ku gukumira no kwirinda ibyaha

Editorial 03 Jan 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru