Abafatanyabikorwa mu kubungabunga umutekano bagera kuri 500 bo mu karere ka Gasabo basabwe gushyira imbaraga mu gukumira ibyaha.
Ibi babisabwe ku itariki 14 Gicurasi mu nama bagiranye n’ushinzwe abakozi n’ubutegetsi mu karere ka Gasabo, Ntaganzwa Jean Marie Vianney, akaba yari afatanyije n’ushinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego hagamijwe ubufatanye mu kwicungira umutekano muri aka karere , Inspector of Police (IP) Joseph Nzabonimpa.
Ababisabwe ni abashinzwe umutekano, amarondo n’amakuru mu midugudu igize aka karere, bakaba biyongeraho abakuriye urwego rwunganira uturere mu kubungabunga umutekano (District Administrative Security Support Organ-DASSO) muri aka karere.
Mu ijambo rye, Ntaganzwa yabwiye abo bagize izi nzego ati:”Mukwiye gufatanya kurwanya ikintu cyose kinyuranije n’amategeko muhanahana amakuru ku gihe hagati yanyu ubwanyu no hagati yanyu n’izindi nzego yatuma gikumirwa ndetse hakabaho no gufata abamaze kugikora cyangwa abafite imigambi yo kubikora.”
Yabasabye gukurikirana ko amarondo akorwa neza, no kuzuza neza amakaye y’umudugudu kugira ngo babashe gukurikirana urujya n’uruza rw’abantu.
Ntaganzwa yababwiye kujya kandi bakangurira abatuye mu midugudu yabo kwitabira umugoroba w’ababyeyi agira ati:”Ni urubuga rwiza rwo kumviramo ibibazo biri hagati y’abantu no kubishakira umuti urambye. Ntureba gusa abagore, abafite ubushobozi buke cyangwa abatari intiti nk’uko bamwe bashobora kuba babitekereza. Ufitiye akamaro buri wese kuko ibibazo bishobora kuvuka hagati y’abantu b’ibyiciro byose.”
IP Nzabonimpa yabasobanuriye ko ibiyobyabwenge bitera ababinyoye gukora ibyaha nko gukubita no gukomeretsa, gufata ku ngufu, no gusambanya abana, maze abasaba kurwanya ubucuruzi bwabyo, kubinywa no kubitunda.
Yababwiye kandi gushyira imbaraga mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, irikorerwa mu ngo, n’irikorerwa abana nko kubavana mu ishuri, n’ibindi.
IP Nzabonimpa yakomeje abwira abo bagize izi nzego ati:”Murasabwa kuba intangarugero mu byo mukora byose kugira ngo inama mugira abatuye mu midugudu yanyu zikurikizwe.”
Yabasabye kwirinda ruswa agira ati:”Idindiza iterambere. Ni yo mpamvu buri wese akwiye kuyirinda no kugira uruhare mu kuyirwanya atanga amakuru y’abayisaba, abayakira, n’abayitanga.”
Yababwiye kujya bakangurira abatuye mu midugudu yabo kuba ijisho ry’umuturanyi birinda ibikorwa byose binyuranije n’amategeko , kandi batanga amakuru y’ababikoze cyangwa abafite imigambi yo kubikora.
RNP