Dr. Frank Habineza wari wiyamamarije kuyobora u Rwanda akagira amajwi angana na 0.45% yavuze ko akurikije ibyavuye mu ibarura ry’amajwi ry’agateganyo bigaragara ko Kagame yatsinze amatora ariko ko ibyavuyemo bitamushimishije.
Mu majwi y’ibanze angana na 80 % yabaruwe ejo nyuma y’amatora, ku rwego rw’igihugu, Paul Kagame yagize 98,66% mu Mpayimana Philippe amaze kugira 0.72% naho Habineza Frank akagira 0.45%.
Mu Kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa 5 Kanama 2017 avuga ku byavuye mu matora by’agateganyo, Habineza yavuze ko we n’ishyaka Democratic Green Party of Rwanda bishyimiye ibyarivuyemo nubwo ataribyo bari biteze.
Yagize ati “Nejejwe no gushimira abanyarwanda bose bantoye, mwangaragarije urukundo mbese mwakunze manifesto yacu mwemeraga nkuko natwe twayemeraga ko hari ibigomba guhinduka mu Rwanda.”
Yongeye ati “Ibyatangajwe nijoro mwabibonye. Ntabwo byadushimishije nkuko twari tubyizeye ariko kubera ko twemera demokarasi, turifuza gushimira umukandida wa FPR Inkotanyi ku ntsinzi yabonye kandi tumwifurije ihirwe.”
Habineza yasobanuye ko yari yiteze ko azabona amajwi ari hagati ya 65% na 70 % kubera imbaraga nyinshi bakoresheje biyamamaza, gusa yavuze ko yemera ko mu matora bibaho, habaho utsinda n’utsindwa.
Yagize ati “Ibyo twabonye sibyo twari twiteze ariko mu matora bibaho. Bimeze nk’umupira habaho utsinda n’utsindwa. Nkuko tubivuze, ntitwishimiye ibyavuyemo ariko uwatsinze turamwifuzira intsinzi.”
Yakomeje ashimira kongere y’ishyaka rye ryamutumye kurihagararira, komisiyo y’igihugu y’amatora, umuryango we, abanyarwanda, abarwanashyaka ndetse n’ikipe yamufashije mu kwiyamamaza.
Komisiyo y’igihugu y’amatora igitangaza by’agategenyo ibyavuye mu matora, Mpayimana Philippe yahise yemera ko yatsinzwe ashimira Kagame na FPR.
Yagize ati “Banyarwanda nshuti mwanshyigikiye by’umwihariko n’Abanyarwanda mwese, biragaragara ko amatora uyatsinze ari Umuryango RPF na Nyakubahwa Paul Kagame. Ndamushimira cyane kandi ndashima amahitamo y’Abanyarwanda.”
Kagame Paul wahagarariye FPR Inkotanyi mu matora na we yashimiye abo bari bahanganye, aho yagize ati “Nashimiye abayobozi, nashimiye, abayoboke namwe mwese FPR Inkotanyi. Aba kabiri nkurikijeho ni abandi Banyarwanda bose nabo twafatanyije. Ari imitwe ya politiki yindi umunani, izwi twavuze, twamamaje hamwe, ndabashimiye cyane ndetse nshimiye n’abandi bagiye muri iki gikorwa cy’aya matora amashyaka abiri n’abayoboke bayo na bo ndabashimiye ko bagerageje.”
Frank Habineza mu Kiganiro yagiranye n’Itangazamakuru