“General de Brigade”Ezéchiel Gakwerere wari umunyamabanga mukuru w’umutwe w’abajenosideri wa FDLR, ni umwe mu bo M23 imaze gushyikiriza u Rwanda nyuma y’imyaka isaga 30 yica, asahura abakongomani, ari nako ategura ibikorwa byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Ezéchiel Gakwerere uzwi ku yandi mazina nka Sibomana Stany na Julius Mokoko, ni Umunyarwanda wavukiye mu yahoze ari Komini Shyorongi
Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yari afite ipeti rya liyetona, akora mu ishuri rya ESO i Butare, aho yanagize uruhare mu gutsemba Abatutsi mu mujyi wa Butare no mu nkengero zawo, barimo n’Umwamikazi Rozaliya Gicanda.
Ni umwe mu barwanyi ba FDLR bagize amahirwe yo gufatwa mpiri, kuko hari bagenzi be benshi basize agatwe mu mirwano hagati yabo na M23. Twibutse ko abajenosideri ba FDLR narwana ku ruhande rwa Leta ya Kongo.