Uyu mugabo wahoze ashinzwe iperereza mu ngabo za Habyarimana, yari amaze imyaka isaga 20 ahigishwa uruhindu n’ubutabera ngo aryozwe uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse n’ubwicanyi yakoreye mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR, dore ko ari n’umwe mu bashinze uwo mutwe ukorera mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo. Amakuru yakomeje kuvuga ko Aloys Ntiwiragabo yaba yihishahisha mu bihugu byo muri Afurika, ndetse byageze n’aho bikekwa ko yaba yarapfuye. Nyamara ibyo byose byavugwaga yituramiye ahitwa Orléans mu nkengero za Paris ,Umurwa mukuru w Ubufaransa.
Nyirabayazana w’itahurwa rya Ntiwiragabo n’umugore we Nikuze Cathérine wageze mu Bufaransa tariki 03 Werurwe 1998, ari kumwe n’abana be babiri, aza no guhabwa ubwenegihugu bw’Ubufaransa tariki 22 Nzeri 2005, ahita anahindura izina, yitwa TIBOT Cathérine. Icyo gihe yari atuye Orléans, mu nzu izwi nka HLM, muri etage ya 4, ndetse anitabira inama n’ibikorwa byose by’Interahamwe ziba mu Burayi.
Itangazamakuru n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu byakomeje gukurikiranira hafi uwo muryango, hibazwa icyatumye uwo mugore yihutira guhindura amazina, n’icyaba cyihishe inyuma y’urwango rukomeye yagaragarizaga ubuyobozi bw’uRwanda. Muri Gashyantare uyu mwaka wa 2020 rero nibwo abaturanyi ba Cathérine Nikuze Alias Tibot bavumbuye ko muri iyo nzu hatahamo umugabo utajya ugaragara mu ruhame, uretse kwitwikira ijoro akajya mu kiliziya y’Abagatolika iri hafi aho.
Imiryango iharanira inyungu z’ abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yahise ibimenyesha inzego za Police, ndetse tariki ya 10 Nyakanga uyu mwaka, Ntiwiragabo yitaba station ya Police mu gace atuyemo, anemera ko umwirondoro yeretswe ari uwe koko. Ikigiye gukurikiraho nicyo kitaramenyekana, gusa ababikurikiranira hafi bahamya ko agahuru k’imbwa kahiye, kuko ubutegetsi bwa Perezida Emmanuel MACRON bwaba bwarahagurukiye umuntu wese ukekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, n’ibindi byaha byibasiye inyoko muntu nk’ibyo FDLR ikomeje gukorera muri Kongo.
Umushinjacyaha mu Rukiko Mpuzamahanga rwa Arusha yasohoye inyandiko ishinja Ntiwiragaba kuba ari umwe mu bateguye urutonde rw’Abatutsi bagombaga kwicwa, kimwe n’abahutu batari bashigikiye umugambi w’abacanyi. Aregwa kandi kuba ariwe wateguraga ubutumwa buhembera ubwicanyi, bwanyuraga kuri Radio-Rwanda y’icyo gihe na RTLM, ibi ndetse byarashimangiwe n’ibyegeranyo by imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu, nka African Rights, uvuga ko Ntiwiragaba ari umwe mu bacurabwenge b’ ubugambi wa Jenoside.
Muw’1997 yararusimbutse, ubwo abakozi b’urwo rukiko bari bagiye kumucakirira i Nairobi muri Kenya, mu cyiswe opération NAKI. Yahise ahungira muri Sudan, maze mu w’1998 ajya mu kiraka i Kinshasa cyo kuyobora Interahamwe n’abasirikari b’abanyarwanda barwaniriraga Perezida wa RDC, Laurent Kabila.
Mu mwaka wa 2000 urwo rukiko rwa Arusha rwaretse gukomeza gushakisha Aloys Ntiwiragaba, kubera ibihuha byavugaga ko yapfuye.
Igitangaje ariko ni ukuntu inzego z’abijira n’abasohoka mu Bufaransa zaba zitari zizi ko Aloys Ntiwiragabo yageze muri icyo gihugu, benshi bakemeza ko hari abategetsi bamukingiye ikibaba, dore ko ari n’umwe mu bifashijwe na wa mucamanza Jean- Louis Bruguière, washakaga kugereka byanze bikunze urupfu rwa Habyarimana ku bayobozi b’u Rwanda bagaritse Jenoside.
Aloys Ntiwiragabo aramutse afashwe akaburanishwa, yaba aje nyuma gato y’abandi baruharwa muri Jenoside yakorerwe Abatutsi bari mu maboko y’ ubutabera mu Bufaransa, nka Kabuga Félicien watawe muri yombi muri Gicurasi uyu mwaka, na capitaine Pascal Simbikangwa wahamwe n’ibyaha umurundo, agakatirwa gufungwa imyaka 25.
Aho mu Bufaransa kandi haracyari abakurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi nka Agatha Kanziga, umupfakazi wa Juvenal Habyarimana, na Padiri Wensislas Munyeshyaka, ndetse Leta y’uRwanda ikaba imaze imyaka myinshi yarashyize hanze impapuro mpuzamahanga zo kubafata, ariko kugeza ubu bakaba bakidegembya muri icyo gihugu.
Nubwo ari umwe mu bashinze FDLR, Ntiwirigabo kuri ubu akoranira hafi n’umutwe wa RUD-Urunana nubwo bitdashyirwa kumugaragaro , ariko bivugwa ko avugana nabo. Kuba Burigadiye Jenerali Faustin Ntirikina bakoranira hafi bivuze ko Ntiwirigabo ari bugufi mu mikoranire ya cyane muri RUD,
nta gushidikanya ko ari ngombwa muri uru rwego. Yabaye muri Sudani igihe runaka, ari nako yagiye muri CongoBrazzaville, Kameruni n’Ubufaransa, aho umugore we atuye. Ariko birashoboka, nk’uko amakuru amwe abivuga, ashobora kuba yaravuye muri Sudani kuva aho ingabo z’u Rwanda zoherejwe i Darfur akimukira mu kindi gihugu cy’abarabu, nubwo ibi bitarashyirwaho nkukuri.
Ibindi wamenya ku mwirondoro wa Aloys Ntiwiragabo
Colonel Ntiwiragabo mugihe cya Jenoside yakorerwaga Abatutsi, yari akuriye ubutasi bwa gisirikari. Umugore we aba mu Bufaransa hamwe nabakobwa babo bombi barera.
Yarangije amashuri abanza i Muramba akomereza ayisumbuye muri Christ Roi i Nyanza, Butare. Nyuma yagiye mu Bubiligi no mu Bufaransa mu myitozo ya gisirikare arangiza ari BEMS (Breveté d’Etat Major Spécial). Ntiwirigabo yamaze igihe kinini muri jandarmerie nk’umuyobozi wa Groupement de Kigali.
Ntiwirigabo yari umuyobozi w’igice cya 1 cya ex-FAR muri Kivu y’Amajyepfo, ikorera mu nkambi Panzi, Bukavu. Inkambi zimaze gusenywa Abanyarwanda bari baragizwe bugwate bagacyurwa, yabaye umuyobozi wa ex-FAR muri Tingi Tingi.
Mu 1997, Ntiwirigabo na Renzaho bagiye muri Sudani aho, nubwo bari kure, bakomeje kuvugana cyane n’inyeshyamba ALIR yakoreraga mu Rwanda, cyane cyane muri perefegitura z’amajyaruguru. Mu 1999, bagiriye inama uyu mutwe guhindura izina nyuma y’uko Amerika itangaje ALIR umutwe w’iterabwoba, nyuma y’iyicwa rya ba mukerarugendo bo mu burengerazuba muri parike ya Bwindi muri Uganda.
Ntiwirigabo na Renzaho bageze muri DRC bava muri Sudani nyuma y’intambara yo mu 1998, na nyuma y’uko ingabo n’abakorerabushake ba FAR bari bamaze kwambuka bava muri Congo-Brazzaville bayobowe na Léodimir Mugaragu. Bafashe ingabo mu burengerazuba bwa DRC, zaje kwitwa “ALIR 2”, mu biganza bya Mugaragu. Ntiwirigabo yagumye i Kinshasa, amaherezo aba umuyobozi wa gisirikare muri rusange akaba n’umuyobozi ushinzwe ibikoresho.
Mu 1999, Ntiwirigabo, Renzaho na Hyacinthe Nsengiyumva Rafiki, Minisitiri w’imirimo ya Leta muri guverinoma y’agateganyo, bashizeho FDLR, Ntiwirigabo aba Perezida; muri 2001 Murwanashyaka yamusimbuye kuba perezida kuko bashakaga ko iyoborwa n’umuntu utari umusirikari.