• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Gatsibo: Abamotari biyemeje kuba abafatanyabikorwa mu kwicungira umutekano

Gatsibo: Abamotari biyemeje kuba abafatanyabikorwa mu kwicungira umutekano

Editorial 19 Feb 2016 Mu Mahanga

​Abatwara abagenzi kuri moto 67 bakorera mu murenge wa Kabarore, ho mu karere ka Gatsibo, bibumbiye muri Coopérative de Taxi Motos Cyangarama (COTAMOCYA) biyemeje kuba abafatanyabikorwa mu kwicungira umutekano.

Uyu mwanzuro bawufashe ku itariki 16 Gashyantare mu nama bakoreye mu kagari ka Simbwa, ikaba yari igamije kwisuzuma no gufatira hamwe ingamba zatuma barushaho gukora neza umwuga wabo.

Biyemeje kurwanya icuruzwa ry’abantu n’ibiyobyabwenge by’ubwoko bwose.
Bashyizeho kandi uhuriro ryo gukumira ibyaha (Anti-crime club), ndetse biyemeza kwirinda maraliya.

Umuyobozi wa COTAMOCYA, Ntagara Ahmed yagize ati:” Tugomba kugira uruhare mu kwicungira umutekano kuko ari wo shingiro ry’iterambere rirambye.”

Yasabye bagenzi be kwirinda ibyaha kandi bagaha Polisi y’u Rwanda amakuru yatuma bikumirwa no gufata abari gutegura kubikora cyangwa abamaze kubikora.

Undi witwa Bagabo Alphonse yamwunganiye agira ati:” Ntidukwiye gusigara inyuma mu gufatanya kwicungira umutekano, ahubwo, tugomba kurwanya ikibi aho turi hose.”

Uwatorewe kuyobora iryo huriro ryabo ryo gukumira ibyaha, Musonera Charles yagize ati:”Guhuza imbaraga bizatuma turushaho gukumira no kurwanya ibyaha.”

Ushinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego, hagamijwe ubufatanye mu kwicungira umutekano muri aka karere, Inspector of Police (IP) Roger Rwakayiro yababwiye ko bimwe mu byaha nk’ihohoterwa rishingiye ku gitsina bikorwa ahanini n’abanyoye ibiyobyabwenge nk’urumogi, maze abasaba kutabinywa, kutabicuruza, no kubabitunda, kandi bagaha Polisi y’u Rwanda amakuru y’ababikora.

Ku bijyanye no kwirinda maraliya, IP Rwakayiro yakanguriye abo bakora uyu mwuga kuryama buri gihe mu nzitiramubu iteye umuti, gutema ibihuru biri hafi y’inzu, no gutera mu nzu imiti yagenewe kwica imibu.

Yabakanguriye kwirinda ibidendezi by’amazi hafi y’aho batuye kuko bishobora kororokeramo imibu.

Yababwiye kandi kubahiriza amategeko agenga umwuga wabo kugira ngo birinde gukora cyangwa guteza impanuka mu muhanda.

RNP

2016-02-19
Editorial

IZINDI NKURU

Polisi y’u Rwanda n’iya Ecosse byiyemeje ubufatanye mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Polisi y’u Rwanda n’iya Ecosse byiyemeje ubufatanye mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Editorial 07 Feb 2017
Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi, Smaragde Mbonyintege aritana bamwana na IBUKA na Tom Ndahiro

Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi, Smaragde Mbonyintege aritana bamwana na IBUKA na Tom Ndahiro

Editorial 30 Jun 2016
Perezida Kagame ari mu gihugu cya Mauritania mu ruzinduko rw’akazi

Perezida Kagame ari mu gihugu cya Mauritania mu ruzinduko rw’akazi

Editorial 23 Feb 2022
Imodoka y’Umuryango utegamiye kuri Leta yari ipakiyemo ibiyobyabwenge yakoze impanuka

Imodoka y’Umuryango utegamiye kuri Leta yari ipakiyemo ibiyobyabwenge yakoze impanuka

Editorial 17 Aug 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

RDF igiye kwinjiza amaraso mashya, menya ibisabwa
Mu Rwanda

RDF igiye kwinjiza amaraso mashya, menya ibisabwa

Editorial 26 Jan 2018
Gusohorwa mu nzu kw’abakinnyi, kubura aho kwitoreza bimwe mu bibazo byugarije Kiyovu SC yaraye itsinze ikipe ya Marines FC 2-1
Amakuru

Gusohorwa mu nzu kw’abakinnyi, kubura aho kwitoreza bimwe mu bibazo byugarije Kiyovu SC yaraye itsinze ikipe ya Marines FC 2-1

Editorial 15 Oct 2023
Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha(ICC) rugiye gukora iperereza ku byaha by’ubwicanyi mu Burundi
POLITIKI

Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha(ICC) rugiye gukora iperereza ku byaha by’ubwicanyi mu Burundi

Editorial 10 Nov 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru