Nyuma y’uko Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), zishe umuyobozi wa FDLR-FOCA, Gen Sylvestre Mudacumura, uyu mutwe wamaze gutora Gen Maj Pacifique Ntawunguka ngo awoyobore.
Gen Ntawunguka uzwi ku mazina menshi arimo Colonel Omega, Nzeri, Israel; yavukiye ku Gisenyi kuwa 1 Mutarama 1964, yari Umugaba w’Ingabo za FDLR. Amakuru avuga ko yatowe kuri uyu wa Gatanu ngo ayobore FDLR by’agateganyo.
Mu 2016 mu kiganiro yahaye urubyiruko rugera kuri 200 rubarizwa mu muryango w’abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’umutekano, Gen James Kabarebe, yagarutse kuri Gen. Ntawunguka wamubwiye ko azagaruka mu Rwanda nta mututsi ukirurimo
Gen. Kabarebe ati ‘‘Njye ubwanjye naramwihamagariye nti ‘Pacifique ko wize, uri umupilote wigiye mu Bufaransa, ntabwo uri injiji, ayo mashyamba ya Congo urimo imyaka makumyabiri n’ingahe, ntugeraho ugashishoza ibyo urimo, n’intambara yarananiranye ntabwo uzayitsinda, ntugeraho ukibwira? Icyo tugusaba kandi turabizi nta nubwo wakoze Jenoside kuko iba wari mu Bufaransa waragiye mu mahugurwa y’indege. Urarwanira iki ko udatinya urubanza?”
“Aranyumvaaa, ati ‘Jenerali, reka nkubwire ikintu kimwe. Njyewe kugaruka mu Rwanda, nzagaruka mu Rwanda nta mututsi n’uyu n’umwe uri muri icyo gihugu. Ati ‘niba hari ikindi washakaga kongeraho kumbwira, ikiganiro tukirekere ahangaha. Mva kuri Ntawunguka, kuva icyo gihe sinongeye kuvugana nawe.’’
Gen. Kabarebe avuga ko yamubwiye ko Se yamwise nabi (Ntawunguka), kuko amaze imyaka myinshi mu ntamabara aba mu mashyamba, ariko akaba adateze kuyitsinda cyangwa ngo agire indi yunguka.
Ati “Imyaka 20 umaze mu mashyamba ya Congo, utagira aho uba, unyagirwa buri munsi, Maï-Maï zikwirukansa, FARDC ikwirukansa, natwe tukaza tukakwirukansa, ugahera muri ibyo uri umupilote warize amashuri, imyaka 20 muri ibyo bishyamba, ntacyo wungutse nk’izina ryawe, nta nicyo uzunguka, uzagwa muri ayo mashyamba, ahubwo ibyago ufite nta n’umututsi uzongera kubona, nuwo kwica ntawe uzabona kuko ntuzava muri iryo shyamba.’’
Gen Ntawunguka yashyiriweho impapuro zimuta muri yombi n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha ndetse afatirwa ibihano n’akanama k’umutekano k’Umuryango w’Abibumbye mu 2009.
Ari ku rutonde rumwe na Mbarushimana Callixte; Nzeyimana Stanislas Alias Deogratias Bigaruka Izabayo, Bigaruka, Bigurura, Izabayo Deo, hamwe na Mujyambere Leopold uheruka gufatirwa muri Congo, we uzwi nka Musenyeri; Achille cyangwa Frere Petrus Ibrahim.