• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Gabiro : Perezida Kagame yaburiye abayobozi barangwa n’imikorere mibi kwitegura ibyemezo bikarishye

Gabiro : Perezida Kagame yaburiye abayobozi barangwa n’imikorere mibi kwitegura ibyemezo bikarishye

Editorial 20 Feb 2020 INKURU NYAMUKURU

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yabwiye abayobozi barangwa n’imikorere mibi kwitegura ibyemezo bikomeye bagiye kujya bafatirwa.

Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu ubwo yasozaga umwiherero wa 17 wari uhurije hamwe abayobozi basaga 400 bo mu nzego za leta n’abikorera mu Kigo cya cy’Imyitozo cya Gisirikare cya Gabiro.

Uyu mwiherero wamaze iminsi ine, wibanze cyane cyane ku cyerekezo 2050, hanareberwa hamwe uruhare rwa buri rwego mu kugira ngo icyo cyerekezo kigerweho.

Ni umwiherero kandi wanaganiriwemo ku iterambere ry’inzego z’uburezi n’ubuzima, nka zimwe mu nkingi za mwamba mu gutuma icyerekezo igihugu cyihaye kigerwaho.

Hanaganiriwe kandi ku kubaka u Rwanda rutarangwamo ruswa, kimwe no kurebera hamwe aho u Rwanda ruhagaze mu bijyanye na politiki mpuzamahanga.

Mu ijambo riwusoza, Perezida Kagame yatanze integuza ku bayobozi barangwa n’imikorere mibi ko hari ibyemezo bikomeye bagiye kujya bafatirwa.

Perezida Kagame yashimangiye ko u Rwanda rutagomba kwigereranya n’aho ibintu bitagenda neza, avuga ko biteye impungenge kubona abantu bananirwa gukora ibyo bafitiye ubumenyi n’ubushobozi.

Ashingiye ku mpinduka zabaye mu gihugu mu myaka mike ishize, Perezida Kagame yavuze ko hatabayeho gukoresha nabi umutungo w’igihugu iterambere ryaba rigeze ku rwego rurenze urwo ririho ubu.

Perezida Kagame yavuze ku burezi ndetse n’indwara ya bwaki, avuga ko aho kubabazwa n’abagaragaje ko ibintu bitameze neza, abantu bakwiye gushyira ingufu mu kubikemura.

Uyu mwiherero wabaye hashize iminsi mike batatu mu bagize Guverinoma beguye, abo ni; uwari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi Mategeko, Evode Uwizeyimana, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Dr Isaac Munyakazi na Minisitiri w’Ubuzima, Dr Diane Gashumba.

Ubwo yawutangizaga, Perezida Kagame yavuze ko “iyo umwiherero tuwutangira ku wa Kabiri, haba havuyemo abandi nka batatu”.

Yavuze ko benshi mu bayobozi, ibyo badakora neza, impamvu ishingiye ku mico mibi “iri mu bantu benshi”.

Perezida Kagame yavuze ko muri iki gihe ashaka guhangana n’ibibazo nk’ibi, ko abayobozi badakwiye kwangiza ibintu bya rubanda.

Yavuze ko abayobozi badakwiye gutegereza gukora amakosa ngo begure cyangwa se ngo birukanwe, ahubwo ko bakwiye kuba intwari bakagaragaza ko inshingano zibananiye, ko bashaka kujya gukora ibikorwa byabo bwite.

Abayobozi bagera kuri 400 bari bamaze iminsi ine mu mwiherero i Gabiro
2020-02-20
Editorial

IZINDI NKURU

Impuguke za Loni zashyize hanze amayeri Tshisekedi yifashishije ngo FDLR ye idahungabana

Impuguke za Loni zashyize hanze amayeri Tshisekedi yifashishije ngo FDLR ye idahungabana

Editorial 09 Jan 2025
Canada: Perezida Kagame yitabiriye Inama y’ibihugu bikize ku isi

Canada: Perezida Kagame yitabiriye Inama y’ibihugu bikize ku isi

Editorial 08 Jun 2018
U Burundi buragana he ?  Urutonde rw’abantu 17 bashakishwa n’ubutabera kubera iyicwa rya Ndadaye

U Burundi buragana he ? Urutonde rw’abantu 17 bashakishwa n’ubutabera kubera iyicwa rya Ndadaye

Editorial 01 Dec 2018
Igisirikare cya Uganda kirashinjwa gukorera iyicarubozo Bobi Wine

Igisirikare cya Uganda kirashinjwa gukorera iyicarubozo Bobi Wine

Editorial 17 Aug 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Burundi: Haribazwa niba abagize ihuriro CNARED bahunze bagiye gutaha
Mu Mahanga

Burundi: Haribazwa niba abagize ihuriro CNARED bahunze bagiye gutaha

Editorial 08 Oct 2019
Israel: Urukiko rwahagaritse umugambi wa leta wo kwirukana abimukira bakomoka muri Afurika
HIRYA NO HINO

Israel: Urukiko rwahagaritse umugambi wa leta wo kwirukana abimukira bakomoka muri Afurika

Editorial 16 Mar 2018
[ VIDEO ] Walk to Remember|#Kwibuka23| Kigali, 7 April 2017
Mu Rwanda

[ VIDEO ] Walk to Remember|#Kwibuka23| Kigali, 7 April 2017

Editorial 08 Apr 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru