• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Gambia: Ingabo z’amahanga ziyemeje gukura Kungufu Yahya Jameh ku butegetsi adashaka kurekura

Gambia: Ingabo z’amahanga ziyemeje gukura Kungufu Yahya Jameh ku butegetsi adashaka kurekura

Editorial 19 Jan 2017 Mu Rwanda

Ingabo zo mu bihugu bigize Umuryango w’Ubukungu bw’Ibihugu byo mu Burengerazuba bwa Afurika (ECOWAS), ziteguye kwinjira muri Gambia igihe icyo ari cyo cyose Yahya Jammeh yaba yanze kuva ku butegetsi.

Yahya Jammeh yagombaga kuva ku butegetsi kuri uyu wa Kane tariki ya 19 Mutarama 2017, nyamara nyirantarengwa yari yashyiriweho yageze ntiyavaho ahubwo ingabo z’ibihugu byo mu Burengerazuba bwa Afurika zagose imipaka ya Gambia.

Umunya-Senegal Col. Seydou Maiga Moro uyoboye izi ngabo yatangaje ko ziteguye kwinjira muri Gambia mu gihe Jammeh araba yanze kuva ku butegetsi.

Yagize ati “ Ingabo zose ziriteguye, niba nta gisubizo kibonetse muri iri joro turafata icyemezo.” Gusa nyuma y’uko amasaha ashize ari menshi, ntibiramenyekana niba izo ngabo zakoze ibyo zari ziyemeje.

Jammeh yagiye ku butegetsi bwa Gambia kuva mu mwaka wa 1994 kugeza atsinzwe mu buryo butunguranye ku wa 1 Ukuboza 2016, ubwo yatsindwaga na mugenzi we Adama Barrow kuri 45% by’amatora.

-5438.jpg

Jammeh yanze kuva ku butegetsi none ari kotswa igitutu n’abasirikare b’amahanga

-5439.jpg

Abakerarugendo bari muri Gambia batangiye gutaha

Hagati aho abakerarugendo babarirwa mu bihumbi bari muri icyo gihugu bamaze kuvayo batinya ko hashobora kwaduka intambara bashingiye ku mwuka mubi ukomeje kuranga icyo gihugu.

Umwe mu bashinzwe gutegura ingendo mu Bwongereza witwa Thomas Cook yatangaje kugeza ejo bari bamaze gukura muri Gambia abantu bagera kuri 985 bari bariyo muri gahunda z’ubutembere mu gihe cy’amasaha 48 ndetse ko hategerejwe gukurwayo abandi 2500 bamaze gukatisha amatike.

Ibiro bishinzwe Ububanyi n’Amahanga by’u Bwongereza bwasabye abajyaga muri Gambia kwitonda kuko ikibuga cy’indege cyo mu murwa mukuru Banjul gishobora kuza gufungwa.

Senegal, Ghana, Togo na Mali ni bimwe mu bihugu byatanze ingabo mu gihe umutwe w’ingabo zirwanira mu kirere wa Nigeria wamaze gutangaza ko uzafatanya n’ingabo za ECOWAS.

Igihugu kiri mu bihe bidasanzwe

Nyuma y’uko Jammeh atakaje amahirwe yo gutsinda mu matora yo ku wa 1 Ukuboza 2016, yatangaje ko yemeye ibyavuye mu matora ndetse avuga ko azava ku butegetsi, gusa nyuma y’icyumweru kimwe ku wa 9 Ukuboza, yahise avuga ibitandukanye n’ibyo yari yarivugiye.

Yagize ati “ Baturage ba Gambia, mbatangarije ko , nteye utwatsi ibyavuye mu matora ndetse ko nyashehe.”

Kuva uwo munsi, haje abakuru b’ibihugu ba Afurika batandukanye bamugira inama yo kuva ku butegetsi, ariko ntibyigeze bitanga umusaruro.

Ku wa kabiri, Jammeh yatangaje ku mugaragaro ko igihugu cyinjiye mu bihe bidasanzwe avuga ko akurikije uko ibintu byifashe, biramutse bikomeje bishobora gutuma habaho ibihe bidasanzwe kuri rubanda.

Ubwo yavugiraga kuri Televiziyo y’igihugu, Jammeh yavuze ko yamaze kugeza ubusabe mu rukiko rw’ikirenga kugira ngo Adama Barrow atazarahira.
Barrow nawe ategerereje muri Senegal ihererekanya ry’Ubutegetsi.

Hagati aho ejo ku wa Gatatu, Inteko Ishinga Amategeko ya Gambia yemeje umwanzuro wo kongerera Yahya Jammeh iminsi 90 yo gukomeza kuyobora iki gihugu.

-5440.jpg

Barrow ari muri Senegal aho ategerereje ihererekanya ry’ubutegetsi.

2017-01-19
Editorial

IZINDI NKURU

Umubare w’abanduye Coronavirus mu Rwanda wageze kuri 60

Umubare w’abanduye Coronavirus mu Rwanda wageze kuri 60

Editorial 29 Mar 2020
RMC yasuye abanyamakuru babiri bafunze

RMC yasuye abanyamakuru babiri bafunze

Editorial 04 Mar 2017
Polisi yafashe abashoferi 30 bakekwaho guha ruswa abapolisi mu gihugu hose

Polisi yafashe abashoferi 30 bakekwaho guha ruswa abapolisi mu gihugu hose

Editorial 08 Dec 2017
Iyi foto ya Bihozagara bivugwa ko yafashwe isaha 1 n’igice mbere y’uko apfa!

Iyi foto ya Bihozagara bivugwa ko yafashwe isaha 1 n’igice mbere y’uko apfa!

Editorial 07 Apr 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Manishimwe Djabel yatandukanye na USM Khenchela yo muri Algeria yari amazemo amezi 5
Amakuru

Manishimwe Djabel yatandukanye na USM Khenchela yo muri Algeria yari amazemo amezi 5

Editorial 01 Feb 2024
Kirehe: Bane bafunzwe bazira kwiba mu mazu
Mu Mahanga

Kirehe: Bane bafunzwe bazira kwiba mu mazu

Editorial 25 Aug 2016
Gen Jean-Claude LaFourcade wari uyoboye Operation Turquoise ngo ntiyari azi abakoraga jenoside mu 1994
ITOHOZA

Gen Jean-Claude LaFourcade wari uyoboye Operation Turquoise ngo ntiyari azi abakoraga jenoside mu 1994

Editorial 27 Jun 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru