Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yabwiye abayobozi barangwa n’imikorere mibi kwitegura ibyemezo bikomeye bagiye kujya bafatirwa.
Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu ubwo yasozaga umwiherero wa 17 wari uhurije hamwe abayobozi basaga 400 bo mu nzego za leta n’abikorera mu Kigo cya cy’Imyitozo cya Gisirikare cya Gabiro.
Uyu mwiherero wamaze iminsi ine, wibanze cyane cyane ku cyerekezo 2050, hanareberwa hamwe uruhare rwa buri rwego mu kugira ngo icyo cyerekezo kigerweho.
Ni umwiherero kandi wanaganiriwemo ku iterambere ry’inzego z’uburezi n’ubuzima, nka zimwe mu nkingi za mwamba mu gutuma icyerekezo igihugu cyihaye kigerwaho.
Hanaganiriwe kandi ku kubaka u Rwanda rutarangwamo ruswa, kimwe no kurebera hamwe aho u Rwanda ruhagaze mu bijyanye na politiki mpuzamahanga.
Mu ijambo riwusoza, Perezida Kagame yatanze integuza ku bayobozi barangwa n’imikorere mibi ko hari ibyemezo bikomeye bagiye kujya bafatirwa.
Perezida Kagame yashimangiye ko u Rwanda rutagomba kwigereranya n’aho ibintu bitagenda neza, avuga ko biteye impungenge kubona abantu bananirwa gukora ibyo bafitiye ubumenyi n’ubushobozi.
Ashingiye ku mpinduka zabaye mu gihugu mu myaka mike ishize, Perezida Kagame yavuze ko hatabayeho gukoresha nabi umutungo w’igihugu iterambere ryaba rigeze ku rwego rurenze urwo ririho ubu.
Perezida Kagame yavuze ku burezi ndetse n’indwara ya bwaki, avuga ko aho kubabazwa n’abagaragaje ko ibintu bitameze neza, abantu bakwiye gushyira ingufu mu kubikemura.
Uyu mwiherero wabaye hashize iminsi mike batatu mu bagize Guverinoma beguye, abo ni; uwari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi Mategeko, Evode Uwizeyimana, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Dr Isaac Munyakazi na Minisitiri w’Ubuzima, Dr Diane Gashumba.
Ubwo yawutangizaga, Perezida Kagame yavuze ko “iyo umwiherero tuwutangira ku wa Kabiri, haba havuyemo abandi nka batatu”.
Yavuze ko benshi mu bayobozi, ibyo badakora neza, impamvu ishingiye ku mico mibi “iri mu bantu benshi”.
Perezida Kagame yavuze ko muri iki gihe ashaka guhangana n’ibibazo nk’ibi, ko abayobozi badakwiye kwangiza ibintu bya rubanda.
Yavuze ko abayobozi badakwiye gutegereza gukora amakosa ngo begure cyangwa se ngo birukanwe, ahubwo ko bakwiye kuba intwari bakagaragaza ko inshingano zibananiye, ko bashaka kujya gukora ibikorwa byabo bwite.