Ingabo zo mu bihugu bigize Umuryango w’Ubukungu bw’Ibihugu byo mu Burengerazuba bwa Afurika (ECOWAS), ziteguye kwinjira muri Gambia igihe icyo ari cyo cyose Yahya Jammeh yaba yanze kuva ku butegetsi.
Yahya Jammeh yagombaga kuva ku butegetsi kuri uyu wa Kane tariki ya 19 Mutarama 2017, nyamara nyirantarengwa yari yashyiriweho yageze ntiyavaho ahubwo ingabo z’ibihugu byo mu Burengerazuba bwa Afurika zagose imipaka ya Gambia.
Umunya-Senegal Col. Seydou Maiga Moro uyoboye izi ngabo yatangaje ko ziteguye kwinjira muri Gambia mu gihe Jammeh araba yanze kuva ku butegetsi.
Yagize ati “ Ingabo zose ziriteguye, niba nta gisubizo kibonetse muri iri joro turafata icyemezo.” Gusa nyuma y’uko amasaha ashize ari menshi, ntibiramenyekana niba izo ngabo zakoze ibyo zari ziyemeje.
Jammeh yagiye ku butegetsi bwa Gambia kuva mu mwaka wa 1994 kugeza atsinzwe mu buryo butunguranye ku wa 1 Ukuboza 2016, ubwo yatsindwaga na mugenzi we Adama Barrow kuri 45% by’amatora.
Jammeh yanze kuva ku butegetsi none ari kotswa igitutu n’abasirikare b’amahanga
Abakerarugendo bari muri Gambia batangiye gutaha
Hagati aho abakerarugendo babarirwa mu bihumbi bari muri icyo gihugu bamaze kuvayo batinya ko hashobora kwaduka intambara bashingiye ku mwuka mubi ukomeje kuranga icyo gihugu.
Umwe mu bashinzwe gutegura ingendo mu Bwongereza witwa Thomas Cook yatangaje kugeza ejo bari bamaze gukura muri Gambia abantu bagera kuri 985 bari bariyo muri gahunda z’ubutembere mu gihe cy’amasaha 48 ndetse ko hategerejwe gukurwayo abandi 2500 bamaze gukatisha amatike.
Ibiro bishinzwe Ububanyi n’Amahanga by’u Bwongereza bwasabye abajyaga muri Gambia kwitonda kuko ikibuga cy’indege cyo mu murwa mukuru Banjul gishobora kuza gufungwa.
Senegal, Ghana, Togo na Mali ni bimwe mu bihugu byatanze ingabo mu gihe umutwe w’ingabo zirwanira mu kirere wa Nigeria wamaze gutangaza ko uzafatanya n’ingabo za ECOWAS.
Igihugu kiri mu bihe bidasanzwe
Nyuma y’uko Jammeh atakaje amahirwe yo gutsinda mu matora yo ku wa 1 Ukuboza 2016, yatangaje ko yemeye ibyavuye mu matora ndetse avuga ko azava ku butegetsi, gusa nyuma y’icyumweru kimwe ku wa 9 Ukuboza, yahise avuga ibitandukanye n’ibyo yari yarivugiye.
Yagize ati “ Baturage ba Gambia, mbatangarije ko , nteye utwatsi ibyavuye mu matora ndetse ko nyashehe.”
Kuva uwo munsi, haje abakuru b’ibihugu ba Afurika batandukanye bamugira inama yo kuva ku butegetsi, ariko ntibyigeze bitanga umusaruro.
Ku wa kabiri, Jammeh yatangaje ku mugaragaro ko igihugu cyinjiye mu bihe bidasanzwe avuga ko akurikije uko ibintu byifashe, biramutse bikomeje bishobora gutuma habaho ibihe bidasanzwe kuri rubanda.
Ubwo yavugiraga kuri Televiziyo y’igihugu, Jammeh yavuze ko yamaze kugeza ubusabe mu rukiko rw’ikirenga kugira ngo Adama Barrow atazarahira.
Barrow nawe ategerereje muri Senegal ihererekanya ry’Ubutegetsi.
Hagati aho ejo ku wa Gatatu, Inteko Ishinga Amategeko ya Gambia yemeje umwanzuro wo kongerera Yahya Jammeh iminsi 90 yo gukomeza kuyobora iki gihugu.
Barrow ari muri Senegal aho ategerereje ihererekanya ry’ubutegetsi.