Kuri uyu wa Gatanu nibwo Perezida Paul Kagame na Gianni Infantino uyobora FIFA bahuriye mu Bufaransa ahari kubera imikino Olempike, bagirana ibiganiro byibanze ku iterambere rya Ruhago mu Rwanda.
Aba bayonozi bombi bahuye uwbo bari hafi kwitabira ibirori byo gufungura irushanwa rya Olempike rigiye guhuriza hamwe abakinnyi barenga ibihumbi 10 mu marushanwa atandukanye.
U Rwanda nka kimwe mu bihugu by’intangarugero muri siporo cyane ko ibikorwa by’indashyikirwa rwakoze mu myaka yashize ari intambwe igaragarira buri wese ufite aho ahuriye na siporo.
Mu butumwa bwatanzwe na Perezidansi y’u Rwanda bugaragaza ko Perezida Gianni Infantino yahuriye na Perezida Kagame ku biro bishya bya FIFA byubatswe i Paris “baganira ku mubano mwiza ukomeje ndetse n’amahirwe mashya ahari yo gukomeza guteza imbere Ruhago mu Rwanda.”
Perezida Infantino yashimye uruhare rwa Perezida Kagame mu kwereka amahanga akamaro ka Ruhago.
Ati “Perezida Kagame, Leta ayoboye ndetse n’Ishyirahamwe rya Ruhago ni abafatanyabikorwa bakomeye ba FIFA ku ntego yihaye zo guteza imbere Ruhago kandi dutewe ishema no gukorana.”
“Nabonye akazi kakozwe mu gihe nasuraga iki “Gihugu cy’Imisozi Igihumbi”, mu gihe cy’Inteko Rusange ya FIFA yabereye i Kigali, aho Isi yasanze gihamya ya Ruhago binyuze muri iki Gihugu cyiza cyo muri Afurika. Perezida Kagame yumva neza akamaro ka Ruhago mu baturage, mu burezi ndetse n’andi mahirwe ishobora kurema.”
Umubano w’impande zombi si uw’ubu kuko mu mwaka ushize Perezida Infantino yatorewe kuyobora FIFA muri manda ya kabiri, 2023-2027, ndetse na Perezida Kagame akaba yaramushimiye ku ruhare yagize mu gitekerezo cyo kuvugurura Amahoro Stadium iri mu za mbere ku Isi.