• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»FERWAFA yahagaritse abasifuzi gutagaragara ibyumweru bitanu undi iby’umweru bine kubera imyitwarire yo ku mukino Bugesera FC na AS Muhanga

FERWAFA yahagaritse abasifuzi gutagaragara ibyumweru bitanu undi iby’umweru bine kubera imyitwarire yo ku mukino Bugesera FC na AS Muhanga

Editorial 29 Oct 2025 Amakuru, IMIKINO

Komisiyo ishinzwe imisifurire muri FERWAFA yasohoye imyanzuro y’ubusesenguzi bw’umukino w’umunsi wa 5 wa Rwanda Premier League wahuje Bugesera FC na AS Muhanga, wabereye kuri Stade ya Bugesera ku wa 25 Ukwakira 2025.

Nyuma yo gusuzuma raporo y’umukomiseri w’umukino ndetse n’amashusho yawo, komisiyo yagaragaje amakosa yakozwe n’abasifuzi ndetse inafata imyanzuro ijyanye n’amategeko.


Ku munota wa 20, Hategekimana Bonheur (umunyezamu wa AS Muhanga) yarenze urubuga rw’amahina agakorera umupira n’amaboko yombi.

Iri kosa ryo guhagarika amahirwe y’igitego (“denying an obvious goal-scoring opportunity” – DOGSO) ryagombaga gutangwaho ikarita itukura no guha Bugesera FC free kick itaziguye.

Ariko abasifuzi baretse umukino urakomeza, ntibatanga icyo gihano. Komisiyo yemeje ko abasifuzi bakoze amakosa muri iki gice.

Ku munota wa 45+1, komisiyo yasanze umusifuzi yarakosheje ubwo umunyezamu yakiniraga hanze y’urubuga rw’amahina, ibintu byari bikwiye guhagarika umukino no gutanga igihano nk’uko amategeko abiteganya. N’ubu, abasifuzi ntibabikoze uko bikwiye.

Nyuma yo gusesengura ibyo byose, komisiyo yemeje ibi bikurikira:

• Kwizera Olivier, wari umusifuzi mukuru, yasanzwe yarakoze amakosa agaragara muri uwo mukino, yahagaritswe iby’umweru bitanu nk’uko amategeko abiteganya.

• Mbonigena Seraphin, wari umusifuzi wo ku ruhande, na we yasanzwe yakoze ikosa ryo kudafasha mugenzi we kumenya ko umunyezamu yari hanze y’urubuga rw’amahina. Yahagaritswe iby’umweru ine.

Naho kuyindi mikino yo FERWAFA yatangaje ko komisiyo yasanze ntamakosa yabayemo.



2025-10-29
Editorial

IZINDI NKURU

Kwinjira ku mukino wa Kiyovu SC na Rayon Sports ni ibihumbi 50 Frw mu myanya y’icyubahiro n’amafaranga ibihumbi bitanu ahasanzwe

Kwinjira ku mukino wa Kiyovu SC na Rayon Sports ni ibihumbi 50 Frw mu myanya y’icyubahiro n’amafaranga ibihumbi bitanu ahasanzwe

Editorial 09 Nov 2022
I Rubaya na Ngungu, isosi y’Abarundi yaguyemo inshishi.

I Rubaya na Ngungu, isosi y’Abarundi yaguyemo inshishi.

Editorial 02 May 2024
Hasojwe amahugurwa k’umukino mushya wa Teqball, Biha intego yo kuba icyitegererezo muri Afurika

Hasojwe amahugurwa k’umukino mushya wa Teqball, Biha intego yo kuba icyitegererezo muri Afurika

Editorial 19 Nov 2024
Gen Emmy Ruvusha niwe muyobozi mushya w’ingabo za RDF ziri muri Mozambique

Gen Emmy Ruvusha niwe muyobozi mushya w’ingabo za RDF ziri muri Mozambique

Editorial 21 Aug 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kagame yanenze  uburyo Abayobozi bahugiye mu matelefoni ntibaganire ubwo berekezaga mu Mwiherero
Mu Rwanda

Kagame yanenze uburyo Abayobozi bahugiye mu matelefoni ntibaganire ubwo berekezaga mu Mwiherero

Editorial 01 Mar 2017
Indi mitungo y’abo kwa Rwigara igiye gutezwa cyamunara
INKURU NYAMUKURU

Indi mitungo y’abo kwa Rwigara igiye gutezwa cyamunara

Editorial 05 Jun 2018
Habonetse umwana uvuga ko ari uwa Fred Rwigema usaba Museveni imitungo ya Se
INKURU NYAMUKURU

Habonetse umwana uvuga ko ari uwa Fred Rwigema usaba Museveni imitungo ya Se

Editorial 19 Oct 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru