• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Finland : Bazaramba Francois ufungiye Jenoside yahawe uruhushya rwo gusohoka muri prison kujya kwishimana n’umugore

Finland : Bazaramba Francois ufungiye Jenoside yahawe uruhushya rwo gusohoka muri prison kujya kwishimana n’umugore

Editorial 20 Sep 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, ITOHOZA, POLITIKI

Nyuma y’imyaka ine yihisha ubutabera, Bazaramba Francois wafatiwe muri Finland mu mwaka wa 2007 ashinjwa kugira uruhare muri Genocide yakorewe abatutsi 1994, nyuma inkiko zimuhamya icyaha muri 2012.

Urukiko rukuru n’urukiko rw’ubujurire byamuhamije kuba yarishe abatutsi 8.000 mucyahoze kitwa Komine Nyakizu mubice bya Birambo, Cyahinda, Rushunguriro, Maraba na Kibangu, ubu hakaba ari mukarere ka Nyaruguru.

Urukiko kandi rwamuhamije uruhare rwe rwo kuyobora ibitero byahigaga Abatutsi ndetse no gutwika amazu atagira ingano mubitero yayoboraga by’impunzi z’abarundi zari munkambi ya Nyakizu aho yari umukuru w’iyo nkambi. Mukwezi kwa mbere k’uyu mwaka izo nkiko nyine ziherutse kumuhakanira gufungurwa byagateganyo nk’uko bisanzwe muri ibyo bihugu nyuma y’imyaka 12 muri gereza.

Amakuru ashyushye rero ni uko Bazaramba azakoresha umunsi mukuru wo kwizihiza yubile y’imyaka 45 amaze ashakanya n’umugore we Kamuhanda Immaculée.Uyu mugore we utuye mumugi wa Porvoo muri kilometero 30 uvuye i Helsinki umurwa mukuru wa Finland, amaze igihe atumira abantu muri uwo munsi mukuru wo kwerekana ibirori azaba yaberewemo n’umugabo we bikaba bizaba kuwa 6 tariki ya 20 Nzeli 2019 saa kumi kuri address Tulliportinkatu 4, 06100 Porvoo.

Abacitse ku icumu bati :”Twe nk’abacikacumu ibi ni ukutwica ubwa kabiri, kumva ngo umuntu yahawe uruhushya rwo gusohoka muri prison ajya kwishimana n’umugore we imyaka 45 bamaze babanye mugihe yishe abacu twari dukunze tutazongera kubona, ngo natwe tube twagirana ibyo byishimo tubyereke abana n’abavandimwe. Ibi ni agashinyaguro rwose”.

Si ibyo gusa kuko ngo na Nkuranyabahizi Eugene umaze igihe akurikiranywe n’inkiko zo muri Norway kubera icyaha cya Genocide ari mwisengeneza w’umugore we (umuhungu wa musaza wa Kamuhanda Immaculée) kandi nawe akazaba ngo yabonye konji yo gusohoka muburoko akaza kwifatanya mubyishimo na nyirasenge.

Hari kandi na mukuru wa Eugene Nkuranyabahizi utuye mu Buholande witwa Jean Bosco Rukundo nawe ukurikiranyweho icyaha cya Genocide n’inkiko z’u Buholande , aya makuru avuga ko azaba yitabiriye ibyo birori ari nawe uzabiyobora afatanije n’umuhungu w’imfura wa Bazaramba na Kamuhanda nawe witwa Bazaramba Franco utuye mu Bubiligi nawe inkiko zo mu Bubiligi zatangiye gukoraho iperereza.

Kamuhanda kandi afite murumuna we witwa Speciosa Ziherambere, umugore wa Pasteur Ziherambere Eleazar nawe wari washyiriweho impapuro zo kumuta muri yombi na Interpol kubera uruhare ashinjwa muri Genocide yakorewe abatutsi i Butare mumugi aho yayoboroga itorero ry’ababatista; ubu bakaba bihishe ubutabera muri Amerika aho baba.

Rwose kumva abantu basize baduhekuye bakaba barakatiwe cyangwa bakurikiranywe n’ubutabera bw’ibihugu bagiye kwihishamo, babasha kwihuriza muri Finland ngo bari muri Jubile y’ibyishimo ngo bamaze bahuje urugwiro,  ni agahomamunwa.

Ikindi kandi twamenyeko ngo nyuma yo kumwangira gufungurwa n’ubundi ngo yemerewe gutaha murugo iwe rimwe mukwezi week-end yanyuma y’ukwezi aho agera murugo kuwa 3 akazasubira kuri prison kucyumweru.

2019-09-20
Editorial

IZINDI NKURU

Ni iki  cyatumye Perezida wa Centrafrica uherutse mu Rwanda yasubiranyeyo abakomando 40 atari yazanye

Ni iki cyatumye Perezida wa Centrafrica uherutse mu Rwanda yasubiranyeyo abakomando 40 atari yazanye

Editorial 29 Aug 2017
Umuratwa Assumpta ukataje mu bukangurambaga bw’Ishakwe rya Rudasingwa ni muntu ki? 

Umuratwa Assumpta ukataje mu bukangurambaga bw’Ishakwe rya Rudasingwa ni muntu ki? 

Editorial 03 Jul 2019
Kayumba Rugema uzwi ku izina rya Gafirifiri wigamba ibitero by’iterabwoba mbere yuko biba ni muntu ki? Sobanukirwa naho ahuriye nibyo bikorwa

Kayumba Rugema uzwi ku izina rya Gafirifiri wigamba ibitero by’iterabwoba mbere yuko biba ni muntu ki? Sobanukirwa naho ahuriye nibyo bikorwa

Editorial 28 Jun 2020
France 24 yongeye kotswa igitutu kubera ifoto y’abasirikare b’u Rwanda

France 24 yongeye kotswa igitutu kubera ifoto y’abasirikare b’u Rwanda

Editorial 13 Sep 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Denmark: Twagirayezu uregwa Jenoside araburana ku koherezwa mu Rwanda
Mu Mahanga

Denmark: Twagirayezu uregwa Jenoside araburana ku koherezwa mu Rwanda

Editorial 08 Jan 2018
Iki noneho si ikinyoma, ni ikinamico. Nyuma y’iminsi isaga 300 ageze mu Rwanda, abo kwa Rusesabagina badukanye amatakirangoyi ko ngo yakorewe iyicarubozo!
Amakuru

Iki noneho si ikinyoma, ni ikinamico. Nyuma y’iminsi isaga 300 ageze mu Rwanda, abo kwa Rusesabagina badukanye amatakirangoyi ko ngo yakorewe iyicarubozo!

Editorial 31 May 2021
Ni igihe cyiza cya Afurika cyo gukosora amakosa menshi yakozwe- Perezida Kagame
POLITIKI

Ni igihe cyiza cya Afurika cyo gukosora amakosa menshi yakozwe- Perezida Kagame

Editorial 14 Jun 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru