• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Gakenke : Perezida Kagame yongeye kwihanangiriza abayobozi bashishakazwa no gukora mu gihe bamutegereje gusa

Gakenke : Perezida Kagame yongeye kwihanangiriza abayobozi bashishakazwa no gukora mu gihe bamutegereje gusa

Editorial 26 Mar 2016 Mu Mahanga

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Kane wasuye abaturage b’Akarere ka Gakenke, yavuze ko bitumvikana uburyo abayobozi batangira gukora, mu gihe agiye gusura utwo duce.

Umukuru w’igihugu avuga ko agiye guhagurukira abo bayobozi bahora mu mvugo zidashira, aho guha abaturage ibyabasezeranyijwe.

Ibi Perezida Kagame yabivugiye mu Murenge wa Nemba Akarere ka Gakenke, aho arimo gusura abaturage bakagize n’abo mu Ntara y’Amajyaraguru muri rusange.

Umukuru w’igihugu mu ijambo amaze kugeza kuri aba baturage barenga ibihumbi bitanu, yavuze ko ubwo yazaga yaciye ahantu, agasanga abaturage bavuga ko bamaze imyaka ine batarahabwa amafaranga y’ingurane kubera amashanyarazi yaciye aho bari batuye.

Perezida Kagame ubwe, yavuze ko yimenyeye iki kibazo ubwo yahageraga, gusa ngo yaje gutangazwa n’uko abayobozi ngo nyuma yo kumva ko agiye kuhagera, bahise bayaha aba baturage.

Izi ngurane zingana n’amafaranga miliyoni 62, yagombaga guhabwa abaturage bimuwe ahacishijwe amashanyarazi.

Kuri iki Kibazo, Perezida Kagame yagize ati “Aya mafaranga ni make, bimara imyaka ine yose kubera iki? Mwamara kumva ko ngiye kuza ayo mafaranga mukayatanga, kuba bayarabonye ntabwo bihagije, abayatanze bagomba no gushyiraho inyungu y’iyo myaka ine amaze, nzabikurikirana menye uko byagenze.”

Perezida Kagame kandi aravuga ko bitumvikana uburyo abaturage basezeranywa ibikorwa by’iterambere, imyaka igashira indi igataha nta gikozwe.

Yunzemo ati ”Hari n’ibyasezeranyijwe mu wa 1999 n’ubu mbona bitarakorwa, bamwe muri mwe bari bataravuka, ndavuga ivuriro rya Gatonde, mu 99, kuki bitwara iyi myaka yose, kuki kugeza uyu munsi imihanda itari muri aka karere, muzajya muyikora ari uko ngiye ahantu, ntabwo ibi bishoboka.”

-2537.jpg

-2538.jpg

Abaturage ba Gakenke bishimiye kwakira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul kagame

Perezida Paul Kagame akaba yavuze ko Minisiteri y’Ubuzima n’iy’Ibikorwa remezo, bigomba kurangiza ibi bibazo, aboneraho gusaba Meya w’aka Karere kujya amugezaho aho ibi bintu bigeze.

Umukuru w’igihugu yongeye kuvuga ko bitumvikana uburyo hari ibintu bigenerwa abaturage ngo bibateze imbere, byarangira abayobozi bakabigira ibyabo. Yavuze ko abo bayobozi bagomba gukurikiranwa kandi vuba.

Source : Izuba rirashe

2016-03-26
Editorial

IZINDI NKURU

Impamvu Evode Imena yatawe muri yombi

Impamvu Evode Imena yatawe muri yombi

Editorial 30 Jan 2017
FélixTshisekedi nawe ubwe uri mu manegeka, ari mu mugambi umwe n’ibigarasha ngo wo kubuza u Rwanda amahwemo.

FélixTshisekedi nawe ubwe uri mu manegeka, ari mu mugambi umwe n’ibigarasha ngo wo kubuza u Rwanda amahwemo.

Editorial 23 May 2023
Nyuma yo gutwara igikombe cya CAF Confederations Cup kuri Raja Cassablanca, buri mukinnyi wayo yemerewe ibihumbi 12 by’amadorali nk’agahimbazamusyi

Nyuma yo gutwara igikombe cya CAF Confederations Cup kuri Raja Cassablanca, buri mukinnyi wayo yemerewe ibihumbi 12 by’amadorali nk’agahimbazamusyi

Editorial 12 Jul 2021
U Rwanda nirwo rwasimbuye Kenya ku buyobozi bwa EAPCCO

U Rwanda nirwo rwasimbuye Kenya ku buyobozi bwa EAPCCO

Editorial 01 Sep 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kinazi : Uwarokotse Jenoside  yohererejwe Ubutumwa bugufi buvuga ko we na bagenzi be bazicwa
ITOHOZA

Kinazi : Uwarokotse Jenoside yohererejwe Ubutumwa bugufi buvuga ko we na bagenzi be bazicwa

Editorial 01 May 2017
Abagore barasabwa kuba abambere mu kwita ku bidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima
Amakuru

Abagore barasabwa kuba abambere mu kwita ku bidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima

Editorial 18 Aug 2021
BNR yemereye amabanki korohereza abayafitiye inguzanyo, inakuraho igiciro cyo guhererekanya amafaranga
UBUKUNGU

BNR yemereye amabanki korohereza abayafitiye inguzanyo, inakuraho igiciro cyo guhererekanya amafaranga

Editorial 19 Mar 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru