“Twari hariya tugamije intambara. Twari hafi yo gukubita inyeshyamba za FPR, intwaro zazaga ku birindiro zaduhaga imbaraga muri ubwo buryo,” ibyo ni ibikubiye mu buhamya bw’undi musirikare w’Umufaransa wabaye muri Operation Turquoise wemeza ko ingabo z’u Bufaransa zari zigamije guhagarika FPR nk’uko byanemejwe na mugenzi we, Guillaume Ancel. Ni mu gihe Gen Lafourcade wamagana ubu buhamya yemeza ko atari azi abari bari gukora jenoside hagati ya guverinoma n’inyeshyamba.
Uyu abaye umusirikare wa kabiri w’u Bufaransa wagize uruhare muri Operation Turquoise muri kamena 1994 mu Rwanda watangaje ko ingabo z’u Bufaransa zari ziteguye guhashya inyeshyamba za FPR aho kuba zari zije mu bikorwa by’ubutabazi nk’uko Loni yari yabisabye.
Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru La Croix kuri uyu wa Mbere, itariki 25 Kamena, uyu musirikare utifuje ko amazina ye ajya ahagaragara, imyaka yose yamaze mu gisirikare yabarizwaga mu gisirikare cyo mu kirere.
Mugenzi we wabanje kuvuga mu by’ukuri icyari kizanye ingabo z’u Bufaransa mu Rwanda, Guillaume Ancel, watangaje ko zari zoherejwe guhagarika FPR yari mu rugamba rwo guhagarika jenoside, uyu nawe yashimangiye ko ibyo avuga ari ukuri akurikije ibyo yabonye muri Operation Turquoise akaba ari nayo mpamvu yafashe icyemezo nawe cyo gutanga ubuhamya.
Uyu avuga ko yari mu birindiro by’ingabo z’u Bufaransa muri Afurika, akaza kugera I Kisangani muri Congo ari kumwe na bagenzi be ba mbere barwanira mu kirere bitegura kurwana mu Rwanda.
Abajijwe niba hari amabwiriza bahawe yo kurwana kuri Kigali, yagize ati: “Oya. Ariko kuri twe twari hariya tugamije intambara. Twari hafi yo gukubita inyeshyamba za FPR …intwaro zazaga ku birindiro zaduhaga imbaraga muri ubwo buryo.”
Avuga ko abatwara indege babwiwe mu ijoro ryo kuwa 30 Kamena 1994 ko bagiye gutabara mu gitondo cya kare bagiye guhagarika inyeshyamba kubera ko igitutu cyari gikomeje kwiyongera ku rugamba.
Ngo ku itariki ya 01 Nyakanga, indege 2 za mbere zo mu bwoko bwa Jaguar zahagurutse zerekeza ahaberaga imirwano. Ati: “zari zigurutse zigiye gukora akazi kazoo; gufasha ingabo zacu ku butaka zikubita inyeshyamba.” Yongeyeho ko ariko amaherezo uburenganzira butatanzwe mission ikaburizwamo za jaguar zigasubira ku birindiro.
Yasobanuye ko icyatumye iyi mission iburizwamo ku munota wa nyuma ari uko bwagaragaraga mu maso y’abagombaga gutanga amabwiriza nko kunyuranya n’ubutumwa Loni yahaye Operation Turquoise.
Agira icyo atangaza kuri aya makuru mu kiganiro na la Croix, Gen Jean-Claude Lafourcade, wari uyoboye Operation Turquoise, yavuze ko ubu buhamya kimwe n’ubwa Guillaume Ancel ari ubugoryi, asobanura ko uyu wa nyuma ashingira ku magambo ye gusa ariko nta nyandiko zibishyigikira, amabwiriza, cyangwa ibindi bimenyetso ashingiraho.
Abajijwe niba yari yarabwiwe, uhereye mu ntangiriro za Operation Turquoise, kugeza mu mpera za Kamena ko guverinoma y’inzibacyuho mu Rwanda yari irimo gukora jenoside, yasubije agira ati: “Oya, simbizi (…) ubwo natabaraga narinzi ko jenoside irimo kuba, ariko ntazi ninde, muri Guverinoma, imitwe ya FAR n’inyeshyamba uwayikoraga”.
Yakomeje agira ati: “Mbere yo kugenda, ahari baba baratubwiye: mwitonde, ni guverinoma y’abajenosideri! Ariko nta muntu wabitubwiye. Yaba Loni cyangwa Umuryango Mpuzamahanga.”
Gen Jean-Claude Lafourcade yari umuyobozi w’ikirenga w’ingabo z’abafaransa zari muri Turquoise kuva tariki 22 Kamena kugeza 22 Kanama 1994. Ari ku rutonde rw’abasirikare 22 b’u Bufaransa u Rwanda rushinja kuba mu mugambi wa jenoside yakorewe Abatutsi. N’ubu uyu mu Jenerali aracyahanyanyaza ngo arebe ko yagurura k’ubutegetsi abicanyi yakingiye ikibaba kuko agaruka kenshi mu mibonano y’ibanga na FDLR, ubuyobozi bwa Uganda na RNC.