Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Kane wasuye abaturage b’Akarere ka Gakenke, yavuze ko bitumvikana uburyo abayobozi batangira gukora, mu gihe agiye gusura utwo duce.
Umukuru w’igihugu avuga ko agiye guhagurukira abo bayobozi bahora mu mvugo zidashira, aho guha abaturage ibyabasezeranyijwe.
Ibi Perezida Kagame yabivugiye mu Murenge wa Nemba Akarere ka Gakenke, aho arimo gusura abaturage bakagize n’abo mu Ntara y’Amajyaraguru muri rusange.
Umukuru w’igihugu mu ijambo amaze kugeza kuri aba baturage barenga ibihumbi bitanu, yavuze ko ubwo yazaga yaciye ahantu, agasanga abaturage bavuga ko bamaze imyaka ine batarahabwa amafaranga y’ingurane kubera amashanyarazi yaciye aho bari batuye.
Perezida Kagame ubwe, yavuze ko yimenyeye iki kibazo ubwo yahageraga, gusa ngo yaje gutangazwa n’uko abayobozi ngo nyuma yo kumva ko agiye kuhagera, bahise bayaha aba baturage.
Izi ngurane zingana n’amafaranga miliyoni 62, yagombaga guhabwa abaturage bimuwe ahacishijwe amashanyarazi.
Kuri iki Kibazo, Perezida Kagame yagize ati “Aya mafaranga ni make, bimara imyaka ine yose kubera iki? Mwamara kumva ko ngiye kuza ayo mafaranga mukayatanga, kuba bayarabonye ntabwo bihagije, abayatanze bagomba no gushyiraho inyungu y’iyo myaka ine amaze, nzabikurikirana menye uko byagenze.”
Perezida Kagame kandi aravuga ko bitumvikana uburyo abaturage basezeranywa ibikorwa by’iterambere, imyaka igashira indi igataha nta gikozwe.
Yunzemo ati ”Hari n’ibyasezeranyijwe mu wa 1999 n’ubu mbona bitarakorwa, bamwe muri mwe bari bataravuka, ndavuga ivuriro rya Gatonde, mu 99, kuki bitwara iyi myaka yose, kuki kugeza uyu munsi imihanda itari muri aka karere, muzajya muyikora ari uko ngiye ahantu, ntabwo ibi bishoboka.”
Abaturage ba Gakenke bishimiye kwakira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul kagame
Perezida Paul Kagame akaba yavuze ko Minisiteri y’Ubuzima n’iy’Ibikorwa remezo, bigomba kurangiza ibi bibazo, aboneraho gusaba Meya w’aka Karere kujya amugezaho aho ibi bintu bigeze.
Umukuru w’igihugu yongeye kuvuga ko bitumvikana uburyo hari ibintu bigenerwa abaturage ngo bibateze imbere, byarangira abayobozi bakabigira ibyabo. Yavuze ko abo bayobozi bagomba gukurikiranwa kandi vuba.
Source : Izuba rirashe