Gasana Ismaël Janvier wari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi (REB) yasimbuwe kuri uwo mwanya na Dr. Ndayambaje Irenée ku wa 14 Gashyantare 2018.
Ishyirwaho ry’ Umuyobozi mushya muri REB ryatangajwe mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro ku wa 14 Gashyantare 2018, iyobowe na Perezida Paul Kagame.
Uretse Dr. Ndayambaje Irenée wagizwe Umuyobozi Mukuru muri iki kigo gikurikiranira hafi uburezi n’ireme ryabwo mu Rwanda, hanashyizweho Umuyobozi Mukuru Wungirije, Tusiime Angelique.
Dr Ndayambaje uhawe kuyobora REB yari Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, Koleji y’Uburezi.
Abandi bayobozi bashya muri iki kigo ni Dr. Niyizamwiyitira Christine, Umuyobozi ushinzwe Ishami ry’Ikoranabuhanga (ICT) mu Burezi na Mujiji Peter, Corporate Services Division Manager.
Impinduka muri REB zije nyuma y’igihe gito hashyizweho Minisitiri w’Uburezi mushya, Dr. Mutimura Eugène wasimbuye Dr Musafiri Papias Malimba ku wa 6 Ukuboza 2017.
Gasana yabaye Umuyobozi Mukuru wa REB yari asanzwe ari Umuyobozi Wungirije muri iki kigo Ushinzwe Ireme ry’Uburezi. Yagiye kuri uwo mwanya muri Gashyantare 2015 asimbuye Dr John Rutayisire.