Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Gicumbi yafashe abagabo bane bakekwabo kuba mu bagize agatsiko k’abacuruzi b’ibiyobyabwenge n’abajura.
Bafashwe mu mukwabu wakozwe na Polisi y’u Rwanda mu ijoro ryo kuwa kane ushize tariki ya 8 Ukuboza.
Babiri muri abo bafashwe ni Hafashimana Etienne na mugenzi we witwa Nsanzamahoro; bivugwa ko bari barazengereje abaturage ku buryo batoboraga amazu yabo maze bakabiba ibintu byabo bitandukanye.
Abandi babiri ni Turikwendera Jean Bosco na Ndaberetse Gabriel Alias Rugunde; bo amakuru avuga ko bakekwaho ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge, kubitunda no kubikwirakwiza hirya no hino ndetse n’ubucuruzi bwa magendu.
Aba bose uko ari bane bafatiwe mu mudugudu wa Gatuna, akagari ka Rwankonjo mu murenge wa Cyumba; ubu bafungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi y’u Rwanda ya Mulindi.
Polisi ikorera mu karere ka Gicumbi, ivuga ko aba bagabo bari basanzwe bari kuri lisiti y’abantu bashakishwa kubera ibikorwa bibi; kubera amakuru yatanzwe n’abaturage ndetse n’abakorewe ibyaha kuko bari bararambiwe ibikorwa byabo.
Byatumye rero, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ibikorwa muri Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) Emmanuel Butera, kuwa gatanu agirana inama n’abayobozi b’inzego z’ibanze n’abashinzwe umutekano mu karere ka Gicumbi; maze abasaba kongera kurushaho gukora ibikorwa bigamije gukumira no kuburizamo ibyaha bitandukanye.
Umurenge wa Cyumba, bivugwa ko ariyo nzira y’abacuruzi b’ibiyobyabyabwenge n’ababitunda, cyane cyane inzoga itemewe ya Gin ndetse na kanyanga n’izindi nzoga zitemewe zipfunyikwa mu masashi.
CP Emmanuel Butera yagize ati:” aho amarondo akorwa neza; ibi byaha biba byaracitse burundu. Dukorane n’abaturage kandi tubegere, bizatuma tumenya abanyabyaha n’abandi batubahiriza amategeko. Abaturage nibashyire ingufu muri gahunda yo gufatanya n’inzego mu gukumira no kurwanya ibyaha no gusigasira umutekano usesuye dufite”.