Umupolisi wo kuri Sitasiyo ya Ngarama mu Karere ka Gatsibo yarashe bagenzi be batatu, umwe muri bo ahita apfa, mu ma saa 4:00 zo kuri iki Cyumweru.
Polisi y’u Rwanda iravuga ko nyuma yo kurasa bagenzi be, uwo mupolisi na we yahise araswa, arakomereka, kugira ngo adakomeza kurasa abandi.
Polisi yifatanyije n’imiryango y’abagiriye ibyago muri iri sanganya, ikaba inavuga ko yatangiye gukora iperereza ngo imenye icyihishe inyuma y’iki gikorwa.
Polisi kuri Twitter, yavuze ko umupolisi warashe bagenzi be yasaga n’ufite ikibazo mu mutwe.
Muri Gicurasi 2016 Umuyobozi wa Sitasiyo ya Polisi ya Busogo, mu Karere ka Musanze, CIP Mugabo Jean Bosco, yivuganwe n’umupolisi yayoboraga witwa AIP Richard Kabandize, uyu na we ahita araswa arapfa.
Icyo gihe Polisi yasobanuye ko AIP Kabandize amaze kwica umuyobozi we, yinjiye mu nzu ya sitasiyo maze yikingiranamo kandi akomeza kurasa ari na bwo yakomerekeje Sergeant (Sgt) Bigirabagabo Gilbert.
Muri uko kurasa kwe, abandi bapolisi baratabaye maze mu gihe yarasaga na we baramurasa ahasiga ubuzima.
CSP Celestin Twahirwa