• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»FERWAFA yatangaje uko amakipe azahura mu ijonjora rya mbere ry’igikombe cy’Amahoro 2022

FERWAFA yatangaje uko amakipe azahura mu ijonjora rya mbere ry’igikombe cy’Amahoro 2022

Editorial 08 Mar 2022 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Kuri uyu wa mbere tariki 07/03/2022 Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryasohoye ingengabihe y’imikino y’igikombe cy’amahoro y’umwaka wa 2022 izatangira tariki 16/03/2022.

Amakipe 25 arimo 16 yo mu kiciro cya mbere n’amakipe 9 yo mu kiciro cya kabiri mu Bagabo niyo yiyandikishije kugira ngo yitabire igikombe cy’uyu mwaka wa 2022.

Imikino ibanza y’ijonjora ry’ibanze iteganyijwe gutangira tariki 16/03/2022 igakinwa n’amakipe 18 afite amanota make hagendewe ku buryo amakipe yitwaye mu mikino y’igikombe cy’Amahoro mu myaka ibiri irushanwa riheruka gukinwa muri 2018 na 2019 naho amakipe 7 ya mbere yo ntazakina ijonjora ry’ibanze. ayo makipe yabonetse hifashishijwe uburyo bwo gutanga amanota bitewe naho ikipe yagarukiye mu irushawa rya 2018 na 2019 mu buryo bukurikira:

– Iyageze ku mukino wa nyuma: 8pts
– iyatwaye umwanya wa 3: 7pts
– Iyageze muri 1/2: 6pts
– Iyageze muri 1/4: 4pts
– Iyageze muri 1/8: 2pts

Amakipe 7 ya mbere ku rutonde atazakina ijonjora ry’ibanze ni: RAYON SPORTS FC, AS KIGALI, MUKURA VS&L, SC KIYOVU, APR FC, POLICE FC na SUNRISE FC.

Uko amakipe azahura mu ijonjora ry’ibanze (Imikino ibanza):

Ku wa gatatu, 16/03/2022:

UR FC vs BUGESERA FC (KAMENA STADIUM, 15 :00)
RUTSIRO FC vs ETINCELLES FC (UMUGANDA STADIUM, 15 :00)
LA JEUNESSE FC vs ESPOIR FC(MUMENA STADIUM, 15 :00)
IMPEESA FC vs AMAGAJU FC (CAMP KIGALI, 15 :00)
NYANZA FC vs MARINE FC (NYANZA STADIUM, 15 :00)
INTERFORCE FC vs ETOILE DE L’EST FC (IPRC STADIUM, 15:00)

Ku wa Kane, 17/03/2022:

HEROES FC vs GASOGI UNITED (BUGESERA STADIUM, 15 :00)
GORILLA FC vs GICUMBI FC (KIGALI STADIUM, 15:00)
MUSANZE FC vs INTARE FC (UBWOROHERANE STADIUM, 15:00)

Imikino yo kwishyura y’ijonjora ry’ibanze iteganyijwe tariki 30 na 31 Werurwe 2022. Mu makipe 9 azakomeza mu ijonjora ry’ibanze hazavanwamo imwe yitwaye neza hashingiwe ku biteganywa n’amabwiriza agenga irushanwa ishyirwe mu gakangara k’amakipe 7 atarakinnye ijonjora ry’ibanze hanyuma andi makipe 8 atombore uko azahura nayo atarakinnye ijonjora rya mbere.

Hiyongereyeho iyo yitwaye neza(best team) mu mikino ya 1/8. Uko amakipe azahura kuva mu mikino ya 1/4 biteganyijwe mu ngingo ya 12 y’amabwiriza agenga irushanwa ari ku rubuga rwa FERWAFA.

Ikipe yegukanye igikombe cy’Amahoro niyo ihagararira igihugu mu mikino nyafurika ya CAF Confedration Cup. Mu gihe hari ikipe yegukanye igikombe cya shampiyona n’igikombe cy’amahoro ikipe yagarukiye ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’amahoro niyo ihagararira igihugu mu mikino ya CAF Confederation Cup.

Ingengabihe y’Igikombe cy’Amahoro cya 2022:

1/8 cy’irangiza: Tariki 4 na 19 Mata 2022
1/4 cy’irangiza: Tariki 26 Mata na 4 Gicurasi 2022
1/2 cy’irangiza: Tariki 11 na 18 Gicurasi 2022
Umwanya wa 3: Tariki 17 Kamena 2022
Umukino wa nyuma: Tariki 18 Kamena 2022.

2022-03-08
Editorial

IZINDI NKURU

Abanyarwenya Siriki na Souké bari  mu Rwanda

Abanyarwenya Siriki na Souké bari mu Rwanda

Editorial 12 Jun 2017
Ukuri ku ruhare rwa Perezida Mitterand n’akazu ke muri Jenoside byashyizwe hanze na Komisiyo Duclert

Ukuri ku ruhare rwa Perezida Mitterand n’akazu ke muri Jenoside byashyizwe hanze na Komisiyo Duclert

Editorial 27 Mar 2021
Rweru ntabwo ari irimbi ry’u Rwanda – Minisitiri Sezibera

Rweru ntabwo ari irimbi ry’u Rwanda – Minisitiri Sezibera

Editorial 06 Mar 2019
Meddy yatunguwe n’umwana wamusabye kutamusiga mu gitaramo cya Airtel Muzika i Rubavu

Meddy yatunguwe n’umwana wamusabye kutamusiga mu gitaramo cya Airtel Muzika i Rubavu

Editorial 22 Oct 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Nkurunziza akomeje guhamagarira abayobozi muri leta ye kwikoma u Rwanda
INKURU NYAMUKURU

Nkurunziza akomeje guhamagarira abayobozi muri leta ye kwikoma u Rwanda

Editorial 13 Dec 2018
Gucika ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, kuba waragize uruhare mu kuyihagarika, warangiza ukifatanya nabayiteguye bakanayishyira mu bikorwa, ni ugutatira igihango kandi gihana kihanukiriye
Amakuru

Gucika ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, kuba waragize uruhare mu kuyihagarika, warangiza ukifatanya nabayiteguye bakanayishyira mu bikorwa, ni ugutatira igihango kandi gihana kihanukiriye

Editorial 06 Apr 2021
Uganda : CMI yashimuse undi munyarwanda
INKURU NYAMUKURU

Uganda : CMI yashimuse undi munyarwanda

Editorial 11 Jan 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru