Umukandida wa RPF/Inkotanyi Paul Kagame yiyamamarije no mu Karere ka Gakenke kagizwe n’abaturage 345 487 ni ukuvuga ko gafite ubucucike 470.7pop/km, kagizwe n’imirenge 19, utugari 97 n’imidugudu 617.
Abaturage bitabiriye igikorwa cyo kwiyamamaza Paul Kagame barengaga ibihumbi 200 baturutse mu mirenge 19 igize ako karere, iyi mbaga bazinduwe no kuzana kubakira kandi babifuriza itsinzi ku mwanya wa Perezida wa Repubulika kuri iki kibuga cya Nemba mu Karere ka Gakenke.
Umusangizawamagambo Marie Gorette Nirere yagize ati ‘‘Besamihigo ba Gakenke ducinye umudiho, dufite uburyo twinikiza umudiho mu karere kacu ka Gakenke’’.
Murebwayire Christine ati : Mukandinda wacu dukunda, atanze indamukanyo, 1998 Rusasa abacengezi baraje turajirajira, uraza uti : nimugaruke mbahe icyerrezo, twemeye turaza,05/2015,uti :muhumure mushyire umutima mu gitekereko, nta biza twagize dufite Paul kagame, twubatse 177 ibiraro, kaziba-Janja- Gacuba, umuhanda usobanutse, imihanda isobanutse myiza, muve mu manegeka.
Ubu dutuye neza, dufite ibisubizo, 19.5% amashanyarazi, izuba riduha amashanyarazi ubu turasobanutse, amazi turayafite nta kunywa base, dufite amazi aho nta wundi tubikesha Atari Paul ati ‘‘ndabakunda, ubu dufite 23 centre de sante 16 Poste de santé, dufite amashuri asobanutse, yaduhanduye amavunja bose babireba, twambara n’inkweto, kuko yaduhaye icyerekezo’’.
Abanyagakenke ubu turasobanutse, amaze kudusobautse, dufite za kwasiteri, ubu tujya kuri base, ubu tujya kuri base aho’’.Aka karere ni akarere keramo Kawa, inanasi, tubukesha chairman FPR/Inkotanyi, hasigaye hari kawa y’abagore dukirigita ifaranga ivuye mu ikawa,inganda 14 aho dufite uruganda, inanasi n’amatunda. Inganda 4 zitunganya inanasi, ubu dufite umunara aho tuboana televiziyo.Dore ibyo yatugejejeho, ‘‘mituelle, girinka, ubudehe, Vup’’.
Paul Kagame, umukandida wa FPR/Inkotanyi, ati : ba nyagakenke turi mu gikorwa kiganisha ku amatora ku italiki 04 Kanama 2017, impinduka, ibyo bikorwa bishingira ku ibintu bitandukanye twebwe dufite ubudasa bitandukanye n’ahandi hantu, aho tuvuye ni aho tugeze, ni inzira dushaka gukomeza, twebwe ntabwo tubeshya tuvuga ibyo dukora.
Ibyavuzwe ni byo nta gukabya, ibyo dusezeranya ni byo nta gukabya nta kubeshya, ntabwo twabasezeranya tutazakora, ibyo na byo n’impinduka, igihugu abantu bifuza kugera kuri byinshi, kera ntabyakorwaga, igihe kimwe muri politiki icyo gihe bagasezeranya abantu ntibabikore, imayaka ikaba 10.
Amashanyarazi 20% biracyari hasi, bivuye ku ubusa, ikiba cyatumye bivaho ruba ari urugero rw’ibishoboka kuko tugana 100%, bitwara igihe bitwara amikoro n’ubushake, iyo abantu bakorera hamwe bafite ubushake bahitamo ni uko babikora “nta ntambara yadutera ubwoba “.
Umutekano ni wose kandi tuzawongera, abantu ba Gakenke amateka murayazi amateka mabi turashaka kuyasiga inyuma, tugakomeza guteza imbere igihugu cyacu, indi mpinduka yazanywe na FPR ni ukumvisha ko mu gutera imbere ni bo ba mbere babyikora abandi batera inkunga, barafasha abo biheraho ni twebwe ubwacu.
Iyo myumvire yo kugira ikintu icyawe ukakirinda ni politiki nshya dukeneye, naho politiki iza ngo dore uko mugomba kuba muriho, dore ibikorwa bya politiki haba mu Rwanda no muri Afurika, aho turi ntabwo hadushimishije, abandi bagenera uko abandi babaho ntitwakagombye kuba nka bo.
Ibyo ni byo tugomba gushakira igisubizo, italiki 04 ukwezi kwa 08 icyo bivuze bibaze aho tuvuye hari iki turashaka iki, muri icyo gihe hazabaho kuvugurura ngo tugere aho abanyarwanda bashaka ni cyo bashaka kugeraho mu myaka 7 uhereye kuri iyo taliki.
Uwo muzaba mutora ntacyo yageraho atarikumwe namwe, hatari ubufatanye ntacyagerwaho, nta mutekano n’ubumwe bibashingiyeho, Atari ubushobozi, mu guhangana n’ibibazo ntacyashoboka.
Amateka ni ayacu muri Gakenke kimwe n’ahandi nta muntu ugomba gusigara inyuma, FPR yashyize imbere mu gufatanya n’abandi imitwe 8 yifatanyije na RPF kugira ngo amatora agende neza, hano hari amabendera atandukanye yose ntabwo ari aya FPR/Inkotanyi.
Dukomeze gutunganirwa, imihanda, amavuriro n’amashuri n’ikoranabuhanga bihangire imirimo, ibyo byaduteza imbere, tuzateza imbere uburinganire abagore n’abagabo n’abakobwa, kugira ngo twese tugendere hamwe.
Ibyo twamaze kubigira umuco wo kwiteza imbere mu buryo ubudasa bukomeza kuduha agaciro no kubana n’abandi mu mahoro ariko ija kurisha ihera ku rugo hanyuma dufatanye n’abandi nabo biyubake bivuye ku bufatanye na bo.
Abashimira ko baje ari benshi abashimira kwihangana, arifuza ko babikomeza, abijeje ko azagaruka, n’ubu yaje n’ubutaha azaza, dukomeze ibikorwa bibateza imbere, na njye ndabakeneye, FPR irabakeneye n’abandi banyarwanda bafite ibitekerezo binyuranye, amahirwe arangana n’utari muri FPR bose ibafatanya kimwe ” nta ntambara yantera ubwoba”, murakoze.
Abacuruzi batandukanye mu mujyi wa Kigali baherekeza Umukandida wa FPR-Inkotanyi Paul Kagame
Burasa Jean G.