• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Gen Maj Aloys NTIWIRAGABO ukurikiranweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi yavumbuwe mu bwihisho mu nkengero za Paris, m’Ubufaransa

Gen Maj Aloys NTIWIRAGABO ukurikiranweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi yavumbuwe mu bwihisho mu nkengero za Paris, m’Ubufaransa

Editorial 24 Jul 2020 INKURU NYAMUKURU

Uyu mugabo wahoze ashinzwe iperereza mu ngabo za Habyarimana, yari amaze imyaka isaga 20 ahigishwa uruhindu n’ubutabera ngo aryozwe uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse n’ubwicanyi yakoreye mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR, dore ko ari n’umwe mu bashinze uwo mutwe ukorera mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo. Amakuru yakomeje kuvuga ko Aloys Ntiwiragabo yaba yihishahisha mu bihugu byo muri Afurika, ndetse byageze n’aho bikekwa ko yaba yarapfuye. Nyamara ibyo byose byavugwaga yituramiye ahitwa Orléans mu nkengero za Paris ,Umurwa mukuru w Ubufaransa.

Nyirabayazana w’itahurwa rya Ntiwiragabo n’umugore we Nikuze Cathérine wageze mu Bufaransa tariki 03 Werurwe 1998, ari kumwe n’abana be babiri, aza no guhabwa ubwenegihugu bw’Ubufaransa tariki 22 Nzeri 2005, ahita anahindura izina, yitwa TIBOT Cathérine. Icyo gihe yari atuye Orléans, mu nzu izwi nka HLM, muri etage ya 4, ndetse anitabira inama n’ibikorwa byose by’Interahamwe ziba mu Burayi.
Itangazamakuru n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu byakomeje gukurikiranira hafi uwo muryango, hibazwa icyatumye uwo mugore yihutira guhindura amazina, n’icyaba cyihishe inyuma y’urwango rukomeye yagaragarizaga ubuyobozi bw’uRwanda. Muri Gashyantare uyu mwaka wa 2020 rero nibwo abaturanyi ba Cathérine Nikuze Alias Tibot bavumbuye ko muri iyo nzu hatahamo umugabo utajya ugaragara mu ruhame, uretse kwitwikira ijoro akajya mu kiliziya y’Abagatolika iri hafi aho.

Imiryango iharanira inyungu z’ abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yahise ibimenyesha inzego za Police, ndetse tariki ya 10 Nyakanga uyu mwaka, Ntiwiragabo yitaba station ya Police mu gace atuyemo, anemera ko umwirondoro yeretswe ari uwe koko. Ikigiye gukurikiraho nicyo kitaramenyekana, gusa ababikurikiranira hafi bahamya ko agahuru k’imbwa kahiye, kuko ubutegetsi bwa Perezida Emmanuel MACRON bwaba bwarahagurukiye umuntu wese ukekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, n’ibindi byaha byibasiye inyoko muntu nk’ibyo FDLR ikomeje gukorera muri Kongo.

Umushinjacyaha mu Rukiko Mpuzamahanga rwa Arusha yasohoye inyandiko ishinja Ntiwiragaba kuba ari umwe mu bateguye urutonde rw’Abatutsi bagombaga kwicwa, kimwe n’abahutu batari bashigikiye umugambi w’abacanyi. Aregwa kandi kuba ariwe wateguraga ubutumwa buhembera ubwicanyi, bwanyuraga kuri Radio-Rwanda y’icyo gihe na RTLM, ibi ndetse byarashimangiwe n’ibyegeranyo by imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu, nka African Rights, uvuga ko Ntiwiragaba ari umwe mu bacurabwenge b’ ubugambi wa Jenoside.

Muw’1997 yararusimbutse, ubwo abakozi b’urwo rukiko bari bagiye kumucakirira i Nairobi muri Kenya, mu cyiswe opération NAKI. Yahise ahungira muri Sudan, maze mu w’1998 ajya mu kiraka i Kinshasa cyo kuyobora Interahamwe n’abasirikari b’abanyarwanda barwaniriraga Perezida wa RDC, Laurent Kabila.

Mu mwaka wa 2000 urwo rukiko rwa Arusha rwaretse gukomeza gushakisha Aloys Ntiwiragaba, kubera ibihuha byavugaga ko yapfuye.
Igitangaje ariko ni ukuntu inzego z’abijira n’abasohoka mu Bufaransa zaba zitari zizi ko Aloys Ntiwiragabo yageze muri icyo gihugu, benshi bakemeza ko hari abategetsi bamukingiye ikibaba, dore ko ari n’umwe mu bifashijwe na wa mucamanza Jean- Louis Bruguière, washakaga kugereka byanze bikunze urupfu rwa Habyarimana ku bayobozi b’u Rwanda bagaritse Jenoside.

Aloys Ntiwiragabo aramutse afashwe akaburanishwa, yaba aje nyuma gato y’abandi baruharwa muri Jenoside yakorerwe Abatutsi bari mu maboko y’ ubutabera mu Bufaransa, nka Kabuga Félicien watawe muri yombi muri Gicurasi uyu mwaka, na capitaine Pascal Simbikangwa wahamwe n’ibyaha umurundo, agakatirwa gufungwa imyaka 25.

Aho mu Bufaransa kandi haracyari abakurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi nka Agatha Kanziga, umupfakazi wa Juvenal Habyarimana, na Padiri Wensislas Munyeshyaka, ndetse Leta y’uRwanda ikaba imaze imyaka myinshi yarashyize hanze impapuro mpuzamahanga zo kubafata, ariko kugeza ubu bakaba bakidegembya muri icyo gihugu.

Nubwo ari umwe mu bashinze FDLR, Ntiwirigabo kuri ubu akoranira hafi n’umutwe wa RUD-Urunana nubwo bitdashyirwa kumugaragaro , ariko bivugwa ko avugana nabo. Kuba Burigadiye Jenerali Faustin Ntirikina bakoranira hafi bivuze ko Ntiwirigabo ari bugufi mu mikoranire ya cyane muri RUD,

nta gushidikanya ko ari ngombwa muri uru rwego. Yabaye muri Sudani igihe runaka, ari nako yagiye muri CongoBrazzaville, Kameruni n’Ubufaransa, aho umugore we atuye. Ariko birashoboka, nk’uko amakuru amwe abivuga, ashobora kuba yaravuye muri Sudani kuva aho ingabo z’u Rwanda zoherejwe i Darfur akimukira mu kindi gihugu cy’abarabu, nubwo ibi bitarashyirwaho nkukuri.

Ibindi wamenya ku mwirondoro wa Aloys Ntiwiragabo

Colonel Ntiwiragabo mugihe cya Jenoside yakorerwaga Abatutsi, yari akuriye ubutasi bwa gisirikari. Umugore we aba mu Bufaransa hamwe nabakobwa babo bombi barera.

Yarangije amashuri abanza i Muramba akomereza ayisumbuye muri Christ Roi i Nyanza, Butare. Nyuma yagiye mu Bubiligi no mu Bufaransa mu myitozo ya gisirikare arangiza ari BEMS (Breveté d’Etat Major Spécial). Ntiwirigabo yamaze igihe kinini muri jandarmerie nk’umuyobozi wa Groupement de Kigali.

Ntiwirigabo yari umuyobozi w’igice cya 1 cya ex-FAR muri Kivu y’Amajyepfo, ikorera mu nkambi Panzi, Bukavu. Inkambi zimaze gusenywa Abanyarwanda bari baragizwe bugwate bagacyurwa, yabaye umuyobozi wa ex-FAR muri Tingi Tingi.
Mu 1997, Ntiwirigabo na Renzaho bagiye muri Sudani aho, nubwo bari kure, bakomeje kuvugana cyane n’inyeshyamba ALIR yakoreraga mu Rwanda, cyane cyane muri perefegitura z’amajyaruguru. Mu 1999, bagiriye inama uyu mutwe guhindura izina nyuma y’uko Amerika itangaje ALIR umutwe w’iterabwoba, nyuma y’iyicwa rya ba mukerarugendo bo mu burengerazuba muri parike ya Bwindi muri Uganda.

Ntiwirigabo na Renzaho bageze muri DRC bava muri Sudani nyuma y’intambara yo mu 1998, na nyuma y’uko ingabo n’abakorerabushake ba FAR bari bamaze kwambuka bava muri Congo-Brazzaville bayobowe na Léodimir Mugaragu. Bafashe ingabo mu burengerazuba bwa DRC, zaje kwitwa “ALIR 2”, mu biganza bya Mugaragu. Ntiwirigabo yagumye i Kinshasa, amaherezo aba umuyobozi wa gisirikare muri rusange akaba n’umuyobozi ushinzwe ibikoresho.
Mu 1999, Ntiwirigabo, Renzaho na Hyacinthe Nsengiyumva Rafiki, Minisitiri w’imirimo ya Leta muri guverinoma y’agateganyo, bashizeho FDLR, Ntiwirigabo aba Perezida; muri 2001 Murwanashyaka yamusimbuye kuba perezida kuko bashakaga ko iyoborwa n’umuntu utari umusirikari.

2020-07-24
Editorial

IZINDI NKURU

Mpayimana yandikiye abadepite b’u Buholandi bijujutiye ubufatanye bw’u Rwanda na Arsenal FC

Mpayimana yandikiye abadepite b’u Buholandi bijujutiye ubufatanye bw’u Rwanda na Arsenal FC

Editorial 28 May 2018
Perezida Kagame yageze i Davos mu Busuwisi aho yitabiriye Ihuriro Ngarukamwaka ryiga ku Bukungu bw’Isi ribaye ku nshuro ya 48

Perezida Kagame yageze i Davos mu Busuwisi aho yitabiriye Ihuriro Ngarukamwaka ryiga ku Bukungu bw’Isi ribaye ku nshuro ya 48

Editorial 23 Jan 2018
Ubutegetsi bwa Museveni bukomeje kuba indiri n’umuhuza w’abarwanya u Rwanda cyane cyane RNC na FDLR

Ubutegetsi bwa Museveni bukomeje kuba indiri n’umuhuza w’abarwanya u Rwanda cyane cyane RNC na FDLR

Editorial 21 Dec 2018
Aba Pasiteri b’ADEPR bongeye gushimutirwa Uganda

Aba Pasiteri b’ADEPR bongeye gushimutirwa Uganda

Editorial 11 Feb 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Côte d’Ivoire: Perezida Kagame yitabiriye inama izahuza Afurika n’Uburayi
INKURU NYAMUKURU

Côte d’Ivoire: Perezida Kagame yitabiriye inama izahuza Afurika n’Uburayi

Editorial 29 Nov 2017
U Rwanda rwagurijwe miliyari 237 Frw azifashishwa mu gukwirakwiza amashanyarazi
UBUKUNGU

U Rwanda rwagurijwe miliyari 237 Frw azifashishwa mu gukwirakwiza amashanyarazi

Editorial 17 Oct 2018
Rwamagana: abakora mu birombe by’amabuye y’agaciro mu rugamba rwo guhangana na Virusi itera SIDA
Amakuru

Rwamagana: abakora mu birombe by’amabuye y’agaciro mu rugamba rwo guhangana na Virusi itera SIDA

Editorial 07 Dec 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru