Nyuma y’imyaka ine yihisha ubutabera, Bazaramba Francois wafatiwe muri Finland mu mwaka wa 2007 ashinjwa kugira uruhare muri Genocide yakorewe abatutsi 1994, nyuma inkiko zimuhamya icyaha muri 2012.
Urukiko rukuru n’urukiko rw’ubujurire byamuhamije kuba yarishe abatutsi 8.000 mucyahoze kitwa Komine Nyakizu mubice bya Birambo, Cyahinda, Rushunguriro, Maraba na Kibangu, ubu hakaba ari mukarere ka Nyaruguru.
Urukiko kandi rwamuhamije uruhare rwe rwo kuyobora ibitero byahigaga Abatutsi ndetse no gutwika amazu atagira ingano mubitero yayoboraga by’impunzi z’abarundi zari munkambi ya Nyakizu aho yari umukuru w’iyo nkambi. Mukwezi kwa mbere k’uyu mwaka izo nkiko nyine ziherutse kumuhakanira gufungurwa byagateganyo nk’uko bisanzwe muri ibyo bihugu nyuma y’imyaka 12 muri gereza.
Amakuru ashyushye rero ni uko Bazaramba azakoresha umunsi mukuru wo kwizihiza yubile y’imyaka 45 amaze ashakanya n’umugore we Kamuhanda Immaculée.Uyu mugore we utuye mumugi wa Porvoo muri kilometero 30 uvuye i Helsinki umurwa mukuru wa Finland, amaze igihe atumira abantu muri uwo munsi mukuru wo kwerekana ibirori azaba yaberewemo n’umugabo we bikaba bizaba kuwa 6 tariki ya 20 Nzeli 2019 saa kumi kuri address Tulliportinkatu 4, 06100 Porvoo.
Abacitse ku icumu bati :”Twe nk’abacikacumu ibi ni ukutwica ubwa kabiri, kumva ngo umuntu yahawe uruhushya rwo gusohoka muri prison ajya kwishimana n’umugore we imyaka 45 bamaze babanye mugihe yishe abacu twari dukunze tutazongera kubona, ngo natwe tube twagirana ibyo byishimo tubyereke abana n’abavandimwe. Ibi ni agashinyaguro rwose”.
Si ibyo gusa kuko ngo na Nkuranyabahizi Eugene umaze igihe akurikiranywe n’inkiko zo muri Norway kubera icyaha cya Genocide ari mwisengeneza w’umugore we (umuhungu wa musaza wa Kamuhanda Immaculée) kandi nawe akazaba ngo yabonye konji yo gusohoka muburoko akaza kwifatanya mubyishimo na nyirasenge.
Hari kandi na mukuru wa Eugene Nkuranyabahizi utuye mu Buholande witwa Jean Bosco Rukundo nawe ukurikiranyweho icyaha cya Genocide n’inkiko z’u Buholande , aya makuru avuga ko azaba yitabiriye ibyo birori ari nawe uzabiyobora afatanije n’umuhungu w’imfura wa Bazaramba na Kamuhanda nawe witwa Bazaramba Franco utuye mu Bubiligi nawe inkiko zo mu Bubiligi zatangiye gukoraho iperereza.
Kamuhanda kandi afite murumuna we witwa Speciosa Ziherambere, umugore wa Pasteur Ziherambere Eleazar nawe wari washyiriweho impapuro zo kumuta muri yombi na Interpol kubera uruhare ashinjwa muri Genocide yakorewe abatutsi i Butare mumugi aho yayoboroga itorero ry’ababatista; ubu bakaba bihishe ubutabera muri Amerika aho baba.
Rwose kumva abantu basize baduhekuye bakaba barakatiwe cyangwa bakurikiranywe n’ubutabera bw’ibihugu bagiye kwihishamo, babasha kwihuriza muri Finland ngo bari muri Jubile y’ibyishimo ngo bamaze bahuje urugwiro, ni agahomamunwa.
Ikindi kandi twamenyeko ngo nyuma yo kumwangira gufungurwa n’ubundi ngo yemerewe gutaha murugo iwe rimwe mukwezi week-end yanyuma y’ukwezi aho agera murugo kuwa 3 akazasubira kuri prison kucyumweru.