Abatwara abagenzi kuri moto 67 bakorera mu murenge wa Kabarore, ho mu karere ka Gatsibo, bibumbiye muri Coopérative de Taxi Motos Cyangarama (COTAMOCYA) biyemeje kuba abafatanyabikorwa mu kwicungira umutekano.
Uyu mwanzuro bawufashe ku itariki 16 Gashyantare mu nama bakoreye mu kagari ka Simbwa, ikaba yari igamije kwisuzuma no gufatira hamwe ingamba zatuma barushaho gukora neza umwuga wabo.
Biyemeje kurwanya icuruzwa ry’abantu n’ibiyobyabwenge by’ubwoko bwose.
Bashyizeho kandi uhuriro ryo gukumira ibyaha (Anti-crime club), ndetse biyemeza kwirinda maraliya.
Umuyobozi wa COTAMOCYA, Ntagara Ahmed yagize ati:” Tugomba kugira uruhare mu kwicungira umutekano kuko ari wo shingiro ry’iterambere rirambye.”
Yasabye bagenzi be kwirinda ibyaha kandi bagaha Polisi y’u Rwanda amakuru yatuma bikumirwa no gufata abari gutegura kubikora cyangwa abamaze kubikora.
Undi witwa Bagabo Alphonse yamwunganiye agira ati:” Ntidukwiye gusigara inyuma mu gufatanya kwicungira umutekano, ahubwo, tugomba kurwanya ikibi aho turi hose.”
Uwatorewe kuyobora iryo huriro ryabo ryo gukumira ibyaha, Musonera Charles yagize ati:”Guhuza imbaraga bizatuma turushaho gukumira no kurwanya ibyaha.”
Ushinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego, hagamijwe ubufatanye mu kwicungira umutekano muri aka karere, Inspector of Police (IP) Roger Rwakayiro yababwiye ko bimwe mu byaha nk’ihohoterwa rishingiye ku gitsina bikorwa ahanini n’abanyoye ibiyobyabwenge nk’urumogi, maze abasaba kutabinywa, kutabicuruza, no kubabitunda, kandi bagaha Polisi y’u Rwanda amakuru y’ababikora.
Ku bijyanye no kwirinda maraliya, IP Rwakayiro yakanguriye abo bakora uyu mwuga kuryama buri gihe mu nzitiramubu iteye umuti, gutema ibihuru biri hafi y’inzu, no gutera mu nzu imiti yagenewe kwica imibu.
Yabakanguriye kwirinda ibidendezi by’amazi hafi y’aho batuye kuko bishobora kororokeramo imibu.
Yababwiye kandi kubahiriza amategeko agenga umwuga wabo kugira ngo birinde gukora cyangwa guteza impanuka mu muhanda.
RNP