Ishyirahamwe ry’umukino w’umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA ryatangaje ko izatangaza mu gihe cya vuba umwanzuro w’umukino ubanza wa ½ cy’Igikombe cy’Amahoro wahuzaga Mukura na Rayon Sports wasubitse utarangiye kubera ikibazo cy’amatara yo kuri Stade ya Huye.
Ibi bije nyuma yaho kuri uyu wa Kabiri hakinwe umukino ubanza wa 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro yari yakiriyemo Rayon Sports ugasubikwa kubera ikibazo cy’amatara.
Mu ntangiriro z’uyu mukino wayombaga gutangira saa kumi n’imwe waje gukererwaho iminota 27, aho utangiriye nawo ntabwo wamaze umwanya kuko hacanwe amatara ariko urumuri ntirwaba uruhagije ngo umukino ukomeze.
Muri uwo mwanya, Komiseri w’umukino, Hakizimana Louis n’abasifuzi, bakoze inama yanahise ifatirwamo umwanzuro ko usubitswe.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye, bubinyujije ku mbuga nkoranyambaga zako bwagoze buti ”Isesengura ryakozwe ryagaragaje ko ikibazo cyatewe n’icyuma bita “𝙘𝙖𝙥𝙖𝙘𝙞𝙩𝙤𝙧” y’itara rimwe muri 4 acanira Stade yangiritse.”
Ingingo ya 38.3 mu mategeko agenga amarushanwa ya FERWAFA, ivuga ko iyo umukino uhagaze kubera umwijima uturutse ku kibazo cy’ibura ry’amashanyarazi, umusifuzi atagereza iminota 45.
Mu ngingo ya 38.4 havuga ko iyo ibyo bibaye, amakipe yombi yahuriye ku kibuga adafiteho ububasha, bifatwa nk’impamvu zikomeye zishobora gusubika umukino.
Mu gitondo cya none, FERWAFA yatangaje ko raporo ku kibazo cy’amatara ya Stade Huye yazimye mu mukino wa ½ cy’Igikombe cy’Amahoro Mukura VS yakiriye Rayon Sports kuri uyu wa Kabiri, yamaze gushyikirizwa komisiyo ishinzwe amarushanwa kugira ngo ibyigeho, hafatwe umwanzuro uzatangazwa vuba.
Mu wundi mukino waraye ubaye wa 1/2, ikipe ya Police FC yanganyije na APR FC igitego kimwe kuri kimwe, mu mukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium.
Ku ruhande rwa APR FC yatsindiwe na Ruboneka Bosco, ku gitego yatsinze kuri penaliti naho ku ruhande rwa Police yo yatsindiwe na Chukuma Odili.
Biteganyijwe ko imikino yo kwishyura izakinwa mu cyumweru gitaha, kuwa kabiri ndetse no kuwa Gatatu.