Umwarimu wigisha mu ishuri ryisumbuye rya Saint Joseph/Karuganda akaba yararangije mu ishuri rikuru rya KIST, yagaragaje ubuhanga afite mu gihe we yari azi ko ibyo yize ari ukwigisha abanyeshuri amasomo gusa, ubwo buhanga yabwerekanye mu gihe cyo gushyira ibirango by’umukandida wa PFR/Inkotanyi akoresheje ibitambaro ku inkuta z’imihanda no ku impinga z’imisozi.
Turimubenshi Onesphore washushanyije n’inguti nini yanditse ngo ‘‘Tora Kagame Paul’’ mu gihe umuntu uri mu biromtero kure yabonagana ibyanditse kuri urwo rukuta rw’umuhanda ruherereye muri santere ya Gakenke ndetse ndetse ni aho Nyakubahwa Paul Kagame Perezida wa Repubulika y’u Rwanda mu gihe yiyamamarizaga mu Murenge wa Nemba hakurya kure aho izo nyuguti zagaragaraga uri ku ibirometero kure cyane wabashaga kubisoma nta nkomyi.
Turimubenshi avugana n’ikinyamakuru Imvaho Nshya yagize ati ‘‘Ni bwo bwa mbere nakora biriya bishushanyo ubundi njyewe nize Imibare (Mathematique) na Géometrie, mu buryo nabanzaga gushushanya neza nifashishije ibyo nize muri Géometrie n’imibare nkamenya ngo uburebure (longueur) y’inguti iraba (2m) ireshya gutya naho ku impande (extremite) iraba ifite metero zingana gutya metero 2’’.
Uwo musore yavuze ko mu gihe yaragiriwe icyizere n’Abanyamuryango ba FPR/Inkotanyi mu Karere ka Gakenke ari ni ako ke, bakamubwira ko yatanga umusanze we mu gushushanya ibyo birango ngo na we yaratunguwe abonye umusaruro uvuyemo, Turimubenshi yagize ati ‘‘Ubundi byukuri ntabwo nize ibya design (gushushunya) ariko nabonye mbikora havamo umusaruro mu buryo abantu benshi kandi batandukanye babishimye kandi barabinshimira’’.
Yakomeje agira ati ‘‘kugira ngo nanjye mbikore ni uko nanjye nabonye banyizeye, bampa ibitambaro ndashushanya mbona birakunze, nanditse mu mutwe wanjye harimo ‘‘Géometrie’’ kurusha kwifashisha ‘‘design’’, mbikoze nabonye ari byiza’’.
Uwo musore yatanze inama kuri bagenzi be kutitinya no kwisuzugura kuko buri wese afite impano imurimo, ariko mu gihe ubashije gutinyuka ushobora gukora ibintu na we utatekerezaga ko byashoboka ukabona birabishotse.
Turimubenshi Onesphore
Turimubenshi atuye mu Mudugudu wa Gahondo Akagari ka Nyange Umurenge wa Gakenke Akarere ka Gakenke.
Triphonie Uwamahoro umunyamuryango wa FPR/Inkotanyi akaba n’umukozi ku Karere ka Gakenke, wakurikiranye icyo gikorwa by’umwihariko, kuko byari mu inshingano ze yavuze ko na we yatunguwe no kubona uburyo uwo musore abikoze neza kandi mu gihe gito cyane yagize ati ‘‘Twamubwiye tuzi ko yize iby’imibare na Géometrie, icyo yabashije ntibyakwandikwa na buri wese ni ubumenyi bwihariye’’.
Yakomeje avuga ko na we yabikoze nk’umunyamuryango abikora neza, buri wese yabikoraga nk’umunyamuryango kandi bikarangira neza.
Basanda Ns Oswald